Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Wenger yahanuriye Sanchez na Oziil

Abakinnyi rurangiranwa mu ikipe ya Arsenal, Oziil na Sanchez babwiwe n’umutoza wabo Arsene Wenger ko badakwiye gushyira amafaranga imbere kuko azi neza ko umupira wabo uzakomeza kubatunga aho bazajya hose no mu myaka ari imbere, bityo ngo niyo batabaza amafaranga impano yabo yakwivugira bakayahabwa ntacyo bavuze.

Ibi yabikomoje ahanini ashingiye ko aba basore mu minsi ishize basabye amasezerano n’umushahara wigiye imbere mu gihe baba batabibonye bakaba bakwerekeza mu yandi makipe nk’uko the Mirror yabitangaje.

Mu gihe Wenger bivugwa ko agura abakinnyi bahendutse mu rwego rwo kurondereza amafaranga, aba basore bo ngo aramutse atazamuye umushahara bashobora kwerekeza mu makipe abashikisha hasi hejuru.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Oziil ashobora kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid, ariko nyuma biza kuvugwa ko Wenger yemeye kuzamura umushahara we n’amasezerano aho azajya ahembwa ibihumbi 200 by’amayero buri cyumweru.

Ibitego bitatu Alex Sanchez aherutse gutsinda ikipe ya West Ham ubwo Arsenal yayitsindaga 5-1, biri mu byamwongereye ikizere muri Arsenal ndetse bikaba bishobora no gutuma ari we mukinnyi ngo uhembwa menshi mu gihe akomeje kwiyerekana.

Ni nyuma y’uko mbere y’uwo mukino Wenger yari yavuze ko Sanchez yari yarapfuye none akaba yaragarutse ibuntu.

Kuri uyu wa kabiri biteganyijwe ko Arsenal iribuhure na Basel mu irushanwa rya Champions league, aho ari umukino ushobora kugaragaza ibitari byitezwe ku mpande zombie dore ko ari umukino wa nyuma mu itsinda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

CHAMUAS CLAUDE - 23/01/2017 saa 09:56

uriya niwe messi dufite nibayamuhe
Kanda hano umusubize

Nduwayo Ezekiel - 21/12/2016 saa 15:56

Nabahe Ubuntuburihabwa bakoraneza,
Kanda hano umusubize

Isaus Nyandwi - 6/01/2017 saa 23:33

Ako Kantu Bariya Basore Barakora
Kanda hano umusubize

walcot theo james - 9/12/2016 saa 14:15

Sanchez niyibuke aho wenger yamukuye
Kanda hano umusubize

Fidele - 18/12/2016 saa 07:41

Turabizi Pe Sanchez Muri Barcelon Ntiyahabwaga Umwanya,ariko Numukinnyi Ukomeye Kandi Wenger Yaramukeneye ,nibamuhe Ibyoyifuza Kbs.
Kanda hano umusubize

Sancez Nibamuheibyoyi Fuza Ahokugi Rangaduci Ke
Kanda hano umusubize

VIRGINIE - 19/12/2016 saa 20:37

NTAYO BAKWIYE KUKO ITSINDWA BAHARI
Kanda hano umusubize

VIRGINIE - 19/12/2016 saa 20:37

NTAYO BAKWIYE KUKO ITSINDWA BAHARI
Kanda hano umusubize

Kamarade - 7/12/2016 saa 17:09

Arayakwiyerwose!
Kanda hano umusubize

walter - 6/12/2016 saa 22:24

arayakwiye pe
Kanda hano umusubize

Alphonse arsenal - 31/12/2016 saa 11:07

Nyiramatungo Beatt Alex Seanchez no 7 akwiye kwongezwa kuko ahetse Arsenal.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X