Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Dore urutonde rw’abaririmbyi 10 bakize kurusha abandi kw’isi muri uyu mwaka.

Abahanzi ni bamwe mu bakire batuye isi kuko binjiza amafaranga meshi mi bihangano byabo. ikindi kandi kugirango igihangano kibe kiza gikundwe bigezaho kinjirirza nyiracyo, ninako kiba cyashowemo atari make mukugikora kugirango kigire ireme kandi kibe kiza gikundwe na beshi.
aba ni abaririmbyi 10 bakize kurusha abandi ku isi;

1.Madonna

Madonna yavukiye muri Michigan yagiriye amahirwe mu kwandika indirimbo no kuziririmba ndetse no gukina ikinamico. Madonna yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye, aho yagurishije izirenga miliyoni 300 ku isi yose. Madona yabaye umwe mubaherwe cyane kuko abarirwa muri miliyoni 580 z’amadorari y’Amerika.

2.Mariah Carey

Mariah Carey yavukiye muri New York. Amahirwe ye yayabonye biciye kuri tereviziyo, filimi ndetse no mumuziki. Ni umunyamerika wagaragaye munkinamico zitandukanye, mu gutunganya ibihangano, kwandika indirimbo, ndetse no kuririmba. Mariah Carey yakoze arubumu nyinshi aho yegukanye ibihembo bitandukanye harimo 8 bya Grammy, umutungo we ubarirwa muri miliyoni 535 z’amadorari y’Amerika.

3.Dolly Parton

Dolly Parton yavukiye muri Tennessee, akaba yarahiriwe no kuririmba. Parton ni umuntu uzwi cyane nk’umuririmbyi no gukoresha ibikoresho by’umuziki. Yanditse indirimbo zirenga 3,000 harimo izizwi cyane kandi zikunzwe. Dolly Parton avugwa nk’umuhanzi mwiza kandi wagurishije ibihangano bye cyane. Dolly ni umuntu ukora umurimo we awukunze cyane, umutungo we ubarirwa muri miliyoni 500 z’amadorari y’Amerika.

4.Gloria EstefanGloria

Estefan yavukiye muri Havana, Cuba, ni umwe mubantu bahiriwe n’umuziki. Yashyize hanze arubumu ye yambere mu mwaka wa 1077, aho yatangiye gukorana imbaraga kuburyo hafi buri mwaka yashyiraga arubumu hanze. Gloria Estefan yatwaye ibikombe byinshi bitandukanye harimo 7 bya Grammy Awards, Gloria Estefan ntabwo yagaragaye gusa mu kuririmba kuko yabayeho n’umusesenguzi kuri tereviziyo yanditse n’ibitabo. Gloria Estefan abarirwa muri miliyoni 500 z’amadorari y’Amerika.

5.Victoria Beckham

Victoria Beckham yavukiye muri Wales, ubutunzi bwe yabwubatse aba icyitegererezo mu muziki. Nkuko tubizi uyu ni umugore w’umuntu uzwi cyane mu mupira w’amaguru David Beckham. Victoria yatangiye umwuga we wo kuririmba abitangira nk’umubyinnyi, afite ubutunzi bubarirwa muri miliyoni 450 z’amadorari y’Amerika.

6.Johnny Marthis

Johnny Marthis yavukiye muri Gilmer, Texas ni umuririmbyi w’umunyamerika ufite umuziki nk’umurimo we waburi munsi. Marthis yagurishije arubumu zirenga 350 ku isi yose, zikaba zaratumye abasha kuyakoresha nk’amahirwe yaragize. Johnny Marthis afite ubutunzi bubarirwa muri miliyoni 400 z’amadorari y’Amerika.

7.Celine Dion

Celine Dion yavukiye muri Canada, yagiriye amahirwe mu kuririmba. Yagiye atwara ibihembo bitandukanye birimo Grammy Award. Mbese afite indirimbo nyinshi cyane kandi nziza zituje kandi ziryoheye amatwi. Celine Dion yatangiriye mu ma clubs aririmba igihe yari umwana, mugihe yari inkumi Celine Dion yabaye umuntu w’icyamamare muburayi n’Ubuyapani. Kubera ukuntu Celine Dion afite indirimbo nyinshi cyane yagurishije arubumu zirenga miliyoni 200 ku isi yose. Yatwaye ibihembo byinshi bitandukanye harimo 5 bya Grammy Awards. Twavuga ndetse indirimbo ye ‘My Heart will Go On’ yakoreshejwe muri filimi ya Titanic. Afite ibikorwa byinshi bitandukanye kandi arazwi cyane kuri iyi si abarirwa muri miliyoni 380 z’amadorari y’Amerika.

8.Barbra Streisand

Barbra Streisand ubutunzi bwe yabugezeho biciye kuri televiziyo yakozeho, kwandika indirimbo, filimi, ndetse no kuririmba. Yashyize hanze arubumu nyinshi nziza zitandukanye, yahawe ibihembo bitandukanye aha twavuga 8 Grammy Awards yatwaye. Ukukwamamara kwa Baebra Streisand kwatangiye ubwo yari ingaragu muri New York aririmbira mu Nightclubs zitandukanye no mumyiyerekano itandukanye. Afite ubutunzi bubarirwa muri miliyoni 370 z’amadorari y’Amerika.

9.Toby Keith

Toby Keithni umunyamerika ukina amakinamico, atunganya ibihangano, yandika indirimbo, akaba n’umuririmbyi. Kumyaka 9 gusa yaramaze kwinjira mu muziki, aho yarazi gucuranga gitari. Mbere yuko yinjira mu muziki yagiye abanza guca mubindi bintu bitandukanye, aho yanakinyeho ku mupira w’amaguru. Toby Keith muri arubumu ye yambere nibwo yamamaye, kuko indirimbo zitandukanye yari yashyizemo zakunzwe cyane. Toby ubutunzi bwe bubarirwa muri miliyoni 360 z’amadorari y’amerika.

10.Jennifer Lopez

Jennifer Lopez yavutse mu mwaka wa 1969, akaba ari umunyamerika. Ni umukinnyi w’ikinamico ndetse bizwi cyane ni umuririmbyi. Afite ubunararibonye munjyana ya pop ndetse akaba ari umubyinyi mwiza. Jennifer Lopez yakoze ndetse no kuri Televiziyo, yashyize hanze album, turamuzi cyane yagiye yihuza nabagenzi be batandukanye bagakorana indirimbo. Aha twavugamo nka Pitbull na Claudia Leitte. Lopez turamuzi mundirimbo y’igikombe cy’isi. Lopez yagiye agaragaza amashushomeza y’indirimbo, kurubu rero umutungo we bwite ubarirwa muri miliyoni 360 z’amadorari.

yanditswe na; NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

H.Marc - 21/03/2018 saa 16:30

Muzadushyirireho n'abo mu rwanda uko barushanwa kugafaranga
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X