Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Amateka y’urwobo rwa Kiziguro rwatawemo Abatutsi barenga ibihumbi 11 muri Jenoside

Umurenge wa kiziguro ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ahahoze ari komini Murambi. Aka karere kazwiho kuba karabereyemo ubwicanyi bukaze mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi batawe mu rwobo rwa Kizuguro, abenshi biciwe muri Kiliziya yaho.

Abashyirwa mu majwi mu gukora aya mahano ni uwari Burugumesitiri wa Komini Murambi, Gatete Jean Baptiste. Ku itariki ya 11 Mata 1994 ubwo Abatutsi barenga ibihumbi bitatu bari baturutse mu duce dutandukanye tw’iyi Komini bose bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bishwe ku itegeko rya Gatete.

Amateka y’uru rwobo.

Ubwo Akarere ka Gatsibo kakiraga urumuri rutazima rw’icyizere ku itariki 13 Werurwe 2014, Umupadiri witwa Rutinduka Laurent wagerageje gukora ubucukumbuzi bwimbitse ku bwicanyi bwabereye Kiziguro, yagarutse ku mateka y’uru

JPEG - 69 kb
Urwobo rwajugunywemo Abatutsi i Kiziguro rwubakiye kuri ubu buryo.

Padiri Rutinduka yatangiye avuga ko kubera ko agace k’Iburasirazuba kazwiho kutagira amazi, no mu cyari Komini Murambi bikaba byari uko, ibi ngo nibyo byatumye mu mwaka wa 1972 Umupadiri witwa Melchior Fuyana ukomoka mu gihugu cya Esipanye akaba yarayoboraga Kiliziya ya Kiziguro, yafashe umugambi wo guha abatuye aka gace amazi meza abanje gukora igikorwa cyo gucukura aha hantu, kuko ngo yari yahapimye abona ko hashobora kuboneka amazi.

Padiri Fuyana mu gihugu akomokamo mu bice by’igiturage ngo haba amariba afasha abaturage kubona amazi meza, ibi ngo nibyo byatumye muri uwo mwaka acukuza uyu mwobo ashaka guha amazi abaturage ba kiziguro, ariko bigeze muri Metero 28 yaje kugira ikibazo gikomeye cyo guhura n’urutare mu kuzimu, bituma asubika gato iki gikorwa.

Nyuma Padiri Melchor yaje kwitabaza uwitwaga Muramutsa Joachim (uyu yaje kwicwa na Gatete muri Jenoside) wayoboraga ibirombe by’amabuye y’agaciro by’ahitwa Bugarura muri Komini Muhura, amusaba ko yamuha urutambi rwo kumena uru rutare, akomeza umushinga wo gushakira abaturage amazi, agera kuri metero 30 z’ubujyakuzimu, ariko amazi arayabura kandi mbere yari yarapimye agasanga arimo. Yifuzaga ko azajya ashyiramo imashini ikogota amazi Abanyakiziguro bakavoma.

JPEG - 63.8 kb
Imwe mu mva zishyinguyemo abantu mu rwibutso rwa Kiziguro.

Nyuma Padiri Melchor yaje guhindurirwa imirimo avanwa i Kiziguro hazanwa abandi bapadiri, cya cyobo nticyasibwa gikomeza cyasamye umushinga wibagirana gutyo.

Nyuma y’imyaka irenga 22 yose icyo cyobo cyamaze cyidasibwe, mu mwaka wa 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, guhera tariki ya 9 Mata 1994, abantu bamwe bageragezaga guhungira kuri Kiliziya ya Kiziguro bagiye bicirwa mu nzira bugufi ya Kiliziya, abicanyi barimo Gatete batangira kwibaza aho bashyira imibiri y’abo bantu bari bamaze kwicwa.

Tariki ya 11 Mata 1994, abari bahungiye kuri Kiliziya ya Kiziguro bagabweho igitero simusiga kigizwe n’abasirikare n’Interahamwe, bafashijwe na Gatete n’uwitwa Rwabukombe wayoboraga Komini Muvumba, abarenga ibihumbi bitatu bari aho bose barishwe, ikibazo gikomeza kuba icyo kumenya aho gushyira iyi mibiri.

JPEG - 69.6 kb
Kiliziya ya Kiziguro yaguyemo imbaga nyinshi muri Jenoside

Kubera ko iki cyobo cyari cyizwi n’abari batuye hafi aho, haje kuba inama ikomeye ngo hamenyekane aho iyi mibiri ishyirwa, nibwo baje kwibuka ko uru rwobo ruhari, batangira kujyanayo iyi mibiri n’abakiri bazima bakajugunywamo bagihumeka. Kugeza ubu imibiri irenga ibihumbi 11 nibo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo.

Tariki 10/04/2014 mu Karere ka Gatsibo hatangiye urugendo rwo kwibuka izo nzirakarengane zaguye aho i Kiziguro, uru rugendo rukaba ruturuka ku Murenge wa Kiramuruzi rwerekeza ku rwibutso rwa Kiziguro ahari bubere ijoro ryo kwibuka, bikaba biteganyijwe ko tariki 11 Mata

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ruberintwari - 14/04/2018 saa 02:13

asha ivyabaye my Rwanda muri ubwo bwicanyi ni agahomamunwa, erega abantu twabishatse turaba inyamaswa. ibi bintubitey ubwoba pe ibinyamakuru iyo bivuga uburyo abatutsi bishwe bitey ubwoba nagahinda. wagerekako abahutu nabo uburyo nabo bavuga ingene ababo bishwe bitera umubabaro. kubazize Bose ubwo bwicanyi " Imana ibahe ibiruhuko bidashira" kubicanyi nabo bishe, baba abakurikiranwe nubutabera cnk barimwo gushakishwa, baba abadashobora gukurikiranwa bivany nuko bafise imbaraga mubuyozi abo Bose uwiteka azabacire urubakwiye.
Kanda hano umusubize

camille - 12/04/2018 saa 10:15

Birababje gusa nibaza impanvu yatumye abatubanjirije bishora mubikorwa byakinyamaswa byo kuvutsa abantu ubuzima kugeza aha, bakabitegura bakabishyira mubikorwa bakica inzirakarengane zitagize uwo zibwira nabi barasangiye amata , Nukuri ubutabera bukomeze akazi kabwo kandi natwe twubahe amateka yacu turwanye abayafata uko atari kuko bakongera kubiba urwango mubanya Rwanda, kumyaka yange itarimyinshi kd ntibe namike29 I will fight for my country and fight against genocide deniers ..buriwese afite ubuhamya yatanga ariko nshimira reta y'ubumwe yaduhaye gahunda n'umuronko ngenderwawo twese tukagira izina rimwe 'Ndi Umunyarwanda"bintera ishema ...
Kanda hano umusubize

camille - 12/04/2018 saa 10:13

Birababje gusa nibaza impanvu yatumye abatubanjirije bishora mubikorwa byakinyamaswa byo kuvutsa abantu ubuzima kugeza aha, bakabitegura bakabishyira mubikorwa bakica inzirakarengane zitagize uwo zibwira nabi barasangiye amata , Nukuri ubutabera bukomeze akazi kabwo kandi natwe twubahe amateka yacu turwanye abayafata uko atari kuko bakongera kubiba urwango mubanya Rwanda, kumyaka yange itarimyinshi kd ntibe namike29 I will fight for my country and fight against genocide deniers ..buriwese afite ubuhamya yatanga ariko nshimira reta y'ubumwe yaduhaye gahunda n'umuronko ngenderwawo twese tukagira izina rimwe 'Ndi Umunyarwanda"bintera ishema ...
Kanda hano umusubize

mugabo - 12/04/2018 saa 07:56

ariko mibaze kweri
Kanda hano umusubize

niyonzima - 12/04/2018 saa 05:10

Mana ibi bintu birengeje ubunyamaswa kubeta iki abantu waremye babaye inyamaswa
Kanda hano umusubize

- 11/04/2018 saa 18:57

Mwihangane Kandi Mugire Umutima Ubabarira Na Twe Twisanze Ababyeyi Bacu Barakoze Jenoside Amahano Ntanubwo Baribakwiye Kubabarirwa Ariko Barababariwe NI CYO GISOBANURO CYA RETA YU BUMWE Mwihangane Mukomere Cyane
Kanda hano umusubize

Aloys - 11/04/2018 saa 05:12

bakoze ,nabi rwose ,umuntu bamuziza uko yaremwe ?IMANA izabibaza rwose
Kanda hano umusubize

Aloys - 11/04/2018 saa 05:09

ibi birababaje kabsa nge narumwana ariko iyo mbyumva numva rwose barakoze nabi cyane babibazwe nubutabera kandi n IMANA ubwayo izababaza rwose
Kanda hano umusubize

- 10/04/2018 saa 17:25

mugire ukwihangana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X