Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Harmonize yahishuye uburyo yacuruje caguwa,akanarara ku muhanda-Amafoto

Harmonize, umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania ari i Kigali aho yatumiwe mu gitaramo gikomeye azakorera kuri Camp Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe 2018.

JPEG - 88.2 kb
Harmonize yacuruje caguwa

Mu kiganiro na Harmonize mbere y’uko aririmbira abafana be mu Rwanda, yavuze ko ari ishema rikomeye kuba yaratoranyijwe nk’umuhanzi ukunzwe. Yavuze ko i Kigali yahabonye umwihariko haba ku iterambere ry’igihugu n’uburyo abashyitsi bakiranwa urugwiro.

Harmonize ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali yageze i Kigali mu museso wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Werurwe 2018, yaje aherekejwe n’abasore babiri n’umukunzi we Sarah yasimbuje umukinnyi wa filime Jackline Wolper.

Yavuze ko abazitabira ibitaramo azakorera mu Rwanda [haba icyo kuri uyu wa Gatanu i Musanze no kuwa Gatandatu tariki ya 24 Werurwe kuri Camp Kigali] ko azabaririmba bwa mbere indirimbo yakoranye n’Umunyamerika Tyga.

Harmonize ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘911’ yafatanyije na Yemi Alade, yavuze ko urwego agezeho yafashijwe no “kudacika intege no kubaha buri wese”. Yaciye mu bizazane mbere y’uko amenyekana gusa yemeza ko “byose byari igeno ry’Imana”.

Yagize ati “Ikintu cyonyine cyatumye ngera hano nkaba nanatumiwe ngo nze ndirimbire mu Rwanda, ntabwo byoroshye ariko ndashimira Imana cyane. Icya mbere ni ugukorana umurava, kubaha umuntu wese kandi noneho kimwe gito ubonye ukakibyaza umusaruro, kikaguha imbaraga zo gukora cyane. Ikindi navuga cyamfashije, ni igeno ry’Imana.”

Yacuruje caguwa…

Yongeyeho ko abahanzi bakizamuka baca mu bizazane bitandukanye ndetse na we yabiciyemo byinshi. Yavuze ko hari igihe yari umukene cyane kandi akora umuziki ku buryo yararaga ku muhanda ku cyapa cy’imodoka.

Yagize ati “Nanjye nanyuze mu bizazane, kuva navuka nanyuze mu bihe bikomeye. Ndagira ngo mbabwire mwebwe murimo kundeba ubu cyangwa mwebwe munyumva ko ntabwo umuntu agera ku ntsinzi adaciye mu bizazane, urugendo rwanjye rwari rurerure cyane.”

Yongeraho ati “Njye nakoze ibintu byinshi cyane ntaraba Harmonize, hari igihe ntabonaga aho ndara nkiryamira muri gare kandi icyo gihe nakoraga umuziki. Ubwo natangiraga umuziki ndababwiza ukuri ko nacuruje imyenda ya caguwa, nacuruje byinshi […] Ntabwo watera imbere udaciye mu bibazo.”

Uretse Safi nzi n’abandi…

Yavuze ko “Uretse Safi, nzi abandi bahanzi benshi muvandimwe, nzi benshi kandi ndi umufana w’umuziki nyarwanda.”

Safi Madiba uzaririmbana na Harmonize yavuze ko yiteguye bihagije ku buryo ashaka kwereka abafana be ko ‘uwo babonaga muri Urban Boyz yungutse imbaraga zisumbuyeho’.

Harmonize w’imyaka 24 y’amavuko, yatangiye muzika mu mwaka wa 2011, izina rye ntiryahise rimenyekana ndetse nyinshi mu ndirimbo yakoze agitangira ntabwo zamenyekanye.

Mu mwaka wa 2015 nibwo yahuye na Diamond amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa "Aiyola" na “Bado” yafatanyije na Diamond, "Show Me" yakoranye na Rick Mavoko n’izindi.

JPEG - 77.5 kb
Badrama uhagarariye The Mane yatumiye Harmonize
JPEG - 88.2 kb
Harmonize yacuruje caguwa

JPEG - 87.1 kb
Ubwo bari mu nama n’abanyamakuru
JPEG - 97.3 kb
Marina umwe mubari muri label ya The Mane na Sandra Teta

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X