Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ku myaka 65 Musenyeri Bimenyimana wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu yitabye Imana

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène, yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yo mu maraso yari amaranye igihe.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Werurwe 2018.

Musenyeri Bimenyimana yabonye izuba tariki ya 22 Kamena 1953, avukira i Bumazi, Paruwasi Shangi muri Diyosezi ya Cyangugu.

Yahawe Ubupadiri tariki ya 6 Nyakanga 1980, aba Umusaseridoti muri Paruwasi ya Nyundo. Yatorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu tariki ya 18 Mutarama 1997, ahabwa Ubwepiskopi tariki ya 16 Werurwe 1997.

Intego ye ni “In Humilitate Et Caritate” bishatse kuvuga ngo “ Mu bwiyoroshye no mu rukundo.”

Musenyeri Bimenyimana yitabye Imana yari amaze imyaka 37 n’amezi atandatu ari umusaseridoti n’imyaka 20 n’amezi icyenda ari umwepisikopi wa Cyangugu. Yahawe ubupadiri afite imyaka 27 n’amezi atanu, agirwa umwepisikopi afite imyaka 44 y’amavuko.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ndayisabye emmanuel - 14/03/2018 saa 03:35

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
Kanda hano umusubize

havugimanagervais - 12/03/2018 saa 17:02

nukuri imana imwakire mubayo twamukundaga
Kanda hano umusubize

HAKIZUMUREMYI Felicien - 12/03/2018 saa 12:32

Imana i mwakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

HAKIZUMUREMYI Felicien - 12/03/2018 saa 12:32

Imana i mwakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

HAKIZUMUREMYI Felicien - 12/03/2018 saa 12:30

Imana imwakire mu bayo.
Kanda hano umusubize

Alain - 12/03/2018 saa 11:39

Munyamakuru kosora wibeshye ku mutwe w'inkuru ntiyitabye Imana ku myaka 44. Kdi igihe yavukiye wakigaragaje mu bika byinkuru yawe.
Kanda hano umusubize

TUYISHIME AIME - 12/03/2018 saa 11:31

UMURYANGOWEWIHANGANE
Kanda hano umusubize

- 12/03/2018 saa 10:25

Imana imuhe iruhuko ridashira
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X