Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Social Mulla mu gihirahiro cy’ukuntu ibyiciro bipangwa mu batorerwa kwitabira PGGSS8

Nk’uko byagaragaye ubwo habarurwaga amajwi y’abatoye (abanyamakuru, aba-DJ n’abatunganya indirimbo) umuhanzi Social Mula yari afitiwe icyizere ku buryo bugaraga, gusa ikibazo yaje kugira yatorewe mu byiciro bibiri (R&B na Afro Beat) bituma amajwi ye atatana, muri ibyi byiciro byose agenda arushwa bimwe mu byatumye yisanga hanze y’irushanwa.

Mu cyiciro cy’abaririmba R&B Social Mula yaje ku mwanya wa 4 aho yari afite amajwi agera kuri 17, inyuma ya Bruce Melody wari ufite 34, Christopher wari ufite 26 na Yverry wari ufite 25, akaba kandi yaranganyaga na Buravan. Naho mu cyiciro cy’abaririmba Afro Beat nabwo yari ku mwanya wa kane.

Nta washidikanya ko aya majwi Social Mula yabonye muri ibi byiciro byombi, iyo aba yayabonye mu cyiciro kimwe nawe yari gukomeza muri Guma Guma ku nshuro ya 8 ariko ntibyamuhiriye ibyo we yise rwangendanyi

Mu kiganiro kigufi na twagiranye n’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ku buryo ntashidikanywaho yatangaje ko imitegurire yiri rushanwa bigoranye kumenya ibyaryo kuko uko abahanzi batorwa bidasobanutse

"Ntakubeshye uburyo gutora muriri rushanwa bikorwa biragoranye cyane byarangiye ntagaragaye mu bazitabira iri rushanwa gusa bazakosore uburyo bagena itora kuko n’ibintu bicanganye bidasobanutse’Social Mulla

Social Mulla nk’ibisanzwe kandi ngo ntiyaciwe intege no kutagaragara muri PGGSS8 kuko adakora muzika ngo agaragare muri Guma Guma ahubwo muzika ayikora nk’akazi kandi kamubeshaho umunsi ku munsi ari nayo mpamvu ibikorwa bye bikomeje nk’ibisanzwe.

Ibyo kuba injyana Social Mula aririmba icanga benshi, si ubwa mbere bibaye dore ko no mu mwaka ushize yatowe mu byiciro 2 ndetse akabona amahirwe yo guhagararira abo muri R&B

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mashyaka jackson - 17/03/2018 saa 01:18

Mull azikuririmba, ariko azahitemo ijyana imwe kuko umuhanzi amenyekanira muri guma guma yihangane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X