Monaco cosmetics

Willy Nyamitwe yazamuwe mu ntera na Perezida Nkurunziza

Umujyanama mukuru wa Perezida Pierre Nkurunziza mu bijyanye n’itumanaho n’itangazamakuru, Willy Nyamitwe, yazamuwe mu ntera na Perezida Nkurunziza agirwa Ambasaderi w’ikirenga.

Itangazo dukesha ibiro bya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ryasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2017, rivuga ko, hashingiwe ku itangazo ryashyizweho umukono tariki 27 Werurwe 2017, Willy Nyamitwe yagizwe na Perezida Nkurunziza, Ambasaderi udasanzwe kandi wo ku rwego rw’ikirenga (Ambassadeur Extraordinaire et Plénipotentiaire).

JPEG - 16.3 kb
Willy Nyamitwe wazamuwe mu ntera na Perezida Nkurunziza

Willy Nyamitwe yashyizwe kuri uru rwego nyuma y’igihe abana n’ibikomere yatewe n’igitero yagabweho tariki 28 Ugushyingo 2016 ku mugoroba ubwo yaraswaga ariko ntiyahita apfa ahubwo umwe mu bamurindaga akahasiga ubuzima.

Icyo gitero cyahise kitirirwa u Rwanda ndetse kirushaho kuzambya umubano w’ibihugu byombi n’ubusanzwe utifashe neza.

Igipolisi cy’u Burundi, icyo gihe cyahise gutangaza ko umusirikare w’ipeti rya Caporal ari we wahise afatwa, ariko akaba yarakoranaga na Col Dushimagize Dieudonne bahimba Gangi na Caporal Nduwimana Jean Claude. Abo bose, Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa Polisi mu Burundi, yavuze ko bakorana n’umutwe w’Abarundi bahungiye mu Rwanda hamwe n’umusirikare umwe w’u Rwanda.

Lt. Col Rene Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yateye utwatsi ibyatangajwe na Leta y’u Burundi.

Aganira na Radio Ijwi rya Amerika, yavuze ko yavuze ko ibyo u Burundi buvuga nta shingiro bifite, ko nta bimenyetso kandi ko ari ugushaka kwinjiza u Rwanda mu bibazo by’u Burundi.

Lt. Col Rene Ngendahimana yagize ati: “Icyo nakubwira cyo ni uko ayo makuru atari yo kuko icya mbere cyo ni uko twamenye y’uko Willy Nyamitwe uwonguwo yaba yageragejwe kwicwa... mu binyamakuru nk’uko namwe mwese mwabyumvise, hanyuma rero ibyaba bivugwa n’u Burundi ko ababa bari bagiye kumwica hari aho bahuriye n’u Rwanda ntabwo bitangaje cyane kuko ni ibihuha kurusha kuba amakuru, niba hari umusirikare w’u Rwanda wavuze ko yafashije cyangwa se ari inyuma y’ibyo bikorwa, uwo muvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yakabaye avuga ati uwo musirikare yitwa kanaka ibimuranga ni ibingibi, byakozwe mu gihe iki ngiki mbese agatanga ibimenyetso bifatika... Naho kuvuga ijambo nk’iryo ngiryo utabitangira ibimenyetso, ahubwo mwakabaye wenda mumubaza mwebwe uti uwo musirikare w’u Rwanda muvuga mwaba mumuzi?... Naho kuvuga ngo uwo bafashe yababwiye ibingibi mu by’ukuri numva nta commentaire yindi nabikoraho kuko keretse bavuga bati umusirikare w’u Rwanda ni uyu nguyu ariko nzi ko ntawe bafite, niyo mpamvu ntirirwa mbitaho igihe.”

Willy Nyamitwe yafashije igihugu cy’u Burundi kongera kugira isura nziza ubwo igihugu cyabo cyinjiraga mu bwicanyi nyuma y’aho Perezida Nkurunziza yongeye kwiyamamaza ndetse agatorwa.


Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dicky - 31/03/2017 saa 23:30

Namwe Umengo N,ubwambere Mwumvise Uwazamuwe Muntera Pe.
Kanda hano umusubize

Erizafane - 31/03/2017 saa 20:42

abarundi murafise umugabo aciye ubwenge cane ariwe Willy Nyamitwe.
Kanda hano umusubize

kazungu - 31/03/2017 saa 20:37

nuwanga urukwavu yemerako ruzi kwiruka bariya ba Nyamitwe bombi bazi ubwenge cyane, buriya buri mukuru w'igihugu yifuza kugira abantu nkabariya mubo bakorana. barantangaje cyane. nahano muRwanda baje babona akazi keza, iyo ubatumye bakora nkibyo wakwikoreye kugiti cyawe ntabugambanyi burimo, biriya bishoborwa nabake, abandi bagenda bishakira cash ubundi bakagurisha igihugu.
Kanda hano umusubize

koyote - 31/03/2017 saa 13:38

Willy Nyamitwe ni umuntu uzi ubwenge cyane uzarebe niyo avuga aba yitonze.niyo mpamvu abanzi bamuhiga. nibamwica Petero azaba ageze ahakomeye.Willy imana ikurinde ukora neza ukunda igihugu.
Kanda hano umusubize

mkuu - 31/03/2017 saa 11:40

sha najye Willy nyamitwe ndamwemera kubigambo no guhangana n'amahanaga na ONU. yafashije leta ya Nkurunziza cyane.
Kanda hano umusubize

mahoro jack - 31/03/2017 saa 09:23

Ngo "ambassadeur extraordinaire"!!! Africa uracyafite ibibazo kweli. Ni extraordinaire mu biki se ra? Ariko uyu munyamakuru nawe arandangije ati "Willy Nyamitwe yafashije igihugu cy’u Burundi kongera kugira isura nziza .."
Kanda hano umusubize

Mutako - 2/04/2017 saa 11:20

None wowe nta gihugu uzi gifite umuntu ukuriye Igipolisi cyose nigisilikare cyose kandi atari perezida? Fora icyo gihugu?
Kanda hano umusubize

Matimba - 31/03/2017 saa 06:57

U Burundi bujye bwishimira ko butibarutse ibijuju gusa..harimo abantu babagabo nkuyu Nyamitwe. Natwe abanyarwanda uwaduha ba Nyamitwe benshi.
Kanda hano umusubize

- 31/03/2017 saa 15:31

uburundi bufis ingab nabagab ntibufis nyamitw wenyen
Kanda hano umusubize

joe ruta - 1/04/2017 saa 15:03

Aho kwifuza abahanga b'ahandi uzashishoze neza mu rwanda ntakibazo cy"abahanga dufite kdo mu nzego zose. Humuka
Kanda hano umusubize

Mussa - 31/03/2017 saa 06:11

Komerakumuheto. Urumugabo Twarakoze Birashimwa Mukurinda Ubusugire Bw'uburundi.
Kanda hano umusubize

John - 30/03/2017 saa 18:00

Cyakora byari ngombwa ko amushimira kuko yamurwanyeho kenshi mu ntambara z'amagambo dore ko anayafite ahagije, cyane cyane igihe ba Gen Niyombare bashakaga kumuhirika ku butegetsi. Gusa akazi ntikazamworohera cyane cyane gusobanura igituma abantu bakomeje kwicwa, kuburirwa irengero no guhunga ndetse no gushaka uko abazungu bazongera gufasha igihugu kuko cyigeze aho umwanzi ashaka!!!
Kanda hano umusubize

joe - 30/03/2017 saa 16:34

komera mutama abakwanka bakwandureko
Kanda hano umusubize

Willy - 30/03/2017 saa 16:10

Willy Nyamitwe oyeeeee
Kanda hano umusubize

manzi - 30/03/2017 saa 15:20

Uriya mugabo Nyamitwe ni umuhanga cyane....
Kanda hano umusubize

Kalisa - 30/03/2017 saa 17:52

@ manzi Ahubwo iyo uvuga ko azi kuvuga niba atari bya bindi bita "gusisibiranya" naho ubundi sinzi ko kuvuga cyane n'iyo umuntu yaba avuga ibitari byo byakwitwa ubuhanga!
Kanda hano umusubize

- 30/03/2017 saa 18:16

ahubwo bariyabamugizehigitero kobatovugakoarabankurunziza,ntaryegwaryare ngoyamudugijekugiti arashoboranokutahamaranukwezi mbeseabamuhakijeharahobaroy?arabamagabo
Kanda hano umusubize

pie - 30/03/2017 saa 20:43

Aussi intelligent que toi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X