Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Mu mafoto abereye ijisho Apotre Gitwaza yimitse abapastori,anifuriza abayoboke ikintu gikomeye

"Umurimo w’ubushumba uravunnye ariko ufite ikamba. Umushumba ufite umutima we ku ntama, umutima w’Imana uba kuri we." Ayo ni amwe mu magambo Intumwa Dr Paul Gitwaza yabwiye abakristo be yahaye inshingano zo kuba abashumba (abapasiteri).

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Intumwa Dr Paul Gitwaza umuyobozi mukuru wa Zion Temple ku isi yavuze ko umurimo w’ubushumba uvunanne cyane, gusa ngo umushumba ufite umutima we ku ntama, umutima w’Imana uba kuri we. Ibi Apotre Dr Gitwaza yabitangaje ubwo yasangizaa abamukurikira amafoto y’abakristo be aherutse guha inshingano z’ubupasiteri. Hari hashize ibyumweru bicye Apotre Dr Gitwaza ahaye bamwe mu bakristo be inshingano z’ubupasiteri.

Mu mwaka wa 2017 Apotre Dr Gitwaza yatangaje ko mu buri mukristo wese wa Zion Temple azaba umupasiteri. Intumwa Dr Gitwaza yakomeje avuga ko abo yimitse akabasukaho amavuta y’ubushumba, inshingano aba abahaye atari izo kwicara hamwe ahubwo ari izo kwamamaza ubutumwa bwiza, bagahindura benshi kuba abigishwa ba Yesu Yesu. Yanavuze ko baba bakwiriye gutangiza amatorero, umurimo w’Imana ukaguka.
Amafoto y’iyimikwa ry’abapastori muri zion Temple

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 7/04/2018 saa 14:59

Urabishoboye
Kanda hano umusubize

Hadassa - 7/04/2018 saa 08:21

Aba bari MW mw irushanwa?
Kanda hano umusubize

Ndengeye j b - 7/04/2018 saa 05:39

Ubwo gitwaza ntiyongereye abatubuzi
Kanda hano umusubize

- 7/04/2018 saa 00:58

Koha rimwa bagore kandi mubikorinto (1)14) havuga kwumugore ataruwo kumenya ivyuruse ngero abisha tse abazumugabo
Kanda hano umusubize

Gatabazi - 6/04/2018 saa 13:29

Nkunda kwibaza ku bintu byerekeye amadini.Murabona ko Gitwaza yimitse aba Pastors.Nyamara bazajya bavuga ko ari imana yabimitse!! Akenshi pastors bimikwa kubera ikimenyane.Ni gute rero bavuga ngo ni imana yabasize amavuta? Ikindi kandi,Yesu yasabye abakristu bose gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8).Abigishwa be bose,nta na rimwe basabaga umushahara.Iyo wabahaga amafranga,barakubwiraga ngo "uragapfana nayo mafaranga yawe" (Ibyakozwe 8:18-20).Kimwe n'intumwa Pawulo,barakoraga bakitunga (Ibyakozwe 20:33).Babifatanyaga n'umurimo wo kubwiriza.Muli iki gihe,nta Pastor,Bishop cyangwa Apotre udahembwa. Nkuko tubisoma muli Kubara 18:21-24,icyacumi cyari kigenewe ubwoko bw'Abalewi gusa,kubera ko imana itabahaye amasambu nk'abandi bayahudi.Birababaje kubona abantu bagoreka Bible kugirango barye abantu amafaranga.
Kanda hano umusubize

simon - 11/04/2018 saa 04:20

Mwenedata sobanukirwa mbese dawidi ni lmana ubwayo yamusutseho amavuta cyangwa yakoresheje samuel? Nubimenya ntuzongera kubiza impa nvu bagako Imana yabimitse
Kanda hano umusubize

David - 13/04/2018 saa 08:55

Turabyemera ko Samuel ariwe wasize amavuta David,ngaho subiza ibi bikurikira. 1)Waba uzi impamvu y'icyacumi n'amaturo ? 2)Ese cyahabwaga nde ? 3)Bibiliya hari aho igaragaza ko umugore akwiye kuba pastor ? Ntabwo kuvuga ubutumwa cg gukora umurimo w'Imana ari uko amadini avuga kuko aba yishakira cash,dore ibyanditswe bivuga Gutegeka kwa kabiri 14:28-29 icyacumi cyari kigenewe aba lewi kuko batagiraga gakondo mub'Isiraheri,Paulo Yamaganye ibyo guha aba pastors amafaranga Ibyakozwe n'intumwa 20:33,Mukorere Imana mu buryo bwa nyabwo buboneka muri Yesaya 58:1-9 umutwe wamagambo uravuga ngo Idini itaryarya kandi 1Timoteyo 3:1- havuga umwepisikopi hakavuga umudiyakoni n'umudiyakonikazi nta mwepisikopikazi wanditse.Twindere ibi bihe bya nyuma.Murakoze !
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X