Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Kim Kardashian na Kanye West berekanye umwana babyaye mu buryo budasanzwe

Kim Kardashian yerekanye umwana wa gatatu wiyongereye mu muryango we n’umuraperi Kanye West, ni ubwa mbere amwerekanye bari kumwe nk’umuryango wose.

Umuryango wa Kim Kardashian na Kanye West wakiriye umwana wa gatatu ku ku wa 15 Mutarama 2017. Nyuma umugore yanditse ku rubuga rwe ahishura izina ry’uwo mwana bahisemo ko yitwa "Chicago West".

Nyuma y’igihe Kim Kardashian n’umugabo we banze amafaranga bahabwaga n’ibigo bitandukanye byifuzaga kugura ifoto ya bucura bwabo ngo yifashijwe mu bikorwa byo kwamamaza. Kim Kardashian yerekanye uyu mwana [yatwitiwe n’undi mugore] ari kumwe ku ifoto na Kanye West n’abandi bana babo Saint na North West.

The Sun yatangaje ko ari ubwa mbere umuryango wa Kanye West wose ugaragaye uri kumwe kuva uyu mwana yavuka; muri Gashyantare Kim Kardashian yasohoye ifoto ya Chicago West abicishije kuri Instagram ibona Likes zirenga miliyoni esheshatu mu masaha 24 gusa.

Kim Kardashian ni we wari uteruye uyu mwana mu gihe bakuru be Saint na North West bari bahagaze imbere. Yavuze ko gufata iyi foto bari kumwe bose byagoranye cyane kuko bashakishije uburyo ifatwa mbere y’uko barira.

Yagize ati “Sinzi niba mwumva uburyo bigoye gufata ifoto y’umuryango. Iyi twayifashe mbere y’uko aba bana batatu batangira kurira. Nanjye ndakeka nararize…”

JPEG - 197.2 kb
Kim na Kanye West biyerekanye bwa mbere bari kumwe nk’umuryango w’abantu batanu

Kim Kardashian w’imyaka 37 ubwo yerekanaga bwa mbere umwana wa gatatu yungutse yavuze ko asa n’abavandimwe be nubwo yabyawe n’umugore bishyuye akemera ko aterwa intanga ngo abatwitire.

Yagize ati "Ameze neza by’ikirenga! Umwana wa mbere mwiza! Ajya gusa na North ku rundi ruhande ariko agasa na Saint gusa afite uko asa kwe!"

Kanye West na Kim Kardashian basanzwe bafitanye abana babiri aribo North “Nori” West w’imyaka ine na Saint West ufite umwaka umwe. Aba bombi batangiye gukundana muri Mata 2012; basezerana kubana mu birori byabereye mu Butaliyani tariki 24 Mata 2014.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X