Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Menshi mu maturo atangwa muri Kiliziya Gatorika, yishyura imanza zo gusambanya abana

Menshi mu maturo atangwa muri Kiliiya Gatorika yishyura imanza abayobozi bayo baba barezwemo zo gusambanya abana .

Kiliziya gatorika yakoresheje hafi miliyari 4 z’amadolari mu kwishyura imanza bamwe mu bapadiri n’abasenyeri bayo barezwemo, zo gusambanya abana bato.

Muri ibi byumweru bishize, inkuru z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rikorerwa abana bato, zongewe kuvugwaho cyane cyane biturutse ku bivugwa bikorerwa I Hollywood, muri wa mugi wamamaye ku isi mu gukorerwamo filime, ariko binaturutse ko ibyo bikorwa byiyongera no mu bandi bantu b’ibikomerezwa, intiti, n’abandi bantu b’icyubahir cyane cyane ariko mu bapadiri b’abagatolika.

Hashize iminsi havugwa ibikorwa by’abihaye Imana b’Abagatolika bakorera abana bato, baba abahungu, baba abakobwa, ibikorwa by’ubusambanyi bikorerwa aba bana, aho bimwe byatangiye kugera mu butabera, ndetse bamwe mu babikora , n’ababihishira bagiye bagaragazwa. Ikibabaje ariko nuko aho kugira ngo ibyo bikorwa bigabanyuke, ahubwo bikomeza kwiyongera, cyokora byinshi ntibijye ahagaragara bitewe n’akayabo k’amafaranga gatangwa mu rwego rwo kubihishira, no kuburana izo manza.

Imibare ikurikira irabafasha kureba uburyo amaturo dutanga akora umurimo wo guhishira ubugizi bwa nabi no kuburanira abakora ibikorwa byo gusambanya abana.

Nkuko bitangazwa n’abanyamakuru Jack na Diane Ruhi bo muri National Catholic Reporter, aba bakaba bariyemeje gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri kiriya kibazo;Leta ya Vatikani, imaze gukoresha amadolari 3.994.797.060.10, guhera muri 1950, ubwo ni hafi ya miliyari 4 z’amadolari, ngo ukuri gupfukiranwe,

Mu by’ukuri ariko uwo mubare ni muto cyane ukurikije umubare w’ibyagiye bivumburwa byakorewe mu bwihisho, ugatekereza ibindi byinshi byumvikanwaho, bitageze imbere y’ubutabera.

Iyi mibare yagaragajwe nyuma y’iperereza ryamaze amezi atatu, ryifashishije amakuru aturuka mu bigo Lexisnexis Academic na RCN, no mu makuru yaturutse muri Bishop Accountability. Org, Hifashishijwe kandi raporo yaturutse mu nama y’Abepiskopi Gatorika bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,USA.

Byagaragaye ko ariya mafaranga agabanyijwe Diyoseze 197 zo muri 197, buri diyoseze yahabwa miliyoni 20 z’amadolari.

Ayo ni amafaranga menshi asohoka mu mifuka y’abakristo baba biyushye akuya ngo bafashe kiliziya yabo, ntibakamenye ko afasha mu guhishira abagizi ba nabi baba bakorera abana babo ibya mfura mbi.

Muri 1992 Diyoseze zo muri USA zari zatanze miliyoni 400 z’amadolari zigamije guhishira no kuburanira abo bapadiri bagirira nabi abana.

Umwe mu bapadiri wakoraga I Vatikani, avuga kuri iki kibazo, yatangarije ikinyamakuru The New Yorker aya magambo:” Ntimushobora kwibwira akayabo k’amafaranga atangwa agamije kurengera abapadiri bakoze ibyo byaha”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

emmy - 17/12/2017 saa 12:52

ese uyu muntu wanditse iyi nku ru afite iyihe objectif?ubundi se ayo andi matorero atura icyo bayamaza arakizi ?umurimo wawe ni ugutura ibindi ntago wapfa kumenya icyo akora kuko kiriziya ifite aho ikura henshi ntiwamenya rero ayo bakoresha ibyo uvuze!
Kanda hano umusubize

hh - 15/12/2017 saa 11:16

Ukuri kuraryana mwihangane idini mwihebeye barivuze nabi
Kanda hano umusubize

Gatare James - 15/12/2017 saa 07:15

uwanditse iyi nkuru ni ikigwari yanze kuvuga izina rye. arakora ubusa ingirwamadini ntacyo zizatwara kiliziya. natuze.
Kanda hano umusubize

dieudonne - 15/12/2017 saa 06:58

wa munyamakuru we nubwo utiyandits'amazina, ariko ur'imbwa pee!! ikigoryi gusa
Kanda hano umusubize

hh - 15/12/2017 saa 11:09

Ukuri kuraryana mwihangane
Kanda hano umusubize

Jo - 14/12/2017 saa 17:01

Reka kiriziya gatorika yararangije. Mubihugu bimwe nabimwe by'i burayi ibiriziya byinshi byafunze imiryango ibindi bihinduka utubari. YESU ati 'Muzamenya ukuli kdi ukuri niko kuzababatura' (Yohana 8:32)
Kanda hano umusubize

- 14/12/2017 saa 08:43

Imana izihorera kd vuba aha impanda igiye kuvuga ibyo byose bishirwe ahagaragara
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 14/12/2017 saa 05:44

Uyu munyamakuru ajye ashyiraho n'amazina ye kuko sibyiza kwandika inyandiko udafitiye amakuru gihamya nurangiza unihishe. Kwa wa mugani wa Honorable Evode ubu uyu nguyu Kiliziya imuhase ibibazo yashobora kubisubiza ??? Ubu wasanga atanasenga cyangwa ari nkababandi bita abafarizayi birirwa bashaka byacitse. Imana Itubabarire.
Kanda hano umusubize

twagirimana pacifique - 14/12/2017 saa 04:17

ndacyeka wanditse iyinkuru utanje nibura kureba kubigo byamashuri kiriziya ishiramo amafaranga ntazindi nyungu cyagwa ibigo byimfubyi nibindi tutarondogoye ariko nanone iyo kuriyisi ukoraneza abakurwanya bababeshi
Kanda hano umusubize

K - 14/12/2017 saa 03:16

Muzi gusebanya. Gusa. Iryo ni ishyari
Kanda hano umusubize

sibomana - 14/12/2017 saa 05:15

Ntabwo ari ishyari kuko iyi nkuru yanditswe n'Abagatolika bagenzi bawe,mu Kinyamakuru kitwa National Catholic Reporter,ku itariki ya le 02/11/2015.Ibyo abapadiri bakora biteye ubwoba.Kandi si bake babikora,ahubwo ni ibihumbi by'abapadiri basambana nkuko icyo kinyamakuru kivuga.Mujye mureka Fanatism y'amadini yanyu,mwemere UKURI.
Kanda hano umusubize

- 14/12/2017 saa 08:52

iryo no itiku
Kanda hano umusubize

gahakwa - 13/12/2017 saa 13:52

Turashimira cyane imirasire.com kubera ubu bushakashatsi.Birababaje cyane kubona Kiliziya Gatolika yiyita ngo ni "Kiliziya itunganye".YESU yavuze ko abakristu nyakuri,uzababwirwa n'imbuto nziza bera (Matayo 7:16).Gatolika iyo iza kuba idini itunganye,nta Genocide yali kuba mu Rwanda.Kubera ko president,ministers,mayors,senior officers n'abandi bategetsi hafi ya bose bali Abagatolika.Ndetse n'interahamwe hafi ya zose zari abagatolika.Iki ni igisebo gikomeye ku idini ihora yigisha ko itunganye,ndetse na Paapa wabo akitwa Nyirubutungane,mu gihe Bible ivuga ko " nta ntungane ibaho" (Umubwiriza 7:20).Birababaje cyane.
Kanda hano umusubize

3emmy rutinya - 13/12/2017 saa 13:39

ariko runo rubuga ntakindi rukora buretse gushaka kuharabika kiriziya mwari mwandika ikintu kizima buretse gusebanya
Kanda hano umusubize

JP - 14/12/2017 saa 07:54

Murapfiki bana badamu
Kanda hano umusubize

kadogo - 13/12/2017 saa 11:16

gisebanya.com
Kanda hano umusubize

ezechiek - 13/12/2017 saa 08:29

muvandi, rwose usibye nawe ,na Shitani yagerageje kurwanya Kiliziya birayinanira, kuko handitswe NGO "urimo urutare nzubakaho Kiliziya yanjye ndetse nububasha bw'ikuzimu ntibuzayisenya. nkugiriye inama yo gushaaka icyatuma ukiranuka kurusha igituma ukiranirwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X