Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ange Umulisa muka Deejay Pius amaze iminsi yarahukanye ahunze intonganya zikururwa n’umuziki

Muri werurwe 2014 byar’ibyishimo hagati y’inshuti ndetse n’imiryango ya Ange Umulisa ndetse na Deejay Pius ubwo bakoraga ubukwe bagasezerana kubana akaramata ariko burya ngo ntazibana zidakomanya amahembe iminsi irihiritse muka Deejay Pius yahukanye ibintu bagize ubwiru.

Amakuru ya hafi aturuka mu nshuti z’uyu muryango ahamya ko uru rugo rwri rumazemo iminsi intonganya za hato na hato aho kw’isonga y’umwuka mubi ukomoka k’umuziki n’ubwo aba bombi ariwo wabahuje nta gikozwe mu maguru mashya ninawo washyira iherezo ku mubano wabo.

Aba bombi bakundanye bahuriye mu kabari aho Dj Pius yakoraga akazi ko kuvanga imiziki naho Ange akaba yari umusangiza w’amagambo ‘MC’ ibintu amenyerewemo cyane kandi anashoboye dore ko Ange Umulisa ar’umwe mu bagore bashyushya ikirori ku rwego rwo hejuru.

Uru rugo rw’umuziki dore ko ariwo wabaye imbarutso yo kubana bafite umwana umwe w’umuhungu witwa Yuhi Abriel Rukabuza kur’ubu ubana na nyina aho yahukaniye muri Kicukiro mu nzu Ange Umulisa yahisemo gukodesha agahunga uwo bambikanye impeta kubera intonganya za hato na hato.

Amakuru y’intonganya y’urugo rwa Deejay Pius na Ange Umulisa yatangiye gucaracara mu ntangiro za 2018, ubwo uyu mugabo yifataga agasiba amafoto hafi ya yose ahuriramo na Ange yari ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse n’umugore bikaba uko.

Mu minsi yashize bigeze kumvikana mu itangazamakuru bavuga ko umubano wabo udashobora gucikamo igikuba kuko bakundana bitari iby’agahararo,ariko muri 2016 Deejay Pius yigeze gutangaza ko ajya ashwana n’umugore we bapfuye umuziki ariko bakabihosha nk’abantu bakuru.

Ku munsi w’abagore, Deejay Pius aherutse gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umugore we ariko kubera urwicyekwe afunga umwanya w’ahatangirwa ibitekerezo (comments) bigaragaza ko hari ikintu yikanga.

Intandaro yo kurebana ay’ingwe hagati ya Deejay Pius na Ange, ngo yaturutse ku bikorwa bya muzika n’ubundi uyu mugabo asanzwe akora gusa na none hari amakenga yagize kubera ukuntu umugore akunda kugorobereza mu tubari yagiye mu kazi, abimubujije bahitamo guca ukubiri.

Uyu muhanzi uri mubakunzwe mu gihugu ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye nshya, Iyi Album ya Deejay Pius yitwa ’Rwanda Iwacu’ iriho indirimbo zitandukanye zakunzwe mu Rwanda zirimo iyitwa ’Agatako’ yahuriyemona Dr. Jose Chameleone, ’Play it again’ yahuriyemo na Radio na Weasel n’izindi nyinshi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gitigu - 26/03/2018 saa 03:01

Abafite iyo bajya
Kanda hano umusubize

Kankazi - 19/03/2018 saa 11:35

Hari aho nabonye muri kamwe mutubari Pius yifunze inkumi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X