Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

The Rock yagizwe Parrain w’ingagi

The Rock ubwo yari mu kiganiro ’Ellen Show’ na Ellen Degeneres, avuga ku ngagi agiye kubera Parrain. Dawyne Douglas Johnson uzwi cyane nka The Rock, yahawe ingagi yitwa ‘Iyambere’ ayihitiwemo n’umuryango Dian Fossey Foundation usanzwe urengera ingagi zo mu Birunga.

Iyambere ni ingagi y’imyaka 17, izwiho kuba ari yo ngagi nto yashoboye gushinga itsinda ikiri nto. Yavukiye mu itsinda ryitwaga ‘Pablo’ kandi ikaba ikomoka ku ngagi zikomeye mu ziba mu Birunga. Mu 2013 Iyambere yavuye mu zindi ijya kwibana igenda ishaka izindi ziyiyungaho ku buryo nayo imaze kugira itsinda rikomeye mu matsinda umunani abarizwa muri Pariki y’i Birunga.

The Rock yahawe kubera Parrain iyi ngagi yo mu birunga mu gihe yitegura gushyira ahagaragara filime yitwa ‘Rampage’, iyi filime itegerejwe na benshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika izajya hanze ku itariki ya 11 Mata 2018. Ikaba ikubiye mu nkuru y’ingagi yavukiye mu Birunga byo mu Rwanda ariko ikaza kujyanwa muri Amerika ari naho yaje kugirira ibibazo byatumye ishaka gusenya Umujyi wa New York. Nyuma y’uko The Rock arangije ibikorwa byo gukina iyi filime, yatangaje ko ubushakashatsi yakoze ku ngagi kugira ngo bimufashe gukina neza, bwatumye arushaho kuzikunda i

Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro “Ellen Show” gikorwa na Ellen Degeneres, yagize ati “Ubushakashatsi nakoze kugira ngo nshobore gukina muri ‘Rampage’ bwampaye ibirenze ku byo natekerezaga kandi nishimiye ko hari ingagi nahawe n’inshuti zanjye zo muri Dian Fossey Foundation ngo nyirere.”

The Rock w’imyaka 45 yakomeje avuga ko yiteguye ko umunsi umwe azahura n’iyi ngagi kandi ko bizamufasha gukomeza kumenya byinshi ku buzima bw’azo. Iyi ngagi izagaragara muri filime Rampage isenya imiturirwa ya New York kubera imiti izamura ubukana bari bayiteye.

Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X