Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Abasore batatu batunzwe no gucuranga umuduri i Kigali-AMAFOTO

Itsinda rya The Real Singers rigizwe n’abasore batatu barimo uwitwa Manishimwe Patrick, Ntakiyimana Claude na Ishimwe Chance ritunzwe no gucurangira abahisi n’abagenzi mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali rikoresheje umuduri.

Abagize iri tsinda rimaze umwaka n’imisago ryihuje, ribarizwa i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge ari naho rikunze gucurangira. Abarigize bahamya ko batunzwe no gucuranga umuduri, igikoresho rifata nka zahabu ku buzima bwabo.

Mu kiganiro twagiranye, abagize The Real Singers bavuze ko bafashe umwanzuro wo kwibumbira hamwe ndetse bakajya bazenguruka Umujyi wa Kigali bacuranga mu mihanda nk’agashya kugira ngo bitandukanye n’imikorere y’abandi bahanzi.

Aba basore bavuga ko kuririmba indirimbo imwe bakoresheje umuduri bishyurwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300 uretse ko hari n’abakiliya banezerwa bakishyura arenze ayo iri tsinda ryagennye.

Ishimwe Chance yagize ati “Biradutunze kandi neza kuko n’ibyo dukuramo ibihumbi 35 bya buri kwezi tukishyura inzu tubamo, niho dukura amafaranga yo kurya n’ay’imyambaro n’ibindi. Ku munsi ahanini dutahana hagati y’ibihumbi icumi na cumi na bitanu bitewe n’uko umunsi waramutse.”

Yongeyeho ko ku uyu mwuga ubafatiye runini kuko nibura buri kwezi binjiza amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150 na 300 ndetse bashyizeho uburyo bwo kwizigamira mu gutegura ahazaza.

Aba bacuranzi batunzwe no kuzenguruka mu mihanda bacuranga umuduri
Aba bacuranzi bavuze ko kuva bihuza nk’itsinda bamaze gusohora indirimbo zigera kuri 12 imwe muri zo ikaba inafite amashusho ndetse bafite intego yo gukora ubuhanzi nk’umwuga bakazaba ibyamamare.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

codoli - 25/03/2018 saa 08:05

ibyobisambo nyamarabirabasha. gusa nabyo bazabifunge.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X