Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Mr Nice yaje i Kigali bitunguranye (Amafoto)

Umuhanzi Lucas Mkend wamamaye cyane ku izina rya Mr Nice yasesekaye mu Mujyi wa Kigali mu museso wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018.

Mr Nice yaciye ibintu mu muziki mu myaka 18 ishize, by’umwihariko yakunzwe mu ndirimbo nka “Kikulacho”, “Kidali po” n’izindi. Yaje i Kigali mu buryo butunguranye aho agomba kuzaririmba mu gitaramo gisoza iserukiramuco ry’urwenya rya Seka Fest ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2018.

Uyu muhanzi yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe na bamwe mu bagize itsinda ritegura iserukiramuco rya Seka Fest. Mr Nice yavuze ko ashimishijwe bikomeye no kuba agarutse i Kigali nyuma y’imyaka irenga icumi.

Mr Nice wakanyujijeho mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Fagilia’ [mu mwaka wa 2000] yaherukaga kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2016 ubwo byatangazwaga ko yapfuye.

Mu mwaka wa 2015 nabwo yavuzwe mu buryo bukomeye kubera uburozi yari yariye mu biryo yagaburiwe n’inshuti ye tariki ya 14 Nzeri 2015. Ku bw’amahirwe ubu burozi ntibwamuhitanye ahubwo yahise yitabaza abaganga ndetse ubu yatangiye gutora agatege.

Mr Nice yakiriwe ku kibuga na Budandi Nice umwe mu bategura Seka Fest
Iki gitaramo Mr Nice azaririmbamo kizabonekamo n’abanyarwenya bayobowe na kabuhariwe mu gusetsa Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omindi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Captain Kalid (Tanzania), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda).

Iserukiramuco rya Seka Festival, ku munsi wa mbere ku itariki ya 24 Werurwe 2018 rizabera mu mihanda itanu Kicukiro, Kacyiru, Remera, Gikondo ndetse na Kimironko, imodoka zose zizaba zifite ibyerekezo byo gutwara abagenzi berekeza mu mujyi wa Kigali rwagati[kwinjira mu modoka bizaba ari amafaranga 500].

Seka Festival izasorezwa muri Camp Kigali, kwinjira bizaba ari amafaranga 2000frw ku banyeshuri, 5000frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000frw mu myanya y’icyubahiro.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/03/2018 saa 11:46

Nibake batanyuzwe ninjyana zuyu muvandimwe. birashimishije kuba agarutse mugihugu cyacu
Kanda hano umusubize

Mbanjingabo Felix - 23/03/2018 saa 16:49

Nukuri Imana Ishimwe Kuba Ubwo Burozi Butaramuhianyepe
Kanda hano umusubize

ngiruwonsanga.innocent - 23/03/2018 saa 09:56

nishimiye kuza kwa cikuraco
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X