Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

UBUHANUZI:Abashaka guteza umutekano muke mu Rwanda ndetse n’impfu za hato na hato i Burundi bigiye kuburizwamo.

Mu gihe Hashize igihe kitari gito mu gihugu cy’u Burundi hari umutekano muke,intambara,impfu z’abantu za buri kanya,ibi bikaba byaranatumye benshi mu baturage bo muri iki gihugu bahunga bamwe bakaza mu Rwanda abandi bakajya mu bindi bihugu, umukozi w’Imana Bishop Rugagi Innocent uyoboye itorero ry’Abacunguwe mu Rwanda ( Redeemed Gospel church yahaye impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda igihe gito zikongera gutahuka ubwo amahoro azaba agarutse mu gihugu cy’Uburundi ,ndetse ngo n’abafite imigambi mibi ku Rwanda ikazabapfubana ba nyirayo , ahamya ko ari ubuhanuzi ahawe n’Imana.

JPEG - 123.9 kb
Bishop Rugagi Innocent

Bishop Rugagi Innocent yahanuye ko ibyo byose Imana ibihagurukiye
Ni kenshi abantu bizera ndetse bakanemera ubuhanuzi,ariko hari nubwo bamwe bahakana ndetse ntibemere ubuhanuzi bitewe n’imyemerere yabo bishingiye ku myumvire yabo.

Gusa ku barundi bamwe bari bari mu giterane cy’amasengesho yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2017 ari naho uyu mushumba yabahereye amasezerano ndetse n’ikizere , bahamije ko batapfa gupinga ubuhanuzi bw’umukozi w’Imana kandi nabwo bafite ukwizera ko byanga byakunda bizarangira ngo kuko bataremewe kuba mubuhunzi iteka.

Umwe mu barundi witwa Mugisha waganiriye n’umunyamakuru w’Iyobokamana.com yagize ati:” Nje sinaca mpakana ubuhanuzi bw’umukozi w’Imana kuko n’ubundi bizoca bihere .Ndazi neza ko nta mvura igwa ntihite ,menga n’iyo kubwa Nowa yaciye ihera”.

Ubwo umushumba w’itorero Abacunguwe,Bishop Rugagi Innocent yari arimo yigisha ijambo ry’Imana,ageze mu mwanya w’ubuhanuzi yavuze byinshi bihumuriza abarundi,abasaba gusengera igihugu cyabo kuko aribo bambere babigomba,ndetse anabaha igihe bazaba baviriye muri ibyo bibazo.

Mu magambo ye umushumba w’itorero Abacunguwe,Bishop Rugagi Innocent yagize ati:”Abarundi nimwe bambere mukwiriye gusengera igihugu cyanyu.Nubwo twe twagisengera ntabwo twagisengera kubarusha kuko nimwe muzi ibibazo biri mu gihugu cyanyu,nimwe muzi ingorane muri guhura nazo,nimwe muzi abanyu bapfuye kubera umutekano muke uhari,nimwe muzi uko ubuhunzi bubamereye nabi.Ariko ndababwiza ukuri ko Bigiye kuba rimwe muhite mubona amahoro”.

Nyuma yo kuvuga aya magambo yanasengeye iki gihugu ndetse n’abaturage bacyo aho yasabaga Imanaya Isiraheri ngo ize itabare ubwoko bwayo

Uyu mushumba yasengeye n’igihugu cy’ uRwanda aho yavugaga ko abafite imigambi mibi ku gihugu cy’ u Rwanda batsindwa kandi Imana ikazana amahoro.

Bishop Rugagi yanavuzeko Imana itajya ikorera mu ntambara ahubwo ikorera ahari amahoro ndetse ikanazana ibisubizo bikwiye kuko hari amahoro n’umutekano.

Ngo niyo mpamvu Imana itazemerera abashaka kurogoya iterambere ndetse n’ahazaza heza h’igihugu cy’U Rwanda ndetse n’abanyarwa kuko ibakunda kandi ibafiteho Imigmbi myiza.

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 13/12/2017 saa 00:11

banzebasha Ubwamibw'Imana nokiranuka kwayo nibwo ibindi muzabyongererwa muri Congo iwabo harananiranye ajekubeshya abantu abonabogushaka indamugusa. muzabamenyera kumbuto zabo
Kanda hano umusubize

kalimba - 12/12/2017 saa 08:13

Abantu benshi basigaye biyita abahanuzi cyangwa abakozi b'imana.Bible itubuza gupfa kwemera ibyo umuntu avuze,tugashishoza.Soma 1 Yohana 4:1.Abenshi baba bishakira amafaranga.Urugero,uyu bishop Rugagi,dukunze kumubona abantu bamuha amafaranga,akababwira ko bazabona amazu ya Etages n'imodoka za V8.Niba utaramubonye abikora,jya kuli Youtube urabibona.Ntabwo iyo ari imikorere y'abantu b'imana kuko Yesu yasize adusabye gukora umurimo w'imana ku buntu.Byisomere muli Matayo 10:8.Kubera iyo mpamvu,n'ibyo ahanura sibyo kuko n'ubundi abarundi bazageraho bagataha.
Kanda hano umusubize

Haguma - 11/12/2017 saa 14:12

Yabanjje akajya kuburizamo impfu iwabo muri Kongo se?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X