Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Birashoboka ko no muri Zion temple harimo abatinganyi - Apôtre Dr. Paul Gitwaza

Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple, Apôtre Dr. Paul Gitwaza aravuga ko bitewe n’uburyo ubutinganyi bugenda bufata indi ntera ku isi ya none kandi abenshi mu babukora bakaba babukora rwihishwa, aravuga ko no mu itorero rya Zion Temple na ho hashobora kuba harimo abatinganyi bihishemo abantu batabizi.

Umushumba mukuru w’itorero Zion Temple, Apôtre Dr. Paul Gitwaza aravuga ko bitewe n’uburyo ubutinganyi bugenda bufata indi ntera ku isi ya none kandi abenshi mu babukora bakaba babukora rwihishwa, aravuga ko no mu itorero rya Zion Temple na ho hashobora kuba harimo abatinganyi bihishemo abantu batabizi.

Ubutinganyi ni kimwe mu bibazo byugarije isi aho usanga mu bihugu bimwe na bimwe abantu bifuza guhabwa uburenganzira bwo gukora ubutinganyi (kuryamana bahuje ibitsina).

Mu bihugu bimwe abatinganyi bahawe uburenganzira, mu bindi barimo gusaba ubuyobozi kububaha bakaryamana n’abo bahuje ibitsina ntarwikekwe.

Gusa aho ubutinganyi butaremerwa, usanga bukorwa n’abantu benshi ariko bakabikora bihishahisha kugirango abantu batamenya ibyabo.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyoboye Zion Temple ku isi, yavugiye kuri Radio Authentic ko bitewe nuko abatinganyi benshi ari abantu badakunze kwigaragaza ngo afite impungenge ko bashobora no kuboneka mu itorero ry’Imana.

Ati: “Ndagira ngo murebe ikibazo gihari, ibi bintu ko bihari turabigenza dute? Ngira ngo mwarabyumvise na hano iwacu, no muri Zion Temple dushobora kuba tubafite kuko benshi barabihisha.”

Gitwaza avuga ko abatinganyi hari uburyo basobanura ibyiciro babarizwamo bakavuga ngo hari bamwe bari mu cyiciro cya mbere ari cyo cyiciro cyo kubihisha bagaceceka, abandi bari mu cyiciro cya kabiri ari cyo cyiciro cyo gusohoka bakabyerekana hakaba n’Abandi bari mu cyiciro cya gatatu ari cyo cyo kubibamo barabaswe na byo.

Ashingiye kuri ibyo byiciro byose by’abatinganyi, Gitwaza avuga ko no mu itorero bashobora kubamo kandi ntihagire n’umuntu ubimenya.

Ati: “Nukuvuga ko dushobora kuba tubafite mu matorero yacu, ntushobora kubamenya ariko bariyizi, Mwumvise ko mu Rwanda na bo (abatinganyi) bashaka kugira uburenganzira? baravuze ngo turabishaka natwe. Hari abandi babashyigikiye baravuga ngo ni byo mubareke aho gukomeza bihisha mubareka babikore ku mugaragaro.”

JPEG - 120.3 kb
Apôtre Dr Paul Gitwaza afite impungenge ko no mu itorero hashobora kuba hakorerwamo ubutinganyi

Intumwa Gitwaza akomeza yerekana uburemere bw’iki kibazo aho agenda anatanga ingero z’aho byabaye abantu bagatinyuka kujya mu mihanda batambagira bavuga ko ari abatinganyi kandi ko bashaka uburenganzira bwo gutingana.

Ati:”…Niba miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atanu z’abantu zishobora gukora umutambagiro bavuga ngo turi abatinganyi kandi bari mu mujyi umwe wa Sao Paulo mwibaze abo mu Rwanda batavuze, Mwibaze abo muri Uganda batavuze, mwibaze abo mu Burundi batagiye yo, mwibaze abo m’Uburayi uwo munsi batakoze imyiyereko.”

Gitwaza akomeza kugaragaza ko iki ari igihe isi igiye kurimburwa nkuko Imana yarimbuye i Sodomo. Gitwaza avuga ndetse ko hari n’abapasiteri bavuga ngo “ni mureke abatinganyi nta kibazo kandi bakabivuga babarengera.”

Ashingiye ku bibera mu isi, Gitwaza avuga ko abantu barimo gusenga Satani maze agasaba abakirisito gusengera abagana mu nzira yo kurimbuka.

Ati:“Ni ukuvuga ko hari abantu barimo basenga satani mu gihugu, ..Nta kintu na kimwe nahimbye ni ibintu byanditse mu bitabo, ni ibintu biriho, ntabwo ari ibintu by’ibitekerezo ni ukuvuga rero ko niba iyo myuka iri hariya na hano irahari. Dusabire bene Data baboshywe n’izi mbaraga, tubasabire Imana kugira ngo igire icyo yabakorera, ibahumure, ibafashe kandi ibabohore.”

Ibi yagaragaje ko byabayeho no mu gihe cya Roti, nkuko biboneka mu gitabo cy’Itangiriro 19:4-9. Gitwaza rero avuga ko kuba ibi byongera kubaho bidatangaje kuko avuga ko na Bibiliya yemeza ko ibyariho mu gihe cya Roti no mu minsi ya nyuma bizongera kubaho.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza arasaba abakirisitu gukaza amasengesho bagasengera abantu bose barimo kwishora mu butinganyi kuko ari icyaha kibi kandi kigira ingaruka mbi haba kuri sosiyete no ku buzima bwa nyiri ukubikora.

JPEG - 70.8 kb
Arasaba abakirisitu gusengera ababaswe n’ubutinganyi

Christian N.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gatare - 22/04/2018 saa 10:07

Urakoze muvandimwe Kanuma.Nibyo koko,nubwo pastors bigisha ko kunywa inzoga ari icyaha,ariya masomo waduhaye nayasomye (Tito 2:3 na 1 Timote 3:8),nsanga imana yemerera ushatse kunywa Vino nkeya.Ndetse no mu masomo akurikira,imana yahaye inzoga abantu ikunda (Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26).Ku byerekeye Icyacumi,Yesu koko yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Pastors bacurika (to distort) Bible kugirango barye amafaranga y'abantu.Abigishwa ba Yesu,iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "Uragapfana n'ayo mafaranga" (Ibyakozwe 8:18-20).Umuntu wese ukora ibyo Yesu yatubujije,aba akora icyaha.Yaba umutinganyi,umujura,umusambanyi,pastor urya icyacumi kandi Yesu yarabitubujije,etc...bose ni bamwe.
Kanda hano umusubize

Mugwaneza Mike - 21/04/2018 saa 18:42

ntibikabe ntibikabe gusa nimperuka idusohereyeho gusa bakozi b,Imana nigihe dukwiriye kwinjira mumwuka wimbara z,ikomeye tugakumira ibyo bintu mumbaraga z.umwuka cyokora imana ibidufashemo.
Kanda hano umusubize

Kanuma - 21/04/2018 saa 14:59

Ndasubiza Apotre Gitwaza.Abatinganyi sicyo cyaha cyonyine.Abasengera iwawe muli Zion Temple,bakora ibyaha binyuranye byinshi,kimwe no mu yandi madini.Gusa nagirango nkubwire ko namwe aba pastors mukora ibyaha byinshi binyuranye.Ikibazo nuko mwereka abantu ko bakora ibyaha,mwebwe mukigira abere.Mukunze kuvuga ko kunywa inzoga ari icyaha.Nyamara imana ivuga ko ushatse yanywa inzoga nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:3.Kandi benshi muri mwe muzinywa mwihishe.Ikindi cyaha pastors mukora mwese,ni ibintu Yesu yatubujije muli Matayo 10:8,aho adusaba gukorera imana ku buntu,tudasaba amafaranga.Icyacumi mwigisha abantu,mwanga kubereka mubishaka ko cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu yumvikana dusoma muli Kuva 18:21-24.Kuba murya amafaranga y'abantu kandi imana ibitubuza,nabyo mujye mumenya ko ari icyaha gikomeye kizababuza kuba muli paradizo.Mbisubiremo,ntabwo icyaha ari ubutinganyi gusa.
Kanda hano umusubize

MUNYANEZA - 23/04/2018 saa 15:27

KANUMA, URUMVA UTAGIYE HORS SUJET? Reba ibyo wavuze n'ibyavugwagaho, utubwire ubaye mwarimu ukiha amanota ayo wakwiha uko yaba angana. Iyo uvuga ku butinganyi ukazategereza n'inzoga ikazavugwaho.
Kanda hano umusubize

sareh - 26/04/2018 saa 22:06

kunywa inzoga ni icyaha,imigani 20:1,icyacumi ni itegeko Umubwiriza 9:10,10:14,ibindi urimo ni ubuyobe, Yesu ubwe ati:nsinazanywe no gukuraho amategeko naje kuyakomeza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X