Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Guhuza ibitsina na za robo(robots), ibinyamakuru biragerageza gutegurira abantu kubyitabira.

Hashize umwaka ibinyamakuru bikomeye bitangaza ibyerekeye abantu bahuza ibitsina na za robo. Ubundi birumvikana ko abantu bashinzwe gutangaza amakuru, batangaza ibintu nk’ibi bidasanzwe. Ariko uburyo babikora usanga ari ubutuma abantu bafata ibi bikorwa nk’ibisanzwe (normals), ibi bikaba byatera bamwe,kubyitabira.

Urugero twafata ni nk’urwa Helen , wanditse umwandiko uvuga ko imico n’imyifatire y’abantu yagiye ihinduka cyane, ku buryo muri ibi bihe biri imbere, bitazaba bitangaje ko abantu bahuza ibitsina na za robo, ndetse abantu bakazashobora kugirira urukundo izo robo, kubera technologie izaba ihambaye, aho abantu bagenda bakora za robots zishobora kugirana ikiganiro na ba nyirazo, bakaziha n’imyifatire, n’ishusho isa cyane n’iy’abantu.

Nubwo rero uyu mugore Helen atangaza ibi nk’ibintu, bishobora kuba, ibinyamakuru byinshi bitangaza izi nkuru, nk’ikintu cyiza tugomba gutegereza, bakabifata nk’ibintu bisanzwe, mu buryo byaganisha abantu kubyifuza. Ibyo binyamakuru usanga bikururira abantu kwitabira icyo cyaha, kuko iki ari icyaha, Imana yanga cyo gukoresha imibiri mu buryo itagenewe.

Umwanditsi David Levy, we yanditse avuga ko mu myaka iri imbere, abantu bazashobora kujya bashyingiranwa na za robo, akavuga ko icyo gihe abantu bazagira ubuzima bwiza ngo kuko nk’abababaye baba bonyine badafite abo bakundana nabo, bazajya babona inshuti nk’zo za robo, zibamara irungu.Ibyo rero byo kwerekana ko ababa bonyine bakeneye za robo ngo bivure, ari ukuyobya abantu. Icyo bakeneye ni Yesu Kristo mu buzima bwabo, si ibikinisho.

Iperereza ryakozwe muri 2014 ku bantu 2000, mu gihe hakorwaga za robo ziswe “Aimost human”, ikiri hafi kuba nk’umuntu, ryerekanye ko umuntu umwe kuri batandatu yemera ko yahuza ibitsina na robo.Amahirwe cyokora nuko ubu hari abantu batari bake bahagurutse bakarwanya ibi. Nka Kathleen Richardson yatangije igikorwa cyiswe Against Sex Robots, Kurwanya imibonano mpuzabitsina na za robo, agira ati:” Abasambanya abana, abafata ku ngufu, abadashobora gusabana n’abandi bantu, icyo bakeneye ni ukuvurwa si ibikinisho”

Abantu rero bakwiye kwirinda mu byo basoma byose, bakayoborwa buri gihe na Mwuka w’Imana, ngo barondore ibyo basoma.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Amani Peter - 24/03/2018 saa 08:28

Imana irema umuntu ntiyamuremeye igikinisho ahubwo yamuremeye umutu ariwe Eva imukuye mumugabo ariwe Adam. Ibyo abantu bifuza bihabanye n'umugambi w'Imana ubwo rero ababyifuza nimubareke basohoze ibya nditswe mu ijambo ry'Imana Kuko ubu turi mubihe bigoye kwihanganira 2timothy 3:1
Kanda hano umusubize

prosper dusenge - 23/03/2018 saa 16:26

ibyo nibya sodomo nagomora nibitsindwe
Kanda hano umusubize

MWUBAHA - 23/03/2018 saa 15:00

ISIRAHIRIMYE,YEMWEBWOKO,BUTUNVAMUGANDUKIRIMANA,UMURIROURABARINDIYE
Kanda hano umusubize

Gatera - 23/03/2018 saa 10:55

Birababaje,Namwe murabona iyi si yacu aho ijya.Nubwo benshi badashaka kubyemera,birajyana ku mperuka.Impamvu imana yashyizeho umunsi w'imperuka,nukugirango izakureho abantu bose banga kuyumvira.Kugirango abazasigara bayumvira,bazabe mu isi izaba paradizo.Ntibazongera kurwara,gukena,gusaza,gupfa,etc... Isi izamera nk'ijuru,aho batarwara,badasaza cyangwa badapfa.Niba ushaka kuzaba muli paradizo,hinduka ushake imana ushyizeho umwete,witandukanye n'aba bakora ibyo imana itubuza.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X