Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amateka n’umuco >> 

Waba uzi impamvu Thomas Sankara yiswe Che Guevara wa Afurika ? Dore amwe mu mateka yaranze uyu mugabo ufatwa nk’intwari ya Afurika

Thomas Sankara wavukiye kuwa 21 Ukuboza 1949 ahitwa Yako, muri Burkina Faso, akaza kwitaba Imana kuwa 15 Kanama 1987 ahitwa Ouagadougou naho ni muri iki gihugu, amazina ye nyakuri ni Thomas Isidore Noel Sankara. Abenshi bakunze kumwita Che Guevara wa afurika.

Thomas Sankara yari umuntu wafatiraga ingero ku bandi b’ibihangange bari barigaragaje ku rwego mpuzamahanga harimo Che Guevara, Fidele Castro wo muri Cuba ndetse n’abandi.

Ku itariki ya 04 Kanama 1983 nibwo uwitwa Blaise Compaore yateguye couq d’etat ashyigikiwe n’igihugu cya Libya, iyo coup d’etat nubwo yari yateguwe na Blaise Compaore yahariye ubuyobozi Thomas Sankara nk’umuntu yemeraga ko afite ibitekerezo byiza kandi ko ari umukozi w’intangarugero.

JPEG - 25 kb
Thomas Sankara kubera ubutwari bwe yahimbwe Che Guevara wa Afurika

Ku itariki ya cumi z’ukwezi kwa cumi muwi’1983 nibwo Thomas Sankara yavuze imbwirwaruhame yiswe “discours d’orientation politique” aho yavuzemo ibyo yagombaga kwitaho mubuyobozi bwe, aha yavuzemo umurongo ngenderwaho aho yavuze ko mu bintu bya mbere yari gukora harimo kurwanya ruswa, kwita ku mashyamba, guca inzara burundu ndetse no kwita cyane kuburezi n’ubuzima.

Kuwa 04 Kanama 1984 yari isabukuru y’umwaka wa mbere Sankara yari amaze ku butegetsi: nibwo yahinduye izina ry’igihugu riva kuri "Haute Volta" acyita Burkina Faso, bishatse kuvuga ubutaka bw’abanyakuri, yahinduye ibendera ry’igihugu ndetse we ubwe yandika indirimbo y’igihugu yise ngo “Une Seule Nuit” bisobanura ijoro rimwe.

Mu bintu bya mbere Sankara yitayeho harimo no kwita ku burenganzira bw’abagore kuko hari aho umuco wabasubizaga inyuma. Yateje imbere abagore ndetse muri Afurika Sankara niwe muyobozi wa mbere wahaye ikizere abagore.

Mu gihe cya Thomas Sankara nta nkunga igihugu cye cyigeze kijya gusaba hanze, kuko yavugaga ko umuntu ugutunze anagutegeka.

Kubera ibikorwa ndetse n’imyitwarire ya Thomas Sankara yafatwaga nka Che Guevara w’Umunyafurika, uyu Che Guevara yari impirimbanyi y’amahoro ku isi yakomokaga muri Argentine. Kubera kumukunda ndetse no kwita ku ngero ze.

Thomas Sankara yamugarukagaho kenshi ndetse akanamwigereranyaho. Kubwo kuba umucommuniste kandi agakunda na Che Guevara wari inshuti ya Fidel Castro byatumye Sankara aba inshuti ya Fidel Castro ndetse Castro aza no kumusura mu mwaka w’i 1987.

Iyo urebye amateka ya Sankara ndetse na Che Guevara, usanga bahuriye kuri byinshi ni nayo mpamvu bakunze kwita Sankara Che Guevara w’Umunyafurika bitewe n’uko bose bapfuye mu myaka yenda kungana bagapfa mu kwezi kumwe ku matariki yegeranye ndetse imyaka bapfuyemo ikaba yenda gusa nubwo atari imwe ari.ko yose yaherwaga n’umubare 7.

Mu mwaka w’i 1987 nibwo Blaise Compaore yakoze coup d’etat ivanaho Sankara inshuti ye avuga ko impamvu yo guhirika Sankara ku butegetsi ari uko ngo Sankara yari amaze kwanduza umubano wa Burkina Faso n’ibindi bihugu.

Sankara yasize umugore witwaga Mariam Sankara n’abana babiri aribo Philipe Sankara na Auguste Sankara.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X