Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ibintu ugomba kwirinda gukorera ugutwi kwawe n’uburyo bwo kuhasukura neza.

Iyo dusukura umubiri wacu, hari ibice tugomba kwitondera , Kubisukura cyangwa kubifata nabi bishobora kudutera uburwayi bukomeye. ntawakirengagiza ko ugutwi ari kimwe mu bidufatiye runini. ibi ni ibyo utagomba gukora ndetse n’uburyo bwiza wasukura ugutwi kwawe.

itondere uko ukoresha uduti tuzengurukijweho ipamba

Turiya duti dushobora kwangiza ugutwi, iyo tutitondewe ugutwi gushobora kubabuka, cyangwa ingoma y’ugutwi igatoboka. bisaba kudukoresha witonze cyane.

Umuziki usakuza cyane muri ecouteurs

Gucuranga cyane umuziki muri ecouteurs

Ni impamvu nyamukuru yo gupfa kw’amatwi
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo “the National Institute on Deafness” muri Amerika bwagaragaje ko Abanyamerika 15% bari hagati y’imyaka 20 na 69 batakaje kumva kwabo, biturutse ku rusaku rukabije. Ubundi bushakashatsi bwakozwe na “the Indian Journal of Otology”n’ahandi henshi, bugaragaza ko gucurangira cyane umuziki muri ecouteurs ari impamvu nyamukuru yo gupfa kw’amatwi umuntu ntiyongere kumva neza. Rosenfeld yavuze ko igihe abo muri kumwe bumva umuziki urimo kumvira muri ecouteurs, uba urimo gucuranga cyane bikabije.

Kwinjiza urutoki mu gutwi

Inzara zawe zishobora kugira mikorobe nyinshi zakwanduza ugutwi
Uretse kwangiza umuyoboro ujyana amajwi no kwinjiza ubukurugutwa mu gutwi mo imbere, kwinjiza urutoki mu gutwi ni ikosa. kubera ko inzara zawe zishobora kugira mikorobe nyinshi zakwanduza ugutwi. Ibi biba cyane cyane iyo urwaye diyabete cyangwa uri hafi kuyirwara.

Kwitondera uko utobora ugutwi ku bashaka gushyiraho amaherena

Igihe ukeneye gutobora amatwi, wajya kureba muganga ufite ibikoresho byabugenewe Si byiza kwipfumura ugutwi kwawe, cyangwa ngo ureke undi muntu utari umuganga abigukorere. Igihe ubikeneye, wajya kureba muganga ufite ibikoresho byabugenewe akagufasha.

Kutajya kwa muganga igihe ubabara ugutwi cyangwa utumva neza

Igihe wumva amatwi afite ikibazo ihutire kureba muganga
Mu buryo bumwe, gutakaza kumva ni nko gutakaza umusatsi. Icyo utakaje kiba gitakaye burundu. Igihe wumvise ibintu bisakuza cyane mu matwi cyangwa se atumva, ni ngombwa kugana muganga. Ikindi cyatuma ugana muganga,ni igihe uribwa mu gutwi.
Uko amatwi akuriye si ko aba afite ikibazo. Umusaya, amenyo, n’umuhogo bihuriye kumitsi imwe ku buryo ikigize ikibazo muri byo, wakeka ko ari uburibwe bw’ugutwi. Niba rero ufite uburibwe budasanzwe, bukarenga umunsi umwe, ugomba kujya kwa muganga. akareba ikibazo gihari.

Guhata ibintu mu gutwi

Nk’uko bitangazwa na Rosenfeld, bamwe bakunda gushima cyangwa gukuba mu matwi yabo no kwinjizamo ibyo babonye byose. Ibintu byose bisa nk’aho bikanyaraye, cyangwa bikomeye ntibigomba kwinjizwa mu gutwi, kuko bishobora kugukomeretsa cyangwa bikinjiza ubukurugutwa mo imbere bikaba byatera uburwayi cyangwa uburibwe.
Ntukwiye gukoresha ibiti cyangwa ibindi ibikoresho byakangiza ugutwi.

yanditswe ana; NIYIRORA Christian

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nathan - 19/03/2018 saa 06:18

Murakoze cyane..
Kanda hano umusubize

eric - 17/03/2018 saa 12:42

Ninamazidufashamurakoze!
Kanda hano umusubize

Alphonse Nsengimana - 19/03/2018 saa 11:02

Mugize neza kuduhugura,ubu bumenyi ni ingenzi rwose.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X