Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Waba uzi uburyo Gisimba yarokoye abantu barenga 400? Dore amwe mu mateka yamuranze

Mutezintare Damas wahimbwe Gisimba ari mu bashinze bariyeri zigamije kurokora abatutsi bahigwaga ndetse aba umwe mu bagiye batanga ruswa ku nterahamwe kugira ngo zitica abo yahishe. Byageze igihe interahamwe zitahura amayeri ye yose ziza kumwica kugirango zice abana yahishe ariko ntizabasha kubigeraho kuko Imana yakinze akaboko. Dore muri make uko yarokotse ndetse akarokora abana yari ahishe

Mu 1994 Mutezintare yari afite abana 100 arera ariko nyuma y’aho yaje kwakira abandi 400 baje kuhihisha abafasha kubabonera ibyo kurya biciriritse ndetse arwana intambara ikomeye kugira ngo baticwa.

JPEG - 41.5 kb
Gisimba Damas yaciye mu bihe bikomeye ariko arokora abagera kuri 500

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagarutse ku mateka y’iki kigo uburyo cyatangiye kwakira abana.

Mu 1994 iki kigo cyari kimaze igihe kibamo abana b’imihanda yose b’amoko yose, ariko mu 1994 ibintu bitangiye kudogera babona abantu baza kubica batangiye gutekereza aho bahungira ariko mbere na mbere aho bahungishiriza abana babo. Abantu bakaba baribaza aho bahungira n’aho bahungishiriza abana.

Ati” Kuko umubyeyi burya ikintu abanza gutekereza iyo ikibazo kibaye ni abana. Ati iyaba nabonaga ahantu mpungishira abana wenda jyewe bakaza bakanyica.
Ubwo abari batuye ino bazi ko nsanzwe ndera abana bakohereza abana babo hano, abana bampungiraho ababyeyi aribo babohereje.Ariko bigeze hagati kuko ababyeyi boherezaga abana baziko ari ibintu biri bukemuke babonye bikomeje nabo ubonye aho anyura yarazaga agapfumura akinjira nkavuga ngo sanga abandi."

Gisimba byageze aho nawe afata icyemezo cyo kujya ku muhanda ashinga bariyeri ndetse ayijyaho agamije kugira ngo arebe abahunga kugira ngo abatabare ndetse anajijishe abicanyi

Ati “Nanjye ubwo nkanjya mpagarara kuri bariyeri nk’abandi, ariko yari bariyeri ya nyirarubeshwa nyine. Twari twayishyizeho ngo bajye babona ko turi kuri bariyeri ariko tuzi icyo tugamije aho ngaho imbere y’ikigo. Nari nyihagazeho noneho nabona utwana dutambuka nkavuga nti mwinjiremo hariya. Uko niko nagiye mbona abana benshi barokotse."

Ndakeka uko bariyeri yari ahagaragara. Ese ntawaba yaraje ngo ashake kujya kureba abantu winjijemo? Cyangwa igitero cy’interahamwe ngo kize?

N’ubwo ku muryango winjira mu kigo cye hari bariyeri ntibyabuzaga interahamwe gushaka kwinjira mu kigo. Byibura ku munsi hashoboraga kuza Interahamwe inshuro nk’eshatu ari group zitandukanye.

Ati “Hakaza group ya mbere iyo nkayitangira nkagira amahirwe nkabona iragiye, hashira amasaha abiri nkabona hinjiye irindi tsinda atari babandi nabo nkababeshyabeshya nkabona baragiye.Hagera nyuma ya saa sita nko mu masaa cyenda nkaona hinjiye abandi, bivugengo bashobora kuba baragendaga bakabwirana.”

Hari igihe yahuraga n’interahamwe zifite amashagaga agashaka uburyo ayacururutsa.

Ati “Ahubwo hari ubwo nabaga ndimo kuba ‘convenquer’ ukumva umwe arikangase ngo bariya bana ndabazi kwa kanaka ni udututsi . Nanjye nti ‘erega abana bose barasa ushobora kuba wabitiranije.” Nkabona baragiye ariko mukanya hakaza abandi.

Bishoboke ko bagendaga bakabwirana, bati mugende hariya . Impamvu nabonaga ko bagendaga bakabwirana ni uko abandi nabo bazaga bafite amahane nka babandi. Ndetse hari nubwo hazaga abatari ab’ino, icyabimbwiraga hari abazaga banyita Directeur, abandi bakaza bazi izina ryanjye ariko bose amahane ari amwe.

Mu kurokora abantu 400, yakoresheje amayeri menshi harimo aho yafataga utwana duto akadushyira imbere noneho interahamwe zaza akazikinga utwo twana mu maso akavuga ko ari utwana arera.

JPEG - 43.9 kb
Ikigo cya Gisimba cyarokoye abagera kuri 500

Ibi yabivugaga azi neza ko mu nzu harimo abasore n’inkumi akirinda ko interahamwe zibabona cyane cyane arwanya ko abakobwa barimo bafatwa ku ngufu ndetse bakanicwa.

Ati “ Nabikoraga gutyo kuko muri kiriya gihe bahigaga abasore bavuga ko aribo barara babarasaho, nanone bagahiga abangavu bashaka abo bafata ku ngufu.Ariko iyo nabonaga igitero gikomeye bafite amarere cyane, abana nabo babaga barebera mu bahitaga bajya mu gisenge bakemera ubushyuhe bukabica bakavamo ari uko nje nkababwira nti bagiye.

Buri gihe ,buri gihe ari uko bigenda kugeza igihe twabonye uko duhungira st Michael.

Yari agiye kwicwa Imana ikinga akaboko

Hashize igihe biza kumenyekana ko kwa Gisimba hahungiyemo abantu. Ni nyuma y’aho interahamwe zari zimaze kuvumbura bamwe mu gikoni bahise bibwira ko n’ahandi bahari.

Gisimba avuga ko nyuma yo kubavumbura amayeri ye yari atahuwe ahasigaye hari ah’Imana yagombaga kubarinda.

Nyuma yo kuvumbura abo bantu abicanyi bagiye gukora inama bemeza ko bazaza ari kumanywa bakamufata bakajya kumwicira ahantu kure bamara kumwica bakaza bakica abantu barimo aho mu kigo. Imana yaje kumurinda ikoresheje umuzungu w’umushyitsi ku munsi yagombaga kwicirwaho.

Ati “Uwo munsi baje baje kwica bazi ko ari jye bagomba guheraho. Ariko kubera ya Mana itabara igihe bari baje basanze umuzungu w’umupasitori wari waranze gutaha aribwo acyinjira jyewe ho nari nagiye gutabaza. Ariko ntazi aho njya mvuga nti igihe baba bakimpiga nshobora kubona abantu b’inshuti bakaza tugahangana batunesha bakatwica twabanesha tukabaho.

Ubwo nabo babonye uwo muzungu baravuga bati ntitwakora operasiyo yatuzanye uyu muntu areba. Ariko ni ya Mana yari yashatse kudukiza.

Twabonye icyo gitero tukirokotse duhita dushaka uko duhunga, duhungura kuri St Michel ari naho Inkotanyi zadusanze hamwe n’abandi benshi bari bahahungiye.

Muri iki kigo cya Gisimba Memorial Center cyari cyarubakiwe gufasha abana batagira kivurira , harokokeye abantu basaga 400, barimo abana 325 ndetse n’abantu bakuru bari biganjemo abagore 80.

JPEG - 75.3 kb
Mutezintare Damas uzwi ku izina rya Gisimba

Jenoside Imaze kurangira Ingaboza FPR Inkotanyi zimaze gufata Kigali yose zaje gutunganya iki kigo, abana bagarurwa mu kigo abantu bakuru nabo basubizwa mu ngo abandi nabo bari basenyewe bashakirwa aho kuba.

Abantu nabo bakomeje kuza muri icyo kigo kuhashakira abana babo, bamwe bakababona abandi bakababura, abandi bakabona abo bafitanye isano.

Gisimba ati “abantu bumvise ko hano harokokeye abana benshi bakajya baza gushakira abana hano. Bamwe bakababona abandi bagasanga ababo ntibahageze, ndetse n’abasirikare nabo ukumva aravuze ngo dore umwana wa mama wacu, wa masenge. Kuburyo nko mu kwezi kumwe mu bana 325 hari hasigaye ababarirwa mu 100 gusa.”

Gisimba Damas Mutezintare yaje kwambikwa ikamba nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu.

Avuga ko uretse ibyabaye mu Rwanda muri 1994 byamubabaje ngo hari n’ikintu kimushimisha kurusha ibindi byose. Ngo ni ukuba aho ageze hose bamwita Papa.

Amateka y’iki kigo atangira nyuma y’intambara ya kabiri y’isi sekuru wa Gisimba yatangiye kurengera abari mu kaga ubwo mu Rwanda hateraga inzara yitwa “Ruzagayura” yicaga abantu imisozi yose maze sekuru wari umukirisitu, ari umutunzi ndetse afite ibigega akajya abazana mu rugo akabarengera.

Sekuru wari utuye i Ngoma ya Butare,yaje kwitaba Imana muri 1976 maze ba Gisimba bari barahunze bagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1979 bahita batangira gukomereza kuri iki gikorwa.

Se amaze kwisuganya no kubona akazi yahise akomeza igitekerezo cya Sekuru cyo kuramira abari mu kaga afatanyije n’inshuti ze zitandukanye.

Se wakoreraga umuryango “Catholic Relief Services” abiganira na ba Shebuja (Abapadiri) na bo bari bafite abana barera maze bamwumva vuba batangirana abana bane. Bakomeje kwiyongera mu rugo hatangiye kuba hato agira igitekerezo cy’uburyo abana bakubakirwa,atangira gushaka ikibanza,ubuzima gatozi n’ibyangombwa byo kubaka.

Se yitabye Imana mu mwaka wa 1986 aho yari amaze gusaba ikibanza n’ubuzima gatozi ariko buboneka amaze amezi abiri apfuye.

Gisimba ati “Ku myaka 24 ari mu bihe bya nyuma yarambwiye ati “ Nubwo ndi mu bihe bya nyuma humura Imana izakuba hafi, abana banjye ndera na barumuna bawe uzakore uko ushoboye ntibazajye mu muhanda.”

Mu mwaka wa 1988 ni bwo natangiye kubona inkunga yo kubaka maze abantu benshi bamba hafi,harimo imiryango itandukanye,inshuti za papa zo hanze,imiganda,inkunga ya Banki ya Kigali n’zindi maze twubaka huti huti tuzamura abana bari bamaze kuba 65.

Mu mwaka wa 1990, abana bagiye baba benshi buhoro buhoro kuko ubwicanyi bwari buri gutangira, Gisimba yahise atangira kujya kureba aho byacitse ngo atabare utwana duhari nka za Bugesera, Byumba ahabaga hari abana bapfushije ababyeyi akabazana, igihe gito akabashakira indi miryango ibafasha.

Ubuzima bwari bwahagaze maze na Leta itangira kutumva ibyo bari gukora.Ariko kuko yari maze kumenyana n’inshuti za se zo mu Bubiligi no mu Bufaransa zatangiye kumba hafi no kumwoherereza amafaranga.

Bahise bashyira umutima wabo hano maze uje i Kigali, bakamubwira bati uzadusurire ikigo kitwa gutya n’umuyobozi wacyo dutabare utwana. Barazaga bakabwira Gisimba bati n’ubwo bikomeye ihangane ariko abona bizeye ko ibibera mu Rwanda bizahagarara."

Mutezintare Gisimba Damas afite imyaka 56,arubatse afite abana bane,yabaye se w’imfubyi zisaga 600 yagiye arerera mu bihe bitandukanye mu kigo kitwa “Centre Memorial Gisimba” giherereye i Nyamirambo;iki kigo cyarokokeyemo abasaga 400 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nyirigira - 12/04/2017 saa 20:45

Warakoze cyane Umwami Imana azaguhembe ijuru
Kanda hano umusubize

nicayenzi - 12/04/2017 saa 10:21

UMUNTU NK'UYU KUKI ADAHABWA PRIX NOBEL DE LA PAIX!
Kanda hano umusubize

kabebe - 12/04/2017 saa 08:25

Wamugabowe urintwari kubawaritangiye abantu nukuri iyo mumugi wakgli haboneka abamezenkawe icumi harikurokokabenshi Imana ikwishimire kndi izaguhe ubugingo buhoraho.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X