Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Kwibuka24: Apotre Dr Gitwaza yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda abifuriza ihumure riva ku Mana : Reba Video

Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba mukuru w’itorero Zion Temple ku isi yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.


Dore amwe mu magambo akubiye muri Video Apotre Dr Paul Gitwaza yashyize hanze ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 aho yagize ati : " Uyu munsi twibuka kunshuro ya 24 twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi Ndagirango mbifurize ihumure riva ku Mana , Umwami Yesu ahumurize imiryango yose yabuze ababo muri Jenoside, umwami Yesu ahumurize imitima yacu , umwami Yesu ahumurize imitima y’abagore imitima y’abagabo imitima y’abana bicaye ari bonyine batagifite ababo ntacyo umuntu yababwira kiruta ihumure riva ku mana......".

Dr Paul Gitwaza akaba yakomeje agira ati :" Mwihangane muri iyi minsi 100 muyicishemo imbaraga z’Imana Bibiliya iravuga ngo ninyura mu gikombe cy’igicucu cyurupfu inshyimbo yawe n’inkoni yawe nibyo bizampumuriza, ndagusabira inkoni ni inshyimbo by’Imana kuguhumuriza muri iyi minsi 100 Yesu abahe umugisha kandi akugirire neza uyu munsi n’iteka ryose Amen."

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X