Monaco cosmetics

Wari uziko umuntu w’iki gihe mu myaka 1000 azaba avugwa nk’uko tuvuga Dinosaur cyangwa ibindi biremwa bya kera?

Uko iminsi ishira ikajyana n’iterambere, ni nako icyizere cy’ubuzima kigenda kigabanyuka ku buryo bivugwa ko mu myaka 1000 imisusire ya muntu izaba yahindutse aho umuntu w’ubu azaba afatwa nk’inyamaswa za cyera tujya twumva zizwi nka Dinosaur.

Iyo witegereje isura umuntu afite ubu, ukayigereranya n’iyo umuntu uvugwa ko ariwe mukurambere wa twese(Homo Sapiens) ubona itandukaniro rinini cyane. Ibyo bikatwereka ko mwene mumuntu ahora ahindagurika ahanini bitewe n’imibereho nayo idahwema guhinduka, ndetse n’ihindagurika ry’ibihe no kwangirika kw’ikirere nabyo bigira uruhare muguhindura isura kwa muntu.

Abahanga bavuga ko umuntu yakomotse ku nguge, usibye kuba wabona udusano duke hagati y’umuntu n’inguge, nk’intoki, ibirenge, isura no kuba ishobora kugendera ku maguru abiri, ubundi umuntu w’ubu ahabanye n’inguge cyane, nyamara Homo Sapiens we yari afite imisusire ya hafi n’iy’inguge. Iryo hindagurika rero abahanga bavuga ko rizaturemamo andi mashusho, bityo umuntu wo mumyaka ijana iri imbere akazaba atandukanye rwose n’umuntu ubona ubu.

Urubuga rwa www.quora.com rwakoresheje ikoranabuhanga, rwerekana ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga(za mudasobwa, amaterephone ngendanwa, imirimo ivunanye, amasaha make y’ikiruhuko, kunanirwa k’ubwonko n’ibindi bizatuma uruti rw’umugongo ruhetama cyane, amaso akanukemo, abe manini kandi afate n’irindi bara(ubururu) igihagararo kizagabanuka, ikizere cy’ubuzima nacyo kizagabanuka, aho umuntu w’imyaka 20 w’icyo gihe, azaba asa n’uwa 90 w’ubu. Za kamera zifata amashusho zizaba zigendanwa mu maso, ibikoresho bigaragaza aho umuntu ari, (tracking devices) bizaba bigize zimwe mu ngingo z’umuntu. Mbese umuntu wiki gihe azaba avugwa nk’uko tuvuga Dinosaur cyangwa ibindi biremwa bya kera.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NKERABIGWI Israel - 5/05/2017 saa 09:45

Tujye twitondera bene izi nkuru.Kuko ntabwo zishingiye kuli Scientific Facts.Ni nka bya bindi bigisha mu mashuli ngo dukomoka ku ngagi (monkey/singe).SCIENCE igaragaza ko icyo bita Species (especes),kirangwa nuko abagikomokaho bose babyarana.Ntabwo INGAGI ishobora kubyarana n'umuntu kuko batali muli SPECIES imwe.Mujye mwemera Bible kuko itabeshya. Bible ivuga ko imana yaremye ibintu according to respective species (Genesis 1:11). Ntabwo hazashira imyaka 1 000 IMPERUKA itari yaza.Ibintu bibera mu isi,bitabagaho mu myaka ishize,byerekana nta gushidikanya ko IMPERUKA iri hafi.Urugero,izi ntwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs) zirimo kugenda ziyongera,bazazikoresha vuba aha nta kabuza. Cyokora imana irimo kubicungira hafi.Ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye. Izazana umunsi w'imperuka,ibanze itwike ziriya ntwaro (Zaburi 46:9),yice kandi n'abantu bose bakora ibyaha bakanga kwihana (Yeremiya 25:33).Abazasigara,bazaba mu isi izahinduka Paradizo.Nta na rimwe abantu bazamera nka Dinosaurs.Mwishukwa n'ibyo abahanga bamwe bandika.
Kanda hano umusubize

man power - 5/05/2017 saa 03:29

Ni hatari sana byabaye muri Africa yepfo ku mukobwa yapfuye atagejeje imyaka 20 wabonaga ashaje pe
Kanda hano umusubize

jiji - 4/05/2017 saa 16:26

hhhhhhhh nikobizamera kandikoko rero ntagushidikanya
Kanda hano umusubize

Kayumba Isidore - 8/05/2017 saa 00:32

Noneho mwagerageje pe. ubundi ikintu kibi cyabaga bakigiraga umwirabura. none bizaza bisa na bene Madama. imana ishimwe ibihe birahinduka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X