Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Amanyanga ya JayPolly mu by’Iyobokamana yamaze kuvumburwa.

Bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’isi (Secular) bakomeje gushaka ko bakundwa mu ngeri zose haba mu bakunda indirimbo z’isi ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Bamwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’isi (Secular) bakomeje gushaka ko bakundwa mu ngeri zose haba mu bakunda indirimbo z’isi ndetse n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

JPEG - 105.7 kb
Jay Polly wabeshye

Umuhanzi Jay Polly uririmba indirimbo z’isi byamaze kuvumburwa ko kuba yaratangaje ko agiye kubatizwa kwari ukugira ngo ibinyamakuru byandika inkuru z’iyobokamana nabyo bimwandike.

Ibi byavumbuwe nyuma yuko mu kwezi kwa Gashyantare ku itariki ya 23,uyu muhanzi yigeze gutangaza ko agiye kubatizwa ndetse akaba umwe mu bayoboke b’itorero ry’Adepr paruwasi ya Gakinjiro.

Umuhanzi JayPolly mu mateka ye ntabwo yigeze aririmba indirimbo yo kuramyua cyangwa guhimbaza Imana,gusa we atangaza ko indirimbo aririmba yumva ko nazo ari iz’Imana ngo kuko zivuga ibiriho kandi byubaka ubuzima bwa benshi
Uyu muhanzi uvuga ko yavukiye mu murenge wa Gikondo ,mu karere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali yatangiye kugaragara no kuvuga ko agiye gukorera Imana ubwo yatumirwaga kujya kuririmba mu gihugu cy’ububirigi akabazwa niba akinywa inzoga ngo bazimugurire, we akazanga yivuye inyuma avuga ko ari umurokore mu itorero ry’ADEPR atajya anywa inzoga.

Uyu musore wagiye avugwaho amakosa menshi harimo ubusambanyi byamuviriyemo gutera umukobwa inda , gushyamirana na bagenzi be b’abahanzi babyirukanye, we yiyemereye ko ikimuri k’umutima ari ukugarukira Imana akihana ibyaha ngo kandi ikimenyimenyi agiye no kubatizwa mu itorero ry’ADEPR, cyane ko ngo ari naryo yavukiyemo anarikuriramo.

Aganira n’umunyamakuru mu minsi ishize Jay Polly yagize ati:” Njyewe n’ubundi ndi umukiristu kandi n’indirimbo akenshi ndirimba ni izafasha abantu bose, nkeka ko nta cyaha nkora. Naho kunywa inzoga byo ntabwo nigeze nzinywa kuko idini ryacu ribiziririza ndetse nkaba ngiye kwereka ababishidikanyagaho ko ndi umukiristu ko nzabatizwa vuba aha.”

Uyu muhanzi abajijwe Paruwasi cyangwa umudugudu yaba asengeraho, Jay Polly yagize ati:” Kugera ubu sinakubwira ngo mbarizwa aha, ariko aho nkunda gusengera cyane ni mu gakinjiro, cyane ko ari naho nzabatirizwa.”

Uyu muhanzi ntabwo yigeze atangaza niba ajya yitabira inyigisho z’umubatizo, ndetse banagerageje guhamagara telefoni igendanwa y’umushumba wa paruwasi ya Nyarugenge ( Gakinjiro ) ntiyabasha kwitaba ngo bamubaze neza ayo makuru.
Kuri ubu rero uyu muhanzi akaba yavumbuwe ko yabeshyaga kugira ngo yandikwe cyane ndetse akaba ataranigeze akandagira muri urwo rusengero nkuko twabitangarijwe n’umwe mu badiyakoni baba bari kuri urwo rusengero buri gihe.
Ubwo umunyamakuru w’Iyobokamana.com yageragezaga kubaza JayPolly impamvu y’ibi,
yagize ati:”Njyewe ibyo ntabyo nzi kandi ntanibyo nkeneye kumva man,ibyo kuba byaranditswe niyo hit yacu tonto.”

Nyuma yaho yahise amukupa yanga ko bongera kuvugana kuri telefoni ye igendanwa.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUNEZERO - 11/12/2017 saa 11:36

URI UMUNTU WUMUGABO TURAKWEMERA MAN
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X