Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

NDAGISHA INAMA:Ndumva umutima wanjye wenda guturika.

Ku bayobozi b’urubuga IMIRASIRE.COM. nkunda cyane urubuga rwanyu, nkunda ko muha abantu umwanya bakabagezaho ibibazo byabo biri familiales n’ibindi nkabona ko hari n’ababagira inama zifatika cyane bikanshimisha.

Ubu nanjye mbandikiye kugira ngo inyandiko yanjye muyitambutse,kuko ndagisha inama ku kibazo mbona kinkomereye ndetse numva kizanatuma umutima wanjye uzaturika kandi nabonye mu basomyi b’uru rubuga harimo abatanga inama zifatika. Nizeye ko muyitambutsa.

Ndibaza ko atari ngombwa ko nivuga, ndavuga ikibazo mfite ngerageje guhina biraba bihagije. Nibiba ngombwa ko hari uwifuza kungira inama tubonanye twabireba mukabidufashamo.


Ikibazo cyanjye ni ubusinzi bw’umugabo bumaze kuba nk’icyorezo mu rugo.

Njye ndi umukiristu,nsengera mu itorero rya DEPR,kaba ndi umumama w’abana batatu,nkabamfite imyaka 34.

Nashakanye n’umugabo wanjye twese dukijijwe kuko twasengeraga k’umudugudu umwe ndashatse kuvuga kuko abahasengera bahita bamenya,gusa umugabo wanjye yari umudiyakkoni njye ndi umuririmbyi.

Ariko umugabo wanjye akaba yaragiraga inshuti bakoranaga ku kazi zinywa inzoga cyane bikabije.

Umugabo wanjye Tumaranye imyaka 12 dushakanye, tubyaranye gatatu, umwana muto afite imyaka itanu. Urebye mu rugo nta bibazo bidasanzwe by’imibereho dufite. Afite uko yinjiza amafaranga nanjye mfite akarimo nkora kayinjiza tukabasha kubaho ntacyo tuganya.

Nko mu gihe cy’imyaka itanu ishize umugabo yatangiye kujya akunda gutinda gutaha,namubaza akambwira ko yari akiri kumwe n’anb akozi bakorana

Ariko nareba nkabona atinda gutaha kuwa gatanu no kuwa gatandatu Nkavuga nti buriya ni ukubera inshuti nshya azabireka.

Byakomeje kuba bityo kugera ubwo no ku cyumweru ntangiye kubona ko aba ashaka gusiba amateraniro ngo agiye gusura abantu,namubaza niba atabasura avuye mu materaniro akambwira ko ntamwigisha ibijyanye n’agakiza.

Nyuma y’imyaka ibiri nibwo Natangiye kubona ko ari ikibazo ndetse nkurikiranye nsanga yatangiye kuzajya anyway inzoga ndetse zimaze no kumugira imbata yazo.

Namusabye ko twicara tukabiganira aremera turaganira gusa we anyemerera ko agomba gusangura n’inshuti ze akayoga,kandi akanyumvisha ko kunywa inzoga ku rugero ariho atari ikibazo kuko afite control kandi abona adasesagura kuko anywa muri week end gusa. Ntabwo twumvikanye iki gihe kuko yatsimbaraye ku ngeso nshya.

Ibintu byakomeje guhinduka noneho no mu cyumweru hagati akajya mu kabari agataha saa cyenda z’igitondo. Icyakora muri ibyo byose akaba ari umunyamahoro nta kibazo. Gusa byagiye bikomera kurushaho atangira no kujya anywa yicaye no mu rugo mu gitondo muri week end agakomeza nimugoroba agasinda agata imodoka, mbese ibintu bimera nabi.

Byatangiye kugira ingaruka ku bana babiri bakuru kuko mbona basigaye bamubona bakamubonamo umusinzi, bakababara ndetse babona aje bakihinda ntihagire ushaka kumuramutsa cyangwa kumuganiriza. Nubwo bwose nta mahane aba afite.

Muri iyo myaka ishize nagerageje gushaka igisubizo, narasenze cyane nanafatanya n’abandi, naganiriye nawe kenshi mwereka ko inzira arimo atari nziza kuri we no ku bana twabyaye, naciye ku nshuti ze zimwe na zimwe zidafite imico nk’iye yarazinaniye, ntako ntagize ngo areke ubusinzi mbona byaranze.

Aho bigeze ni aho ku kazi ke bamwihanangiriza. Ubusinzi bumaze gutuma yica ibintu bimwe na bimwe, gukerererwa, gukora ibintu bimwe nabi kubera umunaniro, kuza ku kazi anuka inzoga n’ibindi rwose bitamuranganga mbere.

Impungenge mfite ubu ni imico yindi y’ubusambanyi nayo ashobora gukuriza muri ubu businzi. Ndashimira Imana ko ibi atarabigeraho n’ubwo bwose nta cyizere ko atari byo azakomerezaho.

Nubwo bwose asigaye asinda kugeza ku kurara muri muferege wo kumuhanda, ndacyafite ikizere ko ashobora kongera guhinduka, ariko inzira azahindukiramo niyo nashobewe ubu ari nayo mpamvu ndi kugisha inama.

Gusenga ntabwo mbicikamo intege, kumuganiriza nabyo mbikora uko nshoboye, ariko umenya hari ibindi ntarakora niyo mpamvu mbagisha inama ku wumva uburemere bw’ikibazo cy’umuryango wanjye.

Nawe uramutse ufite ikibazo wumva kikuremereye umutima,waduhamagara kuri 0788206858 cg ukatwandikira kuri whatsapp yiyo nimero tukakugereza ikibazo cyawe kubasomyi bakakugira inama

Murakoze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mujyanama - 23/04/2018 saa 02:12

Madame tuza ugire ibitereko. Kandi amasengesho azagufasha Ariko ntahagije. Gerageza Ibi bintu: 1.Gabanya umwanya uha chorale nidini uwuhe umugabo.. 2. Gerageza kwongera uburyo wita kumugabo umere nk 'igihe yakurambagizaga. 3. Ubuzima umugabo wawe arimo mwereke ko wabwemeye. 4. Musabe kujya musohokana wemere ko afata icyo ashaka muri kumwe. 5. Irinde kuzagira uwo uganiriza icyo kibazo wazabiganiriza umugabo Kuko niba no kukazi baramwihanangirije ntabireke ntawundi wamufasha. 6. Ujye ugerageza kumenya ikindi cyashimisha umugabo kitari inzoga ukimukorere utizigamye. Ibi nubirangiza uzagaruke kurubuga.. Umugabo wawe afite ikibazo utazi kirenze inzoga azijyamo kwiyibagiza keretse niba nizo nshuti ze zisinda nkawe. Uzanyandikire nkugire inama irenze aha. fredfeza@gmail.
Kanda hano umusubize

uwase joseline - 22/04/2018 saa 20:26

Ncuti wihangane bibaho mubuzima ujye ushima imaba ko adataha agukubita
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/04/2018 saa 16:12

.14. MUFATANYE MWISANZUYE RWOSE, gushaka umuti w'icyo kibazo, cy'uko yajya asoma kuri ka vino, ADASANGIYE N'ABO BASINZI. (Aha bishobora kumworohera, ahubwo akaba ari wowe UZABA IKIBAZO: Urugero, navuga ko AZAJYA AZINYWERA MU RUGO, uzatera induru ngo "SINSHAKA SATANI Y'INZOGA MU RUGO RWANJYE." >> Nyamara ubu ni ubufana gusa, bw'ubupfapfa, ( wihangane nkubwize ukuri, ntundakarire), NIWANGA ko ICYO WITA SATANI Y'INZOGA kiza MU ICUPA, ngo umugabo wawe akinywe, muganira, ( ntiyanasinda anywereye mu rugo, muganira, utamuterera induru ) Iyo "Satani " IZAZA YUZUYE MU NDA Y'UMUGABO WAWE, saa cyenda z'ijoro, yataye n'imodoka nkuko wabitubwiye. >> Njye muri izo "Satani" zombi, nahitamo iriya ya mbere YAJE MU ICUPA , ikanywererwa mu rugo. .15. Mubwire ko igihe atari yacika burundu kuri ba basinzi ( ntibyoroshye, kuko watubwiye ko bakorana), Igihe gito yemeye ko basohokana, YANYWA UMUTOBE, akavuga ko ari GUFATA IMITI. Kandi ntatinde cyane, kugirango adatsindwa, akanywera inzoga muri icyo kigare cy'abasinzi. Icyaka akaza kukimarira mu rugo, atashye, kuri ka gacupa azaba yahasize. .16. URU RUGAMBA RURAGOYE CYANE, kuburyo utabyiyumvisha, ( Niba utarigeze uba imbata y'inzoga.) Niyo mpamvu IGIHE YATSINZWE, ujye umwumva, kandi UMWAKIRE MU RUKUNDO nkuko bisanzwe, NTUMWINUBIRE, ahubwo EJO YASINDUTSE, muganire, umubwire mu bugwaneza, ko WIFATANYIJE NAWE MU KABABARO, kuko yatsinzwe. Mushakire hamwe mu rukundo uburyo yanesha izo ntege nke. Azageraho atsinde burundu. >> NUMUTERERA INDURU, ukamuha akato, AZACIKA INTEGE BURUNDU, yisubirire mu basinzi, abatakira ko umugore amubuza umutekano. Kandi nibitari ubusinzi noneho azabijyamo. UMWANZURO. * Nkuko ubibona, BIRAGUSABA KUTABA CYANE IMBATA y'imyizerere ya kirokore. >> Si ngombwa ko unywa inzoga, ariko UGOMBA KWEMERA KUBANA NEZA N'ABAZINYWA, abo ari bo bose, n'umugabo wawe arimo: Ni byo byitwa UBWOROHERANE, cga KUBANA AMAHORO N'ABANTU BOSE. ( Rom.12:18) * Uru rugamba rukaze, NUSENGA USHYIZEHO UMWETE, bizarangira urutsinze. >>Cyokora umenye neza ko kurutsinda, ATARI UKO umugabo wawe AZAYOBOKA IMYIZERERE YAWE, ahubwo n'uko AZAREKA UBUSINZI, AGAKURIKIZA NEZA IBYO WE YEMERA.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/04/2018 saa 15:13

.8. MUBAZE NIBA HARI IKIMUBANGAMIYE MU MIKORERE YAWE. (Ni byiza kubanza kumuha ijambo, akagira ibyo anenga mu byo ukora, KANDI NTUMUGISHE IMPAKA, ukabyemera, (SI NGOMBWA ko uba ubyumva neza ko bibangamye. Niba bimubangamiye, ubwo nyine biramubangamiye.) Kandi Ukiyemeza kubihindura. NUDASHAKA GUHINDURA IBYO AGUSABA, hanyuma wowe ugashaka ko AHINDURA IBYO UMUSABA, ibyo NI UKWIKUNDA, kandi ntazabyemera. .9. Noneho mubaze uko yumva IBYO KUNYWA INZOGA. ( wamaze kutubwira neza ko YAKWERURIYE KO ATACYIZERA KO KUNYWA INZOGA ARI ICYAHA, ko ahubwo yemera KUNYWA IRINGANIYE, ariko AKIKONTORORA.) >> Nta gushidikanya ko ari byo azagusubiza. .10. NTUZASHAKE KUMUBWIRIZA, umubwira ibyo uzi ku nzoga, kuko umuntu wari UMUDIYAKONI, IBYO NTABWO UBIMURUSHA. >> Hari impamvu yatumye ashidikanya ko kunywa inzoga ari icyaha koko. (SI NGOMBWA RWOSE KO MUBYUMVA KIMWE.) >> URUKUNDO rw'abashakanye ntabwo rugomba GUSHINGIRA KU GUHUZA IMYIZERERE Y'IDINI. ( Nanjye Madamu wanjye ntiduhuje imyizerere, ariko ndahamya ko tubanye neza bishimishije.) >> NIBA WUMVA NUDAHUZA IMYEMERERE nuwo mwashakanye, UMUTIMA WAWE UZATURIKA, urugendo rwiza. Urapfuye birarangiye. Kuko birashoboka ko umugabo wawe ATAKONGERA KWIZERA ko kunywa inzoga ari icyaha. .11. MUFASHE GUSHYIRA MU BIKORWA IBYO WE YEMERA. >> Niba yemera kunywa mu rugero, mufashe, mwungurane ibitekerezo ukuntu yabigeraho, kuko ubona byaramunaniye. MENYA NEZA KO NAWE ATISHIMIYE UBWO BUSINZI, ahubwo ari uko BWAMURUSHIJE IMBARAGA, ( Kuko watubwiye ko bitangiye kugira ingaruka mbi no KU KAZI.) >> Mwereke ko uzi neza ko azi ubwenge, kandi ko IBYO BIBAZO nawe abireba. .13. Mubaze niba abona yashobora KUNYWA MU RUGERO , mu gihe ASANGIRA N'ABASINZI. >> Nta gushidikanya umugabo wawe afite ubwenge buhagije: Azabona ko BITASHOBOKA KUNYWA NKE , WASANGIYE N'ABASINZI. (Birakomeza.)
Kanda hano umusubize

Mwizere - 22/04/2018 saa 13:20

Ndibaza ko waba uganira na we umwereka amakosa gusa. Ni uburyo buba bwatuma akomeza gutinda mu kabari. Reba imvugo ushyira imbere niba ari iyo mvuze, uhindure! Niba atari yo ushakire mu bindi. Kuko biragaragara ko yishimiye akabari kurusha uko yishimiye kuba ari mu rugo. Niba ageza saa cyenda za mu gitondo ndacyeka ko nta byishimo akibona mu rwe. Shaka uruhare rwawe n'iyo rwaba ari ruto uruvaneho! Irinde cyane cyane kumuvugisha nk'uko wavugisha umwana wakoze amakosa. Birasaba igihe kitari gito kandi n'ukwihangana guhamye. Komeza usenge kandi wirinde kumuha rubanda cyane cyane abakunze kwibonamo abakiranutse baruta abandi! Bagishe inama ariko wirinde kubamuteza! Uburyo umuntu akoramo ibintu ni ingenzi!!!
Kanda hano umusubize

Mwizere - 22/04/2018 saa 13:06

Ndibaza ko waba uganira na we umwereka amakosa gusa. Ni uburyo buba bwatuma akomeza gutinda mu kabari. Reba imvugo ushyira imbere niba ari iyo mvuze, uhindure! Niba atari yo ushakire mu bindi. Kuko biragaragara ko yishimiye akabari kurusha uko yishimiye kuba ari mu rugo. Niba ageza saa cyenda za mu gitondo ndacyeka ko nta byishimo akibona mu rwe. Shaka uruhare rwawe n'iyo rwaba ari ruto uruvaneho! Irinde cyane cyane kumuvugisha nk'uko wavugisha umwana wakoze amakosa. Birasaba igihe kitari gito kandi n'ukwihangana guhamye. Komeza usenge kandi wirinde kumuha rubanda cyane cyane abakunze kwibonamo abakiranutse baruta abandi! Bagishe inama ariko wirinde kubamuteza! Uburyo umuntu akoramo ibintu ni ingenzi!!!
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/04/2018 saa 12:37

REKA NONEHO NGERE KURI TEKINIKE WAKORESHA UGAHINDURA UMUGABO WAWE. .1. Tangira guhera uyu munsi UMWEREKE URUKUNDO RUHANITSE: Nubwo umukunda, ariko ntibihagije : BIMWEREKE. (Nta muntu numwe UTANYURWA NO KUGARAGARIZWA URUKUNDO) .2. Mugaragarize ko UMWUBASHYE RWOSE. ( Kora uko ushoboye ushake ibyo wakora byose byamwereka ko WAHAGURUKIYE KUMUGARAGARIZA KO UMWUBASHYE CYANE.) >> Mu bintu binezeza cyane umugabo, nta cyaruta kubona ushishikariye kumwubaha. .3. INSHINGANO Z'ABASHAKANYE , mwereke ko uzitayeho cyane kurusha uko wazitagaho. ( Aha ho nushyiramo imbaraga nyinshi, umutima w'umugabo wawe uzawigarurira vuba cyane.) (Abagore b'abarokore bakunze KWANGA KWEGERA ABAGABO BABO IYO BASOMYE KURI KA VINO ! Barahunga bakajya kuryama mu cyumba cy'abashyitsi, cga bakaryama BIFUREBYE muri couvre lit, ngo " satani y'umwuka w'inzoga atabinjiramo") >>Niba nawe ari ko uteye, HEHE no kuzahindura umugabo wawe ! >> Byishyiremo bikujyemo byanze bikunze: NAZA YAGASOMYE, UMWEGERE, UMUGARAGARIZE KO UMUKUNDA, ( Birumvikana ibizakurikiraho) .4. Nihashira nk'ibyumweru 2, umufashe neza rwose, Uzamubwire ko ushaka ko mwasohokera AHANTU HIHEREREYE, ko hari ibintu ushaka ko muganira. ( Numvise mufite no ku gafaranga !) >> Ibintu nkibi ugomba kubimubwirira ahantu MWISANZUYE CYANE, kandi mufite IGIHE GIHAGIJE cyo kuganira. .5. Nimugera aho hantu, NTUZAMUBUZE KUNYWA ICYO ASHAKA. (Reka ubufana bwa "ntugafateho, ... ntugakoreho" Abakolosayi.2:20-23) >> Kumunywesha imitobe, kandi atayishaka, ni ugushaka kumutegeka, ni agasuzuguro gatewe n'ubufana. .6. Nimutangira kuganira, uzatangire UMUSABA IMBABAZI ku kuba waragize intege nke, ukajya umwinubira kuko yanyoye ku nzoga. Cga ku tundi tuntu wibuka wakoze tutamushimishije. (UTICISHIJE BUGUFI CYANE imbere y'umugabo NTIWASHOBORA KUMUHINDURA.) .7. Mubwire ko utifuza ko akubera umugabo gusa, ahubwo ko AKUBERA INSHUTI MAGARA, ugezaho ibibazo byawe byose. (NTIWAHINDURA UMUNTU UTAMWIZIRITSEHO, ngo mube nk'uduti dukubiranye) Biranoroshye, kuko watubwiye ko umugabo wawe ari UMUNYAMAHORO. ( Birakomeza )
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/04/2018 saa 11:17

.2. ICYA 2: UGOMBA KWIRINDA KUBA UMUFANA. >> Umufana iteka NTA BWENGE ABA AFITE. Aba AHUMISHIJWE n'ibyo bitekerezo YIHEBEYE , akenshi by'ubupfapfa. * IRINDE GUFANA AMADINI N'INYIGISHO ZAYO. Imana irenze kure ibyo TUBA TWARAPAKIWEMO N'AMADINI. >> Nutagendera KU GUTEKEREZA NEZA IGIKWIRIYE, ahubwo ugashaka kuba imbata y'inyigisho z'idini yawe, NTABWO UZASHOBORA GUHINDURA UMUGABO WAWE. * Dufate urugero rw'ibyanditswe byera: Mu bisiraheli, byari BIBUJIJWE ko umuntu UTARI UMUTAMBYI, arya ku MITSIMA yo mu rusengero YEJEJWE . Ryari itegeko ry'Imana. DAWIDI yaje GUSONZA ubwo yahungaga Umwami Sawuli. Aho kunangurwa n'inzara, we n'abantu be batari abatambyi, BARIYE KURI IYO MITSIMA. Yesu ubwe avuga ko NTA CYAHA BAKOZE, NUBWO BARENZE KU ITEGEKO ry'Imana. ( Mariko.2:23-27 ) >> Imyumvire ya YESU yari itandukanye cyane n'imyumvire Y'ABAFARISAYO: Abafarisayo bo bumvaga AMATEGEKO ARUTA UMUNTU. Nyamara Yesu we, yumvaga UMUNTU ARUTA AMATEGEKO. Niyo mpamvu Yesu yavuze ati: « Isabato YABAYEHO KUBW'ABANTU, ntabwo abantu ari bo babayeho ku bw' i sabato.» (Mariko.2:27) ABANYAMADINI bo muri iyi minsi, imyumvire yabo ntaho itandukaniye rwose n'iyo abafarisayo bo mu gihe cya Yesu: >>Nabo bumva AMATEGEKO Y'IDINI cga Y'Imana ARUTA UMUNTU !! Nyamara siyo myumvire ya Yesu, kuko kuri we UMUNTU ARUTA AMATEGEKO. >> IBI NIBA UTABYUMVA, ukazashaka guhindura umugabo wawe ugendeye ku nyigisho z'amadini ya kirokore nsanzwe nzi neza, NTACYO UZAGERAHO NAMBA.
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/04/2018 saa 08:56

Mbere yo kukugezaho tekinike wakoresha uca umugabo wawe kuri icyo kigare cy'abasinzi, Ndashaka kumanza kuguha inama z'ibintu ugomba KWITONDERA, niba ushaka kuzagera ku ntego yo guhindura umugabo wawe. .1. Irinde KUMVA KO IBINTU BYOROSHYE. Hari abantu, kubera ubumenyi buke, bumva ko ibintu byose BIKEMURWA NO GUSENGA. >> Ibi si byo. Nubwo tugomba gusenga, ( nanjye ndi mu bantu basenga cyane, kandi bemera rwose imbaraga ziva mu gusenga no kwiyiriza ubusa.) nyamara tugomba KUGIRA UBWENGE. * Ibaze ufite UMURIMA UTERA. Waza kungisha inama, icyo wakora ngo umurima wawe were, nkakubwira ngo SENGA !! Sinzi niba iki gisubizo hari umuntu umwe nibura watubwira ko aricyo gikwiriye ! >> Igisubizo ku murima utera, ni UGUSHYIRAMO INYONGERA MUSARURO za ngombwa ( ifumbire,...) Hanyuma ukabona gusenga usaba Imana GUHA UMUGISHA UMURIMO W'INTOKI ZAWE. >> Dufate urugero rw'ibyanditswe byera. * Yesu AGABURIRA IMIGATI Abantu barenga 5.000. Ese imigati yayikuye MU BUSA ? Oya. YATUBUYE IMIGATI 5 yari ihari. * ELIYA kwa wa mupfakazi. Hari agafu gake gasigaye mu cyibo, n'utuvuta duke dusigaye. NI BYO IMANA YATUBUYE. (1Abami.17:8-16) * Yesu aha abantu vino mu bukwe bw'i Kana. Ese yakuye vino mu kirere ? Oya. Yahinduye AMAZI yari ASANZWE AHARI . >> Izi ngero zose ziratwereka ko Imana ITUBURA IBISANZWE BIHARI. >> Bityo nutagira icyo ukora, ukumva gusenga byonyine bihagije, uzaba uri umupfapfa: KORA, hanyuma usenge, USABA IMANA GUHIRA UMURIMO w'intoki zawe. (Birakomeza)
Kanda hano umusubize

NDUMUKRISTU NDUWAYEZU - 22/04/2018 saa 06:19

Madame manje kugushimira cyane kuko bigaragara ko uri umugore w'umutima, bitewe n'uburyo wihanganira umugabo wawe, kandi ntumwinube muri ibyo bigeragezo bikomeye arimo. Umwami wizeye azagufashe ukomeze kwihangana. >> Ndashaka kugerageza kukugira inama nk'umugabo ukuze w'igikwerere cy'imyaka 50, kandi wubaha Umwami Yesu, kandi wagiriwe ubuntu nawe bwo kuragwa agakiza. .1. Ibintu byazambye kera aho umugabo wawe yatangiye kugendana n'INSHUTI MBI. *1Kor.15:33: « Ntimuyobe, KWIFATANYA N'ABABI, konona ingeso nziza. » >> Nguko uko byagendeye umugabo wawe wari usanzwe ari umunyangeso nziza: KWIFATANYA N'ABASINZI byamukozeho ! >> Nawe wa mugore we, muri ako kababaro kawe, uramenye NTUZASHAKIRE UBUFASHA kuri ba bagore b'abapfapfa, batazakuyobya, bakubwira KWIHIMURA, NO GUSUZUGURA UMUGABO wawe. Uramenye ! .2. Igihe cyose umugabo wawe azaba akigendana na CYA KI GROUP CY'ABASINZI cyamugushije, kwizera ko azahinduka ni ukwibeshya, ni ukwiha ka morali gusa. >> Shaka tekinike zose wakoresha Zo KUMUTANDUKANYA N'ICYO KI GROUP. ( ariko mu bugwaneza, n'urukundo rwinshi, no kubaha rwose umugabo wawe.) >> Icyo ki group ushoboye ku kimucamo, urugamba waba urutsinze hafi 90% ahari ! (Muri comments zindi ndagerageza kukwereka tekinike zimwe wagerageza.)
Kanda hano umusubize

kiddo - 22/04/2018 saa 04:50

Maman rwose ntakibazo ufite habe namba.NGO umugabo yanyweye koko ukagisha inama???ntagukubita,ntanshoreke ajyamwo,ntakwicisha inzara ubwose ufite ikihe kibazo koko???impamvu ahubwo inzoga azinywa cyane niwowe ubitera umuteza abantuuuu NGO yanyweye.ahubwo jya unamugurira nawe usomeho niryo fuhe ufite.abarokore bamwe nabamwe simugakabye
Kanda hano umusubize

jacques - 21/04/2018 saa 13:29

senga senga senga srnga
Kanda hano umusubize

- 21/04/2018 saa 13:27

senga senga senga srnga
Kanda hano umusubize

Elic - 19/04/2018 saa 10:48

Umukobwa ukuze cg umugore washatseho ndamushaka ngo twubake utugo twembi jya kuri 0739910317 iri whatsapp cg ukoreshe sms Nubisha unaterefone.Murakoze
Kanda hano umusubize

mahoro - 19/04/2018 saa 09:12

Ihangane nyine,wibuke yamagambo abagiye kurushinga bavugira imbere yababasezeranya bati:Tuzabana mubibi nibyiza. Mubuzima ibibi nibyiza bigenda visimburana.Ndumu maman mugenzi wawe,maze imyaka 20 nubatse,sukutunva uburemere bwikibazo ufite,ariko ngereranije ibyo naciyemo nikibazo ufite navuga ko ikibazo cyawe cyakwihanganirwa.Ihangane nujyawunva bikurenze wegere abantu waruhukiraho,cg bakwigisha uko ugomba kubana nikibazo nkicyo kuko kurundi ruhande urunva ko abana ari wowe batezeho gukomeza ubuzima .irinde kugwa muri depression,batazakubura nawe.Gusenga nibyo ariko ntibihagije.courage,bizashira.
Kanda hano umusubize

mugabo - 19/04/2018 saa 06:21

Rushaho gusenga kandi umwereke ko ucyimukunda kandi uresheho kumwitaho kurusha uko wamwitagaho mbere kandi uganirize abana cyane nabo bazagufasha kumuhindura ex, mushobira kumenyera yaminsi akunda kujya mukabari mugatekaneza kandi ukumubwira ko umwana wifura amushaka.
Kanda hano umusubize

0739931739 - 19/04/2018 saa 06:03

Ihangene nubundi warihanganye
Kanda hano umusubize

0739931739 - 19/04/2018 saa 06:03

Ihangene nubundi warihanganye
Kanda hano umusubize

0739931739 - 19/04/2018 saa 06:03

Ihangene nubundi warihanganye
Kanda hano umusubize

JMV - 19/04/2018 saa 04:45

Yesu ashimwe mwene data,ntucike intege ngo uterere iyo komeza umuganirize kandi uce bugufi kuko satani yaramuhagurukiye,kandi ukomeze amasengesho ushake n'abanyamasengesho bambaye imbaraga z'umwuka wera bamusengere kuko satani ntabwo yishimiye imibanire yanyu murugo n'uburyo mukorera Imana.Mwihangane kdi mukomere mumwami.
Kanda hano umusubize

Faustin - 18/04/2018 saa 18:51

Twara ibintu buhoro kubera utarabimenyera,wimutererana cg ngo umuteze abana kuko bo bakurikiza uko babona umwitwaraho naho kunywa ntacyo bizagutwara numwerekako utamucira urubanza!!!!
Kanda hano umusubize

Gatare - 18/04/2018 saa 14:19

Pole Madame.Ihangane kuko inzoga zisenyera abagore benshi.Nubwo imana yemerera abantu kunywa inzoga nkeya nkuko tubisoma muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8,Bible ivuga ko abasinzi batazaba mu bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Ndetse imana iha inzoga nkeya abantu ikunda.Byisomere muli Gutegeka 14:26 na Yesaya 25:6.Nanjye nali umurokore.Ariko nsanze ko kuba umurokore bitavuga kureka inzoga (nkuko bamwe bibeshya),ubu nsomaho gake kuko imana ibyemera.Iyo udashoboye kunywa INZOGA nkeya,ugomba kuzivaho.Hali abagabo benshi bameze nk'umugabo wawe.Uzagenzure neza niba atajya no mu bagore kuko akenshi niko bigenda.INAMA nguha,ihangane utegereze wenda azazireka.Komeza usenge,ariko wibaze niba usenga imana y'ukuri,itari Ubutatu nkuko benshi bavuga.Imana dusenga,ni SE wa Yesu witwa Yehova (Yeremiya 16:21).Yesu ubwe,yavuze ko SE amuruta (Yohana 14:28).Naho Yesu akaba UMUGARAGU w'imana nkuko Ibyakozwe 3:13 havuga.Yesu ubwe yadusabye gusenga SE wenyine nkuko Matayo 4:10 havuga.Irinde kuregera umugabo wawe Pastors b'aho usengera,ahubwo umwiyegereze cyane,umufate neza.Muteteshe wenda azazireka.
Kanda hano umusubize

rugira - 18/04/2018 saa 11:37

Reka nkugire inama: Ibyabaye n'ibikomeje kuba ku mugabo wawe n'ibitero bya shitani gusa. 1. Icyambere nuko yaguye akava mugakiza ariko nukomeza kumusengera no gufatanya n'abandi gusenga Imana izamugarura 2. Iyo bimeze bityo ntabwo ucika intege kuko igihe n'ik'Imana. ntuzarambirwe gusenga n'aho byatinda 3. Ntuzigere umwuka inabi cyangwa ngo ukomeze kumubwira amagambo menshi kubera iyo mpamvu. bifate ko ari ishyano wagushije ubundi usenge gusa. kabone n'iyo yaba ataha igicuku. ineza yawe irakenewe mubihe nk'ibyo urimo Hagarara mu kigeragezo neza nk'umugore w'intwari, umugabo azongera akizwe kandi neza kurushaho.
Kanda hano umusubize

hhhhhh - 18/04/2018 saa 11:13

Ca mu ncuti ze wumva zakumva maze nazo zimugufashe kd iyo nzoga zimunaniye wajya no mu baganga bakagufasha ku mukuramo izo doze
Kanda hano umusubize

Jean - 22/04/2018 saa 16:27

Nimuganire N Umugabo Hari Icabimuteye Wosanga Umugore Abitemo Uruhare
Kanda hano umusubize

Jean - 22/04/2018 saa 16:27

Nimuganire N Umugabo Hari Icabimuteye Wosanga Umugore Abitemo Uruhare
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X