Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Waba uzi icyatumye u Rwanda rwanga kujya kuburana na Ingabire Victoire? Dore impamvu yatumye rwanga kwitaba

Senateri Safari Stanley wahamijwe ibyaha bya Jenoside ngo yaba ari we watumye u Rwanda rwanga kujya kuburana na Ingabire Umuhoza Victoire ubwo yajuririraga urukiko Nyafurika rurengera Ubutabera n’Uburenganzira bwa Muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights) rukorera Arusha muri Tanzania avuga ko rwirengagije nkana amategeko Urukiko.

Nyuma yo gukurwa muri Senat y’u Rwanda Safari Stanley yarezwe mu rukiko gacaca aho akomoka I Huye. Mu mwaka wa 2009 nibwo Safari Stanley yakatiwe igifungo cya burundu.

JPEG - 31.9 kb
Ingabire Umuhoza Victoire wakatiwe imyaka 15 y’igifungo

Uyu mugabo yakatiwe yaramaze guhunga. Nyuma yo guhunga no gukatirwa yaregeye urukiko rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu arega u Rwanda ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ibyo yabikoze mu 2015 u Rwanda rwari rumaze imyaka 2 rusinye amasezerano avuga ko buri muntu ku giti cye yemerewe kuregera uru rukiko mu gihe nta busembwa bw’ibyaha bya Jenoside cyangwa ibyibasiye inyokomuntu.

Nyuma yo kumva ko Senateri Safari Stanley aregeye uru rukiko leta y’u Rwanda yahise yikura muri uru rukiko ivuga ko Safari wahamijwe ibyaha bya jenoside yareze kandi ikirego cye kikakirwa.

Mu itangazo ryohererejwe urukiko, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yavuze ko mu masezerano yo mu 2013, u Rwanda rwasinye hatarimo guha umwanya cyangwa kwakira ikirego cy’uwahamijwe ibyaha bya Jenoside cyangwa uwahunze kubera byo.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ubwo yavugaga ku mpamvu zo kwikura muri aya masezerano, yagize ati “Impamvu ni uko byagaragaye ko hari abahamwa n’ibyaha bya Jenoside, cyangwa abahunze ubutabera bitwaza ariya masezerano bagahabwa umwanya mu rukiko ngo uburenganzira bwabo burengerwe, twanzuye ko asubirwamo kugirango akoreshwe icyo agamije.

Iki cyemezo cya leta y’u Rwanda cyahise gituma yanga kwitabira urubanza rwa Ingabire kuko yari yaramaze gusinyura ku mategeko yo kuba umunyamuryango w’uru rukiko.

Ese urubanza rwa Ingabire Victoire rwagenze gute n’ubwo u Rwanda rutari rwitabye

Ni urubanza rwaburanishijwe n’inteko y’abacamanza barindwi kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2017, Leta y’u Rwanda idahagarariwe kuko yambuye ububasha uru rukiko.

Ababuranira Ingabire Victoire ni Me Gatera Gashabana na Caroline Buisman ukomoka mu Buholandi; babwiye urukiko ko mu nkiko z’u Rwanda uburenganzira bw’umukiriya wabo butubahirijwe, cyane cyane mu birebana no kumuha uburenganzira bwo kwiregura.

Uyu Caroline Buisman ni Umunyamategeko w’Umuholandi. Muri Gicurasi 2016, Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda cyamusabye kuva mu gihugu, nyuma y’uko yagerageje kwinjira muri Gereza Nkuru ya Kigali ngo abonane na Ingabire kandi nta ruhushya abifitiye.

Aba bunganizi bombi bavuze ko abaje gushinja Ingabire babikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bari babihatiwe. Ikindi ni uko ngo bamukatiye bahereye ku mategeko yashyizweho nyuma y’uko afatwa ndetse mu isomwa ry’urubanza akaba yarasomewe ibyaha bitandukanye n’ibyo yaregwaga.

Me Gashabana yabwiye urukiko ko umukiriya we yafashwe akamaranwa amezi atandatu mu gihe nibura akwiye kuba yaramenyeshejwe ibyaha aregwa mu minsi itanu, mu minsi irindwi akaba yagejejwe imbere y’umucamanza ariko ibyo byose ngo ntibyakurikijwe ndetse ngo yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko no mu ibanga rikomeye.

Umucamanza yamubajije igihe urubanza rwatangiriye n’igihe rwarangiriye, maze Me Gashabana asubiza ko rwatangiye tariki ya 5 Nzeli 2011 rukarangira kuya 30 Ukwakira mu 2012 naho mu rukiko rw’ikirenga ubujurire busomwa kuya 13 Ukuboza 2012.

Yavuze ko ubwo hasomwaga imyanzuro ijyanye n’ubujurire, bagerageje gutanga ibimenyetso bishinjura umukiriya ku byaha by’ubugambanyi ariko ngo urukiko rukabitesha agaciro.

Ikindi kandi ngo amategeko yakoreshejwe mu bujurire yari mashya, nta handi yari yarigeze akoreshwa mu iburanisha ryari ryarabanje. Byiyongera ku cyaha cyo gukwiza ibihuha nacyo kuko ngo cyari gishya.

Umwanzuro kuri uru rubanza uteganyijwe mu gihe kitarenze amezi atatu mu gihe, Urukiko rwa Afurika rurengera ubutabera n’uburenganzira bwa muntu rwatakaje ubushobozi bwo kuburanisha ibibazo byerekeye uburenganzira bwa muntu hagati y’u Rwanda n’abandi bantu, nyuma y’aho rwemereye uwakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside kurutangamo ikirego.

Icyemezo cyo kwikura muri aya masezerano cyaje nyuma y’uko hari uwahamijwe ibyaha bya Jenoside agahunga, nyuma akayagenderaho agahabwa umwanya n’Urukiko nk’Umunyarwanda wahutarijwe uburenganzira bwe.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mbarimo mbazi - 27/03/2017 saa 15:23

siko bihora
Kanda hano umusubize

Natacha - 27/03/2017 saa 00:28

@kazungu. Ubwo iyo ufata amategeko a football ukayitiranya n'ay'urukiko uba wumva nta kibazo ufite. Ibyo Busingye yavuze ni ukuri. Iyo Urukiko rudafite ububasha bwo kukuburanisha, icyemezo rwafata nta gaciro kigira. Ahubwo jye icyo nakwibwirira Minister Busingye, kuko ari we ntumwa Nkuru ya leta, ububasha nibamubaza kibazo cyuko u Rwanda rititabye ruriya rukiko, azongereho ko twe Ibyo bakoze byo kwakira ikirego cya Stanley, twabifashe nka agasuzuguro, no gupfobya amateka yacu, kandi ko bagomba no kuduha ibisobanuro by'icyabibateye. Kandi iki cyemezo cy'u Rwanda cyo kuva muri ruriya rukiko kiranshimishije.
Kanda hano umusubize

pasi - 26/03/2017 saa 19:00

Ndanenga kdi ndagaya ubutabera bw'u Rwanda bwanze kwitaba. Biratesha agaciro uRwanda ruclaiminga ko hari a rule of law. Mu byukuri uriya mugore yareze akimara gukatirwa. u Rwanda rwikuyemo yarareze kera.. Bagombaga kwitaba. Nizere ko Kagame adashigikiye iriya myitwarire igayitse.
Kanda hano umusubize

MUGABO - 26/03/2017 saa 06:40

Bazaze bamufungure niba Ari abagabo. Biriya byo kuregera abantu baha umwanya abajenosideri ni ukuririra mu myotsi, ntacyo bimaze. Uriya mugore aho kwirirwa yiruka inyuma y'imiyaga yagakwiye kwandika ibaruwa asaba imbabazi abanyarwanda yahemukiye igihe avuga ibigambo bihembera amacakubiri akanasaba imbabazi President wa Repubulika uhagarariye abanyarwanda. Naho biriya akora ni ukwangiza umwanya we.
Kanda hano umusubize

mkama frank - 25/03/2017 saa 14:23

Esekombona abenshi Ba commentinze ari bamwe bari kuruhande rwanduye gusa? Reba nawe nka fata isuka.....!? nabagenzi be ngo she is innocent, wagiye ugafasha bariya Ba gatera na Caroline buisman mugategeka umushinja cyaha
Kanda hano umusubize

- 25/03/2017 saa 08:29

Uwo mugore ingabir e is inncnt
Kanda hano umusubize

rwasa frederic - 25/03/2017 saa 23:21

abobantu bahahaza .abandi bitwaza igitugu nibareke .
Kanda hano umusubize

- 25/03/2017 saa 08:28

Uwo mugore ingabire is inncnt
Kanda hano umusubize

- 25/03/2017 saa 08:28

Uwo mugore ingabire is inncnt
Kanda hano umusubize

Fatisuka - 25/03/2017 saa 06:30

Iyo umuntu yakureze ntiwitabe urukiko kandi rwo rwarakiriye ikirego uba wibeshya! Niba aba bareze u Rwanda nta kuri bafite byari kuba byiza kujya kubigeragariza imbere y'umucamanza. Birazwi ko abatuyoboye bibwira ko n'imbere y'umucamanza baba bafite uburenganzira bwo kumubwira bati ibi ntubihe agaciro, nijye ufite ukuri....kamenyero harya yagize ate?! Harya uwahamijwe Genocide ntiyemerewe kujuririra ruriya rukiko? Ibyo se byanditse he?! Uko inkende yurira igiti ni nako ikomeza kugenda yerekana amabuno yayo!
Kanda hano umusubize

mkama frank - 25/03/2017 saa 14:15

Uri fatwa iisuka ko...! Ibwose wowe uvuze iki? Ngo menya inyende , nyine ntajambo muhabwa kuko mushinzwa nibyo mwakoze
Kanda hano umusubize

Emma Ngarambe - 25/03/2017 saa 14:36

Ariko abanyarwanda tuzagezahe kubiba ubugome mumitima!! kuvugango "ibyo mwakoze" ubwo ushatse kuvuga iki? ntago nzi wowe uwo uriwe niyo mpamvu ntekerezako kukwitirira ibyo kanaka na kanaka bavuze cyangwa bavuze ari umuti w'ikibazo, gusa nagusaba nti iga gusubiza neza, menya ko hariho icyo bita uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza. Naho kuvugango ibyo mwakoze, ushaka kumvikanisha ubwoko runaka ibyo si umuti w'ibibazo.
Kanda hano umusubize

MBARUSHIMANA ISSA - 26/03/2017 saa 13:50

AKOMEZEKWI HANGANA NTAKUKWISINIKOBIGENDA IMANAIMUFASHE?
Kanda hano umusubize

mkama frank - 25/03/2017 saa 14:15

Uri fatwa iisuka ko...! Ibwose wowe uvuze iki? Ngo menya inyende , nyine ntajambo muhabwa kuko mushinzwa nibyo mwakoze
Kanda hano umusubize

Nkusi - 26/03/2017 saa 23:19

Hahahhahah, jya ukuresha ubwenge ureke amarangamutima nibyifuza byawe
Kanda hano umusubize

Nkusi - 26/03/2017 saa 23:19

Hahahhahah, jya ukuresha ubwenge ureke amarangamutima nibyifuza byawe
Kanda hano umusubize

kazungu - 24/03/2017 saa 18:21

birashekejeeeeeeeeeeeeee!kandi biteye agahinda!Minister w,ubutabera koko agatinyuka akavuga ibintu nka biriya nkaho atize amategeko!Aho kugira ngo wange kwitaba urukiko,wajyayo ukajya kwirekana ukuri kwawe!Iyo ikipe ititabiriye umukino bigenda gute!Ariko mwagiye mwumva inama za mzee?iyaba mzee aba yagiyeyo akababwira.
Kanda hano umusubize

kambali kigosi - 25/03/2017 saa 10:48

Ibiki se bishekeje U Rda se nurw o kwirindwarwiruka inyuma yinyankaragata bazakore ibyo bashaka. Uwo suwo gutesha umwanya abafite gahunda. ikintu yari kimaze kwicra munteko amabuno yaraje ahubwo Leta niyo igira nab yo ibaha uwo mwanya ubundi bkabona uko babwejagura. nawe ngwino baguhe akazi bone itike yo kugenda. amakosa nayabashyira abantu mu myanya nbene aba kimwe nawe kazungu cg se abo mumeze kimwe ntibakabaye bahabwa imyanya kuko ikiri mumitima yanyu kirazwi.
Kanda hano umusubize

Emma Ngarambe - 25/03/2017 saa 14:43

Wowe gahunda uba uvuga urazizi? ese wakwemerako buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo cye nta nkomyi?? njye ndavuze nti kuba ubutegetsi bw'u Rda butarohereje ubuhagararira muri ruriya rubanza, bibasha gusobanura byinshi, birimo ko rwaba ruzi neza ko ibirego kuri Ingabire byuzuyemo ibinyoma, gukandamiza uburenganzira yakagombye kuba afite ari hanze ya gereza. Nawe wasubiza neza icyo utekereza nta gutukana, ntabintu bya fanatisme aveugle. Ikigaragara n'uko n'ubwo u Rwanda rwikuye muri ruriya rukiko, impamvu yakwibazwa, gusa rwavuyemo Ingabire yaramaze gushyikiriza urukiko ikirego cye, nukuvugako itegeko rigomba kuba appliquée rizashingira kuri position y'u Rwanda mugihe Ingabire yaregaga, icyo gihe u Rda rwari mubemera ruriya rukiko. Ngaho gerageza usubize nk'umuntu w'umugabo kandi watojwe ikinyabupfura
Kanda hano umusubize

VUNINGOMA Evariste - 24/03/2017 saa 17:31

Urakoze NKINDI Alpha.Dukunda ubushakashatsi bwawe.Iyo utandika ibi,nta handi na hamwe twali kuzabikura.Dushaka abantu nkawe.Ntabwo dushaka babandi baba bogeza LETA gusa. Babita Sycophants in English.Les Troubadurs cyangwa les Grillots muli French.Twe tuba dushaka kumenya "akarimurore".Dushaka ibintu nk'ibi byanditswe mu buhanga and professionalism.
Kanda hano umusubize

Mugenzi Em Manwell - 24/03/2017 saa 21:30

Nugutegereza Umwanzuro Urukiko ?
Kanda hano umusubize

Nyakuri - 27/03/2017 saa 11:28

Wibwira ko umwanzuro uzanyuranya n'imanza bamuciriye mu Rwanda se? Urifuza ibidashoboka kandi nawe urabizi uretse kwishuka n'amarangamutima yawe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X