Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Inyigisho zikomeye abahanzi nyarwanda bakabaye bakuye mu gitaramo cya Israel Mbonyi-Amafoto

Umuhanzi Israel Mbonyi yaraye akoze igitaramo cy’amateka ubwo yamurikaga alubumu ye yakabiri yise intashyo, ni igitaramo cyabohoye ndetse gikora ku mitima ya benshi gusa uwabashije kuhagera by’umwihariko ari umuhanzi byakabaye umwanya mwiza wo kwiga inzira ya nyuzamo ibihangano bye.

Umuhanzi Israel Mbonyi yaraye akoze igitaramo cy’amateka ubwo yamurikaga alubumu ye yakabiri yise intashyo, ni igitaramo cyabohoye ndetse gikora ku mitima ya benshi gusa uwabashije kuhagera by’umwihariko ari umuhanzi byakabaye umwanya mwiza wo kwiga inzira ya nyuzamo ibihangano bye.

Kuririmbira Imana bishobora kugutunga

Tuzi benshi mu bahanzi nyarwanda bagiye bava mu ndirimbo zihimbaza Imana bakerekeza mu muziki w’indirimbo zisanzwe benshi bita iz’Isi ariko imvano ya byose bakavuga ko mu ndirimbo zihimbaza Imana nta amafaranga arimo kandi ko umuziki bawukora nk’umwuga ugomba kubatunga.

Gusa uburyo Israel Mbonyi yashyigikiwe ntamuntu mu babashije kwitabira iki gitaramo bitatera ishema dore ko iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye haba myanya y’abanyacyubahiro ndetse n’ahasigaye hose byageze ku isaha ya saa kumi abantu baje bakererewe bari bishyuye mu myanya y’abanyacyubahiro basabwa kujya ahasigaye hose kubw’ubwinshi bw’abantu.

Abanyarwanda bakunda ibyiza ntabwo banga iby’iwabo

Igitaramo cya Israel Mbonyi ni urugero rwiza rwo kwerekana ko Abanyarwanda bakunda abahanzi babo ko ahubwo ikibazo cy’ubwitabire bucye gikunze kuvugwa kubakunzi b’umuziki ko ahubwo ari ikibazo cy’abategura ibitaramo byabo baba batabihaye umwanya.

Abanyarwanda bakunze kunengwa cyane cyane ko batajya bagaragaza amarangamutima yabo nimba banezerewe babigaragaze bafasha umuhanzi kuririmba ndetse no kwizihirwa mu gitaramo gusa ibyabaye mu gitaramo cya Israel Mbonyi benshi bibazaga impamvu hateguwe intebe kuko kuva igitaramo gitangira ku muhanzi wa mbere wabanje kurubyiniro ariwe Luc Buntu abantu bagumye bahagaze kugeza igitaramo kigannye ku musozo Israel Mbonyi asubiramo indirimbo “Hari Ubuzima”

Impano yawe ishobora kubyarira abandi umugisha

Umuhanzi Israel Mbonyi abinyujije mu muryango we Israel Mbonyi Foundation yatangiye kwagura umuziki we ndetse ari gushaka uburyo ubushobozi Imana yamuhaye Impano yo kuririmba ku buryo itabyarira inyungu we gusa ko ahubwo ishobora no kwita ku babaye nabo bakabasha gutungwa nayo.

Ubwo hari mu gitaramo Intashyo umuhanzi Israel Mbonyi yasabye abakunzi b’ibihangano bye ko bamutera ingabo mu bitugu akabasha kubakira umusaza utuye mu murenge wa Ndera ubayeho mu buzima buteye inkeke, Mbonyi yagize ati : “Nubwo turi hano turyohewe n’umuziki gusa hari abandi babayeho mu buzima bubabaje, mu mfashe tubashe kwitanga uyu musaza azaze hano ubutaha abashe kunezerwa nkuko natwe twizihiwe”
Hagiye hanyuzwa udupapuro mu bantu ngo habashwe gukusanya inkunga yo gufasha uyu musaza gusa abantu bakaba bari bakozwe ku mutima ndetse bahagurukiye kugira icyo bakora mu gutera inkunga iki gikorwa.

Gushyigikirana kw’abahanzi Nyarwanda

Biragoranye kuba wabona umuhanzi mugenzi wawe yitabiriye igitaramo wateguye mu gihe atari kurutonde rw’abagomba kuririmba, gusa kuruhande rw’umuhanzi Israel Mbonyi yashyigikiwe bikomeye na benshi mu bahanzi nyarwanda batandukanye ndetse n’abandi bagize aho bahuriye n’imyidagaduro.

Ubufatanye ku bahanzi nyarwanda bwakunze kuvugwako ari kimwe mu bituma iterambere rya muzika nyarwanda ritagerwaho ngo umuziki wacu ubashe kwambuka mu ruhando mpuzamahanga ariko ubwitabire bw’abahanzi mu gitaramo cya Mbonyi ni ikimenyetso cyiza ko mu gihe abahanzi baba bashyize hamwe imbere ari heza.

Ibyuma biyungurura amajwi byo kurwego rwo hejuru

Indangurura amajwi ndetse n’insakazamajwi byakoreshejwe mu gitaramo cya Mbonyi benshi mu bakunzi b’umuziki babashije kuganira n’umunyamakuru w’Ingufu.com batangazaga ko ziri ku rwego rwo hejuru ko ndetse ntatandukaniro nizijya zikorerwa zije mu bitaramo bigari hano mu Rwanda.
Umuziki Uyunguruye amajwi asohoka neza ni kimwe mu byafashije abantu kwizihirwa bikomeye n’iki gitaramo.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

B J - 12/12/2017 saa 12:47

ariko wowe ubundi bite byawe ,ko ucira abandi urubanza ,BARAVUGA GO MBERE YUKO UTOKORA ABANDI JYUBANZA urebe umugogo uri mujisho ryawe so nturi mumitima yabantu kuburyo wavuga gutyo,nacyane urebye neza wasaga uri umu yehova nibo bataga ama verse batazi gusobanura.so mubyo ukora byose ntu gacire abandi urubanza.
Kanda hano umusubize

gisagara - 12/12/2017 saa 07:49

Ni byiza cyane ko abacurangira.Ariko nubwo indirimbo ze ziba zivuga imana,ntabwo zihindura abantu.Abenshi baba bagiye kwiyumvira injyana nziza (melody) no kwirebera Israel Mbonyi nk’umu star.Niba abantu bumviraga ibyo Bible itubwira,urugero muli matayo 7:12,aho Yesu yavuze ngo "icyo utifuza ko bagukorera ntukagikorere mugenzi wawe",isi yaba nziza cyane.Intambara,ubujura,ubusambanyi,etc...byose byavaho.Abantu baba bishakira umuziki mu nsengero no mu bitaramo,ariko ntabwo iyo miziki ibahindura.Birababaje.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X