Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ibihugu bya mbere ku isi bifite umubare w’igitsina gore mwinshi mu nteko nshingamategeko.

Igitsina gore ni bamwe mu bantu bahabwaga agaciro gake mu mirimo itandakanye. cyane iyo urebye mu buyobozi hari inzego zitandukanye utasangaga mo ikitwa igitsina gore, ariko uko iminsi ihita niko usanga umubare w’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi ugenda wiyongera ndetse hakaba naho usumba uw’abagobo.

Nkuko urubuga rw’ihuriro mpuzamahanga ry’inteko ( international parliamentary Union-IPU) rwabitangaje;

Dore uko urutonde rw’ibihugu bifite abagore benshi mu nteko ku isi ruhagaze :

1.Rwanda : u Rwanda nicyo gihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira bagore benshi mu nteko aho ku myanya 81 y’abadepite abagore ari 51, mu gihe mu myanya 26 y’abasenateri abagore ari 10.

2.Bolivia
: mu myanya 130 yagenewe abagize umutwe w’abadepite, muri Bolivia abagore ni 67 mu gihe mu myanya 36 y’abagize umutwe wa sena, abagore ari 17

3. Andorra
: muri Andorra abadepite bagenewe imyanya 28 abagore bakaba ari 14 bivuze ko bagize 50% y’abadepite, umubare w’abagabo ukaba ungana neza n’umubare w’abagore

4. Cuba : Muri Cuba abagore bagize umutwe w’abadepite ni 299 mu gihe abadepite bose muri rusange ari 612

5.Suede : Mu badepite 349 abagore ari 156

6. Seychelles : muri Seychelles mu badepite 32 abagore ni 14

7. Senegal : Muri Senegal ho abagore bari mu mutwe w’abadepite ni 65 mu gihe umubare w’abadepite bose hamwe ari 150

8. Finland : Muri Finland umubare w’abadepeti bose hamwe ni 200, abagore ni 85

9. Nicaragua : Abadepite bose hamwe ni 92, abagore muro bo ni 39

10. Ecuador : Abadepite bose hamwe muri Ecuador ni 137, abagore ni 57

Uru tutonde rumaze imyaka irenga itatu ruyobowe n’u Rwanda dore ko n’ibihugu byinshi bitandukanye bisigaye biza kwigira ku Rwanda, kubera uko ruhagaze neza mu guteza imbere umugore haba mu kubaha umwaya mu nzego zifata ibyemezo ndetse no kubateza imbere muri Rusange.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kazungu - 1/04/2018 saa 16:04

ok ni benshi ariko bamaze iki
Kanda hano umusubize

kubwumukiza fanuel - 29/03/2018 saa 10:54

mubyukuri umugore numuntu ukomeye mumuryango cg mubuzima busanzwe bwamuntu ariko mu Rwanda tubashyira imbere cyane tugakabya wagirango bafite ubunyarwanda burenze ubwabandi
Kanda hano umusubize

citoyen - 27/03/2018 saa 09:45

Muzumva ryari ko iyi ndirimbo y'ubwinshi mu nteko yaharurutswe? Ubwinshi bw'umubare wabo se bufitanye iyihe sano n'umusaruro batanga mu mirimo bashinzwe? Icyo nicyo kibazo mwagombye kwibaza. Kuki se abirirwa babogeza ngo muri aba mbere iwabo atariko bimeze? Izo za USA na EU babarata ngo niyo indicator y'iterambere na democracy kuki bo batabikora? Nge nemera ko abantu bose bagomba kugira amahirwe angana ariko buri wese akayakorera aho kuyahabwa ngo ni umugore cyangwa ikindi (keretse bigaragaye ko yarenganyijwe)!
Kanda hano umusubize

nizeyimana theoneste - 26/03/2018 saa 16:30

ibi bintu byo kuvuga ngo ibihugu byinshi bisigaye biza kwigira ku Rwanda President Kagame aherutse kubyamagana ko mwagombye gushaka ibindi bibazo mukemura byugarije igihugu naho ibi ninko kuvuga ubusa
Kanda hano umusubize

MWJTWM - 26/03/2018 saa 14:23

C'est de n'importe quoi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X