Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Nyuma yo kwibaruka kwa Humble G,Urban Boyz yaba igiye gukaza umurego-Amafoto

Manzi James [Humble Jizzo], umwe mu baririmbyi b’itsinda Urban Boyz, yagarutse mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we Amy Blauman n’umwana bibarukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bamaze amezi arenga atatu.

Umuryango w’aba bombi wageze i Kigali kuri uyu wa 22 Werurwe 2018, bakiriwe n’abarimo Nizzo uririmbana na Humble Jizzo muri Urban Boyz n’inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi wari warajyanye n’umukunzi we muri Amerika.

Akanyamuneza kari kose kuri Humble Jizzo na Amy Blauman, bombi bashimangiraga ko ‘akuka gahehereye’ k’i Kigali kahise kabagwa neza nyuma y’igihe bari bamaze munsi y’ikirere cyo muri Leta ya Washington hari ubukonje bwinshi cyane muri iki gihe.

Yagize ati “Madamu yambwiye ko twabayeho twitekerezaho gusa ariko ubu noneho hari umuntu dufite mu nshingano, aratuyobora, wabyanga wabyemera aratuyoboye, njyewe ushobora kunsiga ariko ahantu hose uzajya uba uri uzatekereza uti ‘umwana wanjye ubu ameze ate?”

Yongeyeho ati “Iminsi iri imbere icyo nishimiye ni ukubona uko azakura akajya ejuru. Amashyushyu mfite ni ukubona buri gice cyose mu mikurire y’umwana, byose birashimisha. Ntegereje kubona kuva avutse kugeza akambakambye, kugeza aho agenda, byose birashimisha. Umwana ni impano y’Imana, arashimisha pe!”

Humble Jizzo yavuze ko yari akumbuye byinshi mu Rwanda nko guhura n’inshuti bataherukanaga, kongera gukora umuziki no gukomeza ibikorwa by’itsinda rya Urban Boyz ahuriyemo na Nizzo ariko ngo by’umwihariko yari akumbuye ikirere cyo mu Rwanda kurusha ibindi.

Ati “Ikintu cya mbere nari nkumbuye ni uko mu Rwanda hameze, nari nkumbuye ikirere cyo mu Rwanda, byose bitandukanye n’ibya hariya. Mbere nkigerayo nari nishimiye urubura rwa hariya ariko nyuma y’igihe gito ubukonje burakwinjira ukavuga uti nkumbuye mu rugo. Ikindi nari nkumbuye ni uruganda rwacu rwa muzika, kubona ibikorwa hanze, mugenzi wanjye dukorana n’ibindi.”

Yavuze ko Urban Boyz igiye guhita yanzika n’imishinga mishya izatangirana n’indirimbo bise “Kigali Love” ndetse ngo kuba bagiye gukomeza akazi bari kumwe birabafasha gukomeza kubaka neza ibikorwa by’itsinda.

Yagize ati “Ubu tuvugana nta bindi bikorwa byari byakagiye hanze, ariko mu masaha make icya mbere kiraba kigeze ahagaragara. Ibikorwa narabisize, nasize amashusho ya ‘Mpfumbata’ itarasohoka Nizzo yarayimenyekanishije ariko byaramugoye. Yarayimenyekanishije bishoboka ariko hari aho itageze wenda kuko yari wenyine.”

Humble Jizzo na Amy Blauman bagarutse mu Rwanda nyuma y’ukwezi bibarutse imfura. Umukobwa wabo yageze ku Isi mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare 2018.

Uyu munyamerika yabyariye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington.

Humble Jizzo n’umukunzi we Amy Blauman bagiye kubyarira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bavuye mu Rwanda ku wa 15 Ukuboza 2017. Humble Jizzo yasize avuze ko bajyanyweyo no kwiyerekana mu muryango ndetse no kuhabyarira imfura yabo.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X