Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Green P yigereranyije n’ikirura yiyama abamubunzaho ubugambo ese yaba yavugaga nde?

Umuraperi Green P wamenyekanye muri Tuff Gangs yashyize hanze indirimbo yise ingendo y’undi iravuna ikubiyemo amagambo asa n’ayibasire umwe mu bahoze muri iryo tsinda.

Amwe muri ayo magambo agaragaza uwo Green P ariwe, ni aho usanga yigereranya n’ikirura kibera mu byatsi by’imikenke bisobanura ko ngo akarishye nta gipfa ku mukanga.

Muri iyi ndirimbo kandi mu gitero cya nyuma hari aho yumvikana acecekesha abamuvuga ubugambo ariko ntiyerura ngo atunge agatoki uwo yashakaga kuvuga.

Amakuru agera ku mirasire.com avuga ko nyuma yo gutandukana kw’iri tsinda hakomeje kumvikana amagambo atandukanye yibasira buri ruhande ndetse kugeza no mu minsi ishize hakaba harongeye kuvuga uruntu runtu hagati yabo.

Ibyo rero bikaba bishingirwaho havugwa ko iyo ndirimbo yise ingendo y’undi hari amagambo agarukamo abwiriramo umwe muri abo basore n’ubwo hirinzwe gutungwa agatoki uwariwe.

Mu gushaka kumenya amakuru mpamo ku by’iyi ndirimbo twagerageje kuvugisha uyu musore ariko ntiyafata telephone ye kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.

Mu mwaka washize nibwo mugenzi we Fireman yasohoraga indirimbo yise Sagihobe biza kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ko yibasiraga Jaypolly ariko nyuma we yaje kubihakana.

Si we gusa kuko hagiye humvikana indirimbo nyinshi aba basore baterana amagambo cyane cyane hagati ya Bull Dog na P Fla gusa mu minsi ishize mbere y’uko uyu muraperi afungwa basaga n’abamaze kwiyunga nk’uko byagaragajwe n’indirimbo baherutse gukorana.

Kugeza ubu indirimbo “Ingendo y’undi iravuna “ uyu muhanzi ayishyize hanze mu gihe yari amaze hafi amezi atandatu nta ndirimbo nshya ashyira hanze ahubwo imbaraga akaba yari aherutse kuzigaragaza afasha mukuru we The Ben ku rubyiniro ubwo aherutse mu Rwanda.

Rukundo Elia (Green P) yamenyekanye cyane ubwo yabarizwaga mu itsinda rya Tuff Gangz ahagana mu mwaka wa 2009 ubwo bari bakiri 5 aribo P fla,Jay Polly,Fireman, Bull Dog ndetse na Green ubwe.

Nyuma yagiye ashyira hanze indirimbo ze wenyine, harimo nka Inkuta, Binganiki,Zunguza,Hejuru….iyi ashyize hanze ikaba ibaye iya mbere asohoye muri uyu mwaka wa 2017.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 30/09/2017 saa 16:31

Green ndakwemera kbs nkundako ntarwaserera ugira kdi ukoribyawe ntawukwitambika numwe, uzagukinisha uzamupowe mn
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X