Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Muganga wategetse Senderi kudashaka yaba agiye kumukomorera

Umuhanzi nyarwanda uzwiho kugira udushya, kumenya kuganira no kuririmba injyana zitandukanye mu mbyino zigezweho Senderi International Hit yavuze ko muganga wari waramubugije gushaka noneho yaba agiye ku mukomorera.

Uyu muhanzi utagaragara ku rutonde rw’ abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya 7 bitewe n’ uko imyaka afite iri hejuru ya 35 yajyaga avuga ko natwara iryo rushanwa azahita ashaka umugore.

Ibyo ngo yabivugiraga ko atifuza gushaka umugore ngo azicwe n’ inzara. Umuhanzi utwaye iryo rushanwa ahabwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda ku buryo uretse kuba gutwara iryo rushanwa ari ishema nyir’ ukuritwara hari ikintu kinini byongera ku ikofi ye.

JPEG - 23.6 kb
Umuhanzi Senderi International Hit.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu gitangazamakuru cya hano mu Rwanda Senderi yavuze ko impamvu atarashaka umugore ari uko muganga yabimutegetse, afite icyizere ko ikibazo afite kijyanye n’uburwayi cyaba kigiye gukemuka ku buryo muganga azahita amukomorera agahita ashaka.

Senderi yagize ati:” Nzi neza ko bitewe n’uko muganga yambwiye n’icyo yantegetse ubu ntegereje igisubizo cya muganga”.

JPEG - 39.6 kb
Senderi International Hit yaba agiye gukomorerwa na Muganga agashaka

Umunyamakuru amubagije niba muganga yaramubujije gushaka umugore yagize ati :“Yego”. Bitewe n’uburwayi mfite ariko ntashaka kuvugira kuri Radiyo, nibwo bwatumye ntashaka umugore gusa ndahamya ko buri hafi gukira.

Muri icyo kiganiro Senderi yavuze ko afite abana babiri mu gihe benshi bari bazi ko afite umwana umwe gusa . Iyi ngingo yirinze kugira byinshi ayitangazaho kuri Radio.

JPEG - 27.2 kb
Senderi International Hit arikumwe n’inkumi

Umunyamakuru yamubagije abana afite, maze Senderi asubuza atazuyaje ko afite abana babiri.

Senderi yagize ati:” Mfite abana babiri kandi banyina bashatse abandi bagabo ariko ndabubaha”

Yakomeje avuga ko nubwo adakunda kubonana nabo ariko ntakibazo bafitanye.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 16/03/2017 saa 08:49

rebaukubigenza urakuze.musaza.urebe icyo abakoshya icyobakurushije
Kanda hano umusubize

Kwizera eric akene - 13/03/2017 saa 12:36

Urakuzemusaza jyira uko wabijyenza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X