Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Mu mafoto,Reba uko igitaramo cya Nasty c cyari cyiganjemo abakobwa benshi cyagenze

Mu gitaramo cyari cyiswe Rock Out and Party cyari cyatumiwemo umuhanzi Nsikayesizwe David Junior Ngcobo uzwi ku izina rya Nesty C wo muri Afurika y’Epfo, abakobwa b’I Kigali bateje umuvundo ukomeye ubwo bashakaga kwinjira modoka yari itwaye uyu muhanzi ngo bajyane nawe kugeza ubwo bamwe babatwaye inyuma aho batwara imizigo ‘muri Butu’

Ni igitaramo cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mata 2018, I Kigali mu kabyiniro gaherereye Kibagabaga mu karere ka Gasabo, aho uyu muhanzi ukunzwe n’abiganjemo urubyiruko muri iyi minsi yerekanye yashimishije abanyarwanda bari bitabiriye iki gitaramo abenshi bakanamukurira ingofero.

Muri iki gitaramo, Nasty C yari ari kumwe na Dj we bwite witwa Audiomarc; wabanjirijwe n’abandi ba Djs bakomeye i Kigali barimo Dj Miller, Dj Toxxyk, Dj Marnaud, Dj Julzz na Dj Tyga.

Iki gitaramo cye cyatangiye saa munani z’igicuku, uyu muhanzi yageze ku rubyiniro yakirwa n’akaruru k’abafana baririmbanye na we kuva ku ndirimbo ye ya mbere kugeza ku ya nyuma.

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo Coolest Kid in Africa yahuriyemo na Davido, Said yakoranye na Runtown, Particula yahuriyemo n’abahanzi batandukanye ya Dj Maphorisa na Major Lazor, n’izindi nyinshi.

Mu gusoza kuririmba uyu muhanzi abifashijwemo n’itsinda ry’abasore b’ibigango bamaze kumenyererwa mu gucunga umutekano w’ibyamamare, yajyanywe kwicara ahari hamuteguriwe maze bamutereka inzoga z’amoko atandukanye ari nako atumagura ku itabi.

Uyu muhanzi yaje kugera ubwo ashagarwa n’abakobwa benshi barimo abazaga kubyinira imbere ye dore ko iki gitaramo cyari cyabereye mu kabyiniro ari nako nyuma y’uko aririmba abantu bakomeje kubyina nk’uko bisanzwe, aba bakobwa rero nabo baje kubyinira imbere y’uyu muhanzi ari nako nawe agenda areba abazi kuzunguza ikibuno neza.

Abakobwa benshi bakomeje kwisirisimba kuri uyu muhanzi wagaragaje ko afite igikundiro kidasanzwe imbere y’abakobwa dore ko akiri na muto, umwe muri aba bakobwa ni uwitwa Umulisa Benitha uherutse kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ubwo yari yashyize hanze amafoto agaragaza ubwambure bwe.

Uyu muhanzi ageze mu gihe cyo gutaha abakobwa benshi bamwirutse inyuma abandi batonda umurongo ku modoka yari agiye kwinjiramoa yatwaye uyu muhanzi ndetse banamutwara mu myanya y’inyuma batwaramo imiziga (aho bakunze kwita mu butu)

Nasty C yajyanye n’abandi bakobwa benshi barimo abakunze gukagaragara mu bitaramo by’abahanzi batandukanye by’umwihariko abanyamahanga baba baje kuririmbira mu Rwanda.

Uyu muhanzi n’ikipe ye bahise berekeza kuri hoteli aho bajyanye n’aba bakobwa benshi ndetse hari n’abandi basigaye bivugwa ko bageze nyuma nabo imodoka zikaza kubatwara ziberekeza aho uyu muhanzi n’aba bandi bari bagiye.

Nasty C ari mu Rwanda aho aramara iminsi itari mike dore ko ahafite ibikorwa bitandukanye birimo kuba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu araganira n’itangazamakuru nyuma akaza kwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuri mu Mujyi wa Kigali.
REBA AMAFOTO Y’IKI GITARAMO CYARI CYIGANJEMO ABAKOBWA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

beseka - 8/04/2018 saa 07:02

uririrwa wibaza impamvu abakobwa bari benshi? ijoro rigendwa na bande? nushobora gusubiza iki gisubizo uramenya le genre y'abakobwa baba bari muri ibyo bitaramo biba mu gicuku kiniha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X