Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Amagambo ya mbere Bishop Rugagi yandikiye abayoboke be akiva muri Gereza

Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 ni bwo Bishop Rugagi Innocent yafunguwe nyuma y’iminsi 10 amaze mu gihome akurikiranyweho gukora inama mu buryo butemewe igamije gutambamira gahunda yo kugenzura insengero zitujuje ibyangombwa.

Itabwa muri yombi rya Bishop Rugagi Innocent ryemejwe na Polisi y’u Rwanda tariki 5 Werurwe 2018. Tariki 4 Werurwe 2018 Bishop Rugagi yari yitabye Polisi mu iperereza ryakorwaga ku banyamadini barimo bakora inama mu buryo butemewe, izo nama zikaba zari zigamije kunaniza iyubahirirwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga amadini n’amatorero. Ni nyuma y’insengero zisaga 700 zo muri Kigali zari zimaze gufungwa.

Bishop Rugagi hamwe n’abandi bapasiteri batanu baje gutabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda. Abatawe muri yombi nk’uko batangajwe na Polisi y’u Rwanda ni: Bishop Rugagi Innocent wa Redeemed Gospel church, Apotre Rwandamura Charles wa United Christian church, Rev Ntambara Emmanuel, Bishop James Dura, Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel na Rev Pastor Fred Nyamurangwa uyobora itorero CELPAR.

Kuri ubu Bishop Rugagi yamaze kurekurwa nkuko binemezwa na bamwe mu bayobozi b’imbere bashinzwe itangazamakuru muri Redeemed Gospel church. Umwe muri bo yagize ati: "Kurekurwa kw’Umuyobozi wacu Bishop Rugagi kwatunejeje, Imana ishimirwe ibyo idukoreye." Akirekurwa, Bishop Rugagi yandikiye abakristo be akoresheje ubutumwa bugufi ati:"Yesu ashimwe! Amahoro y’Imana abane namwe. Narekuwe".

Abakristo ba Redeemed Gospel church twabashije kuvugana nabo bishimiye cyane irekurwa rya Bishop Rugagi Innocent umaze iminsi 10 mu gihome. Bishop Rugagi arekuwe nyuma y’aho tariki 12 Werurwe 2018 ari bwo ubushinjacyaha bwatangarije itangazamakuru ko bwashyikirijwe dosiye iregwamo Bishop Rugagi Innocent, Apotre Rwandamura Charles, R. Pasiteri Nyamurangwa Fred, Bishop Rugagi, Rev. Ntambara Emmanuel, Pasiteri Dura James na Pastor Kalisa Shyaka Emmanuel.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NIYIBIZI PAUL - 21/03/2018 saa 03:08

Reta numubyeyi ntituvuge ko ari ukuduhohotera mwigenzurwa kwinsengero ubu ibintubyabaye byiza cyane kuibamwe.
Kanda hano umusubize

Habani - 18/03/2018 saa 16:44

Njyewe ndasaba ko bongera kumushyiramo ndabona atarose akariro neza.
Kanda hano umusubize

Tumwine - 18/03/2018 saa 12:26

nibagendere kuri gahunda yareta ,bubahirize amabwiriza yigihugu cyacu maze ahandi nakubwira iki?ko ntawe muyakura mumufuka uzayazana muzayarye rwose.
Kanda hano umusubize

gahore - 17/03/2018 saa 18:01

Ubuzima bw'ikigali buragoyr bro; udacanye amata ku maso, maji atakubeba
Kanda hano umusubize

Cyemayire - 17/03/2018 saa 07:51

Karabaye.Agiye kongera kurya amafaranga y'abantu ababwira ngo arabasengera imana ibahe imodoka za V8 n'amazu ya Etages (birebe kuli youtube).Kuki abantu batajijuka kweri? Intumwa nyazo za YESU,iyo wazihaga amafaranga,zarakubwira ngo uragapfana n'ayo mafaranga.Bisome muli ibyakozwe 8:18-20.Soma muli ibyakozwe 20:33 wumve ukuntu Intumwa Pawulo yakoreraga imana ku buntu.Mujye musohoka muli aya madini,nimwanga imana izabarimburana nayo ku munsi w'imperuka nkuko ibyahishuwe 18:4 havuga.
Kanda hano umusubize

Kagare - 16/03/2018 saa 09:00

Kaliya kali akanyafu Leta yamukubise kugirango areke ibyaha 2 akora yishakira cash.Icyaha cya mbere ni Kurya amafaranga y'abantu ababwira ko abasengera bakabona imodoka za V8 na Etages.Niba ugirango ndabeshya birebe kuli Youtube.Icyaha cya 2,yabeshye ku mugaragaro ko azajya kuzura abantu muli CHK na Faysal.Arongera abeshya umukobwa ko azaba Miss Rwanda.
Kanda hano umusubize

- 18/03/2018 saa 13:40

Ikibazo cy'abantu tuvuga ibyo tutazi...wasanga utaranamubona na rimwe ark ukaba umwemeza ibyaha ngo kuko wabibonye kuri youtube....mujye mushishoza kdi mwitondere ibihuha no kubisakaza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X