Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Mu minsi mike Rick Ross ashobora kuzaza gukorana imishinga na Rayvanny wo muri Wassafi

Umuraperi Rick Ross wari umaze iminsi mu bitaro agiye kugaruka muri Afurika y’Uburasirazuba gukora ibitaramo bizabimburirwa n’icyo yatumiwemo muri Kenya.

Rick Ross usanzwe ayobora Maybach Music Group agiye gukorera ibitaramo bitandukanye muri Afurika y’Uburasirazuba, azahera muri Kenya mu Mujyi wa Nairobi hanyuma akomereze muri Tanzania aho bivugwa ko azakorana umushinga n’abahanzi bo muri Wasafi Records ya Diamond.

Uyu muhanzi ukunze kwiyita Boss yaherukaga gukorera igitaramo muri Tanzania mu Ukwakira 2012, icyo gihe yari yatumiwe mu cyitwa Fiesta kiba buri mwaka i Dare s Salaam [giherutse gutangizwa mu Rwanda mu 2017 ubwo Diamond yataramiye i Nyamata].

Bongo5 yatangaje ko Rick Ross azaririmbira mu Mujyi wa Nairobi ndetse abamutumiye bemeje aya makuru ubwo Diamond yamurikaga album ye “A Boy From Tandale” mu gitaramo cyabereye kuri Kenya National Theatre.

Igitaramo cya Rick Ross muri Kenya giteganyijwe ku itariki ya 28 Mata 2018, kizabera ahitwa Carnivore mu Mujyi wa Nairobi. Uyu muhanzi nava muri Kenya ngo azajya muri Tanzania aho ashobora kuzakorana umushinga n’abahanzi barimo Rayvanny wo muri WCB.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X