Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Miss Kalimpinya ngo yumva bavuga ko kwigisha iby’udukingirizo mu bigo by’abihay’Imana bigorana

Kalimpinya atangaza ko ngo ajya yumva abantu benshi bavuga ko iyo hari abashaka kujya mu bigo by’amashuri by’abihay’Imana kwigisha iby’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko iby’udukingirizo,ngo biragorana kandi abanyeshuri baba bafite inyota yo kubimenya.

Miss Queen Kalimpinya avuga ko benshi mu bana bafite ubumenyi bucagase ku buzima bw’imyororokere ngo hakaba hakenewe kongerwa ingufu mu bukangurambaga.

Yabitangaje ubwo we na bagenzi be bari mu biganiro ku buzima bw’imyororokere byateguwe n’umuryango HDI (Health Development Initiative) mu mpera z’iki cyumweru.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’ibihugu umunani byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, byari bigamije kureba uko imyigishirize y’ubuzima bw’imyororokere ihagaze muri ibyo bihugu.

Miss Kalimpinya, wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017, wanashinze ‘Bambe Clubs’, amatsinda yigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri yisumbuye, avuga ko abo bana hari byinshi bagikeneye kumenya.

Agira ati “Bafite inyota nyinshi yo kumenya ubuzima bw’imyororokere bivuze ko hari ikibazo niba batabiganirizwa n’ababyeyi, ntibabiganirizwe n’abarimu uretse kubibaha nk’isomo. Ni ngombwa rero ko urubyiruko ruganirizwa byimbitse kuko ibyo rufite bidahagije.”

Akomeza agira ati “Nanjye ubwanjye ibi biganiro mbyungukiyemo byinshi ntari nzi. Numvise ko mu mashuri y’abihaye Imana bigorana kujya kwigishayo iby’agakingirizo n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, turagomba rero kumenya icyakorwa ngo nabo ubwo bumenyi bubagereho.”

Miss Ashimwe Fiona Dreen na we washinze ‘Urubohero’, rwigisha abangavu iby’ubuzima bw’imyororokere, asaba ababyeyi gutinyuka bakaganira n’abana babo.

Agira ati “Ababyeyi bagomba kumenya ko ari inshingano zabo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere, batinyuke babaganirize ntacyo baciye ku ruhande.”

Akomeza agira ati “Babivugire mu migoroba y’abayeyi n’ahandi bahurira, kuko nibatabikora ingaruka zizaba ku bana na bo zizabageraho.”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kalimunda - 14/12/2017 saa 07:43

Nyampinga wcu Kalimpinya, Urakoze kutugezaho igitekerezo. Kwigisha abana uburyo abantu bororoka ni ngombwa. Kuko ni bimwe bituma abana bajijuka kandi bakamenya kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ariko rero Nyampinga wacu, izo nyigisho zigomba gutegurwa neza. Nta buhubutsi bubayemo. Wowe, ndumva usa n'uvuga ko byoroshye cyane kubwira abana uko byororoka. Sigaho! Birekere abajijukiwe no kurera. Bo bazi neza uburyo bwo kubivuga. Wijya kuroha abana ubabwira ubusambanyi batazi kandi batigeze bakora. Nimukangurire ahubwo ababyeyi kumenya abana babo; noneho uwo babona amaze gusobanukirwa n'ayo "mabanga", agira abamwigisha neza uko ibintu bimeze, yirinda kubyara atarabiteganyije cyangwa kwandura indwara zijyana n'imibonano mpuzabitsina. Nyampinga rero, wikoroshya ibikomeye. Kuko ibyo wibwira byoroshye, wasanga urimo kwigisha abana ubusambanyi gusa!
Kanda hano umusubize

Kalimunda - 14/12/2017 saa 07:42

semana - 12/12/2017 saa 07:44

Ibyo Miss Kalimpinya avuga nibyo.Ntabwo agakingirizo gakwiye kwigishwa mu bigo by’abihay’Imana.Kubera ko agakingirizo gatuma ubusambanyi bwiyongera ku isi.Nyamara imana ibuza abantu gusambana.Ntabwo wabuza abantu kunywa uburozi,hanyuma ngo ubahe ibikoresho byo kuroga.Umukristu nyakuri,yirinda ubusambanyi kandi akirinda guha abantu ubukingirizo.Bible ivuga ko abasambanyi bose batazaba mu bwami bw'imana nkuko tubisoma muli 1 abakorinto 6:9,10.Kimwe n'abantu bose bakora udukingirizo,abadutanga n'abigisha kudukoresha.Kubera ko batuma ubusambanyi bwiyongera.Aho gutanga ubukingirizo,Abakristu nyakuri,bakora umurimo wo kubwiriza Yesu yabasabye muli Yohana 14:12,bakigisha abantu ko gusambana ari icyaha.
Kanda hano umusubize

- 12/12/2017 saa 12:39

ark semana ninde waguhaye akazi koku bwiriza mirasire gusabyo niba uri umuhamya ntakigenda cyawd
Kanda hano umusubize

waliha - 12/12/2017 saa 04:31

NGABO BANYAMPINGA UREKE BARIYA MWIRIRWA MWOHEREZA IMAHANGA NGOBAGIYE KWAMBARA UBUSA,
Kanda hano umusubize

MUNYABUHORO - 11/12/2017 saa 12:25

IMYOROKERE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X