Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Isesengura ku kwicuza iyo umuntu urupfu rumusatiriye,cyangwa ari gusamba yegereje gupfa

Iyo umuntu akiri ku isi asahaka ubutunzi,inshuti ndetse n’ibindi byinshi ariko hari byinshi bajya birengagiza.Bityo iyo umuntu abona urupfu rumusatiriye nibwo atangira kwicuza avuga ngo iyo abimenya.pooo

Iyo umuntu akiri ku isi asahaka ubutunzi,inshuti ndetse n’ibindi byinshi ariko hari byinshi bajya birengagiza.Bityo iyo umuntu abona urupfu rumusatiriye nibwo atangira kwicuza avuga ngo iyo abimenya.

Ni muri ubwo buryo IMIRASIRE.COM babateguriye iyi nkuru y’umugabo wari ufite abagore bane ariko atabafata kimwe biza kurangira yicuza.

Soma inkuru

UMUGORE n°4 :uwomugabo yaramukundaga kuruta bose y’ amwambikaga neza imyenda y’agaciro gahenze,ibintu bya mirenge, akamusiga amavuta agezweho ,mbese yamwitagaho cyane pe akamuha ibintu byiza gusa.

UMUGORE n°3 :
nawe yaramukundaga kandi akamwishimira cyane mbese akumva amwemera cyane (fier ), agakunda kumwerekana hose cyane mu inshuti ze. Ariko uwo mugabo agahora afite ubwoba ko bazamutwara.

UMUGORE n°2 : Uyu mugore we yari inkora mutima,yihanganiraga umugabo we kandi akamubabarira igihe amubabaje,igihe cyose yagiraga ikibazo niwe yajyaga kureba akamufasha kubona igisubizo, mbese yamubaga iruhande mu byiza n’ibibi.


UMUGORE n°1 :
uyu mugore we yamuhoraga iruhande akamuhumuriza akamugira inama nziza niwe wamufashije kumugira inama mu gushaka ubutunzi yarafite ariko ikibabaje uwo mugabo
ntiyamukundaga cyane,ntanubwo yamugaburiraga bihagije, ntanamwiteho.

Umunsi umwe uwo mugabo ararwara cyane kuburyo ntamahirwe yo gukira yari afite, atangira gutekereza, bwa butunzi bwe agiye gusiga, aravuga ati :”yewe burya ikuzimu ntawujyanayo impamba koko ubu mfite abagore bane ariko nimfa nzaba ndi njyenyine?”.

Abwira umugore we n°4 ati :naragukunze nkurutisha bose, naguhaye ibyiza byose bikubereye ntacyo ntagukoreye none ubu ngiye gupfa, nifuzaga ko waza tukajyana ukamba iruhande.

Wa mugore aramusubiza ati:uramenye ntaho njyana nawe, ahita agenda.wa mugabo arababara cyanee.

Abaza UMUGORE n°3 ati :naragukunze cyane kandi nawe urabizi kugirango nkubone byarangoye cyane. none ubu ngiye gupfa wakwemera tukajyana ukamba iruhande?Umugore Aramusubiza ati :wasaze cyangwa ?Ubuzima buraryoshye none ngo ngukurikire ?Ahubwo watinze kugenda ngo abandi bantunge.umugabo agahinda karamwica.


Abaza UMUGORE n°2
: ati : igihe cyose nagukeneye wambaye hafi yewe n’amafuti yanjye yose
warayihanganiye. None ko nanone ngukeneye nimpfa wakwemera tukajyana ukamba iruhande ?
Umugore Aramusubiza ati :mbabarira rwose ntacyo nagufashaho gusa nupfa nzaguherekeza nkugeze kumva yawe.Wa mugabo agahinda karamurenga.

Agiye kumva yumva ijwi rivugira kure rimubwira riti nge nzaba ndi kumwe nawe, uwo yari UMUGORE N°1,

yibutse ukuntu atigeze amukunda cyane atigeze amwitaho kandi we yaramugiraga inama nziza, ukuntu atigeze amutunganya bihagije,yumva arigaye ati :”iyo mbimenya mba narafashe umwanya nkakwitaho”

Abakurikiranira hafi ibya Bibiliya ndetse n’ijambo ry’Imana batangaza konmu busesenguzi bakoze basanze umuntu aba afite abagore bane

Umugore n°4: ni UMUBIRI.
Umubiri abantu barawukundana cyane bakawambaza neza bagakora ibishoboka byose ngo bawugire neza uberwe ariko nibapfa
bazagenda bawusige hejuru.

–Umugore n°3 :ni UBUKIRE NUBUNDI BUTUNZI BWOSE bafite.

Iyo umuntu apfuye arabisiga kandi yarabiruhiye kugirango abigereho maze abandi akaba aribo
babitwara.

Umugore n°2 :ni IMIRYANGO N’INSHUTI.
Batuba hafi igihe cyose bakana bihanganira mumakosa yacu kandi ngo niyo upfuye nibo baguherekeza kugera kumva.

Umugore n°1: Ni ROHO .

Kenshi umuntu ntabwo ayitaho kuko ubutunzi nibindi byisi byinshi biba byarafashe
umwanya munini mubuzima bwe, umuntu ayandurisha ibibi ntiyibuke kuyigaburira ibiryo byumwuka
biyitunga ngo ikure aribyo jambo ry’Imana. ariko yo igihe cyose imuba iruhande yajya gukora ikintu kibi ikamubuza,ikamugira inama nziza.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/05/2018 saa 07:15

Ibi byose ndabishimye. mwakoze kubitugezaho ariko umubiri ujyana nanyirawo. Roho niyo isigara hejuru nitwa Rosarie N
Kanda hano umusubize

- 24/05/2018 saa 07:14

Ibi byose ndabishimye. mwakoze kubitugezaho ariko umubiri ujyana nanyirawo. Roho niyo isigara hejuru
Kanda hano umusubize

NDACYAYISENGAJISTEN - 7/05/2018 saa 02:45

YOYOBITEYEAGAHINDAGUSHAKAUBUTUNZIIMYAKAYAWEYOSEARIKOUKIBAGIRWAKOBUZAGUSHIRAMURUBANZAARIKOICYOTWARIDUKWIRIYENUKUREKAINGESOZAKAMERETUKIYEGURIRAIMANAKUGIRANGOYESUNAZAAZATUBWIREATINIMUZEIBURYOBWAJYEABODATAYAHAYEUMUGISHAAMEN..ARIKREROABAGUMAMUBYAHABAZARIMBUKANIBATIHANA!
Kanda hano umusubize

Ernest dukuze - 5/05/2018 saa 03:02

Uwampa Gatare akigisha umugabo wanjye. Twarasezeranye ark asambana ku mugaragaro ambwira ko afite uburenganzira bwo gutunga abagore igihumbi! Narumiwe ndashaje ngira n'isoni yo gusaba divorce!
Kanda hano umusubize

mami - 4/05/2018 saa 06:39

Murakoze kuri iyi nyigisho nziza. Nari nacitse intege mu gusega ariko ndongeye nsubizwamo imbaraga, kuko nsanze ibindi byose najyamo ari iby'akanya gato.
Kanda hano umusubize

- 4/05/2018 saa 03:01

iyi ninyigisho nziza yubaka
Kanda hano umusubize

Chance - 3/05/2018 saa 17:36

Iman'iguh'umugisha!!! iyonyigishoninziza.
Kanda hano umusubize

MWUBAHA - 2/05/2018 saa 15:04

NUBUNDIDUKORETWIBUKEKO,IYISITUZAYIVAHO,UBUNDINTACHODUPHANA,NUMUBIRI,AHUBWONTITUMENYE,IMANATUKAJAMUBYACHU,IHEREZO,NUKUVAKWISI,CQ,TUMENYEIMANA,HAKIRIKARE,TUVEMUBYAHA
Kanda hano umusubize

amani - 3/05/2018 saa 16:03

nibyo kk imana ishakwa hakiri kare
Kanda hano umusubize

- 2/05/2018 saa 11:57

IMANA ibahe umugisha mugira inkuru zubaka
Kanda hano umusubize

Gatare - 2/05/2018 saa 08:40

Urakoze munyamakuru.Abantu hafi ya bose bishakira gusa ubutunzi no kwishimisha.Ibyerekeye imana babikuba na zero.Yesu yaravuze ati "byakumarira iki gukira cyane hanyuma ukipfira?".Kugirango tuzabone ubuzima bw'iteka,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana" (Matayo 6:33),aho kwibera mu byisi gusa.Bible yerekana neza ko abibera mu byisi gusa,batazabona ubuzima bw'iteka (1 Yohana 2:15-17),kandi bazabora ntibazuke (Abagalatiya 6:8).Imana ibita ABANZI bayo (Yakobo 4:4). Ku byerekeye abagore,imana idusaba gutunga umugore umwe gusa kandi ntumuce inyuma.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 5/05/2018 saa 14:34

Wowe uremeza ko Abagal.6:8 havuga yuko abibera mu by'isi " BAZABORA, NTIBAZUKE"!!! >> Uku ni UKUGOREKA IBYANDITSWE ku buryo buteye agahinda. Tuhasome: «UBIBIRA UMUBIRI we, muri uwo mubiri azasaruramo KUBORA, ariko UBIBIRA UMWUKA, muri uwo Mwuka azasaruramo UBUGINGO BUHORAHO .» >> Ibi bivuga ko ABAKIRANIRWA NTA BUZIMA BW'ITEKA BAZABONA, ahubwo BAZARIMBUKA. >> Nyamara bazarimburwa NYUMA YUKO BAZAZUKA, BAGACIRWA IMANZA. Dore ibyanditswe bibihamya: * 1Kor.6:9-10 «Ntimuzi yuko ABAKIRANIRWA batazaragwa ubwami bw'Imana? Ntimwishuke. ABAHEHESI ... ABASAMBANYI... abagabo bendana, cyangwa ABAJURA ...ABASINZI bene abo NTIBAZARAGWA UBWAMI BW'IMANA.» >> ESE ABA BAKIRANIRWA BAZAZUKA ? YEGO RWOSE. *Ibyak.24:15: « ntegereje icyo aba na bo bategereza, yuko HAZABAHO KUZUKA kw'abakiranutsi N'ABAKIRANIRWA.» >> ABAKIRANIRWA ( Abahehesi, Abasambanyi, Abajura, Abasinzi,..) BAZAZUKA RWOSE, BACIRWE URUBANZA RW'IBYO BAKOZE BATARI BAPFA (Bakiri mu mubiri) *2Kor.5:10: «Kuko TWESE dukwiriye kuzagaragarizwa imbere Y'INTEBE Y'IMANZA ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri MU MUBIRI, ari ibyiza cyangwa IBIBI.» >> Ngiri ijambo ry'Imana.
Kanda hano umusubize

moise - 6/05/2018 saa 17:27

urakoze cyaneee!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X