Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ubwitabire buhanitse,ubuhamya bukomeye,gukoreka kw’ibitangaza nibyo byaranzwe isengesho ryayobowe na Padiri Ubald-Amafoto

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu masengesho yo gukiza abarwaryi n’abafte ibikomere by’umutima, yavuze ko abantu bakoze Jenoside batarasaba imbabazi ndetse n’abayirokotse banze kuzitanga bameze nk’abari mu nzu iri gushya kandi ifunguye.

Rugirangoga yabitangaje kuri iki Cyumweru mu isengesho ryo komora ibikomere ryabereye muri Stade Amahoro i Remera.

Imbere y’abasaga ibihumbi icumi bitabiriye iryo sengesho, Padiri Rugirangoga yavuze ko igihugu kitarimo imbabazi kiba umuyonga.

Yavuze ko kugira ngo umuntu abe mu mahoro agomba kubabarira kandi uwakoze amakosa na we agasaba imbabazi. Ati “Tudasabye imbabazi , tudatanze imbabazi tubikuye ku mutima nta bugingo twabona. Gusaba imbabazi no kuzitanga niryo pfundo ry’amahoro.”

Yatanze urugero rwa Yezu Kirisitu wabambwe azira ubusa nta n’umwe umucira akari urutega, nyamara ababikoze akabasabira imbabazi n’amahoro.

Ati “Yezu yabambwe n’abantu bose baba abihayimana, abategetsi na rubanda rwavugaga ngo ‘ni abambwe’ ariko yabababariye ari ku musaba ndetse anamaze kuzuka ati ‘Mugire amahoro’. Uko Yezu yatubabariye ku musaraba ni nako natwe adusaba kubabarira.”

Rugirangoga wababariye uwamwiciye umubyeyi akanafasha abana be babiri abarihira amashuri, yavuze ko igihe utarasaba imbabazi uwo wahemukiye ndetse n’igihe utarabasha kubabarira uwaguhemukiye mwese muba mumeze nk’abari mu nzu iri gushya.

Ati “Uwakugiriye nabi agufitiye urufunguzo imbere y’Imana. Uwo wagiriye nabi na we agufitiye urufunguzo imbere y’Imana […] Ntihagire uwitwaza undi, ugomba gusaba imbabazi nazisabe, ugomba kuzitanga abikore. Tumeze nk’abari guhira mu nzu kandi ifunguye. Kugira ngo iyo nzu tuyivemo biraterwa na we, nanjye kugira ngo nyivemo ndagukeneye.”

Yongeyeho ati “Imbabazi dutanga si izacu, imbabazi dusaba si izacu, ni iz’Imana yacu.”

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze abakirisitu bo bazi neza ko urupfu atari rwo rufite ijambo rya nyuma kuri bo bagendeye ku mateka ya Yezu, uburyo yapfuye ariko nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Yavuze ko uko kwibuka urupfu rwa Yezu bikwiye no kuba umusemburo wo guha agaciro no kuzirikana urupfu abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye.

Yagize ati “Byaba ari ishyano ku wabatijwe utaraba umukirisitu nyawe, guha umwanya urugendo rwo kuzuka kwa Yezu Kirisitu n’ayo mateka ariko akirengagiza uruhinja, umukambwe, umukecuru, umubyeyi n’undi wishwe urupfu rujya gusa nk’urwa Yezu yibuka ataramubonye.”

Minisitiri Uwacu yakomeje avuga ko abakirisitu nyabo nkuko hari ibyo bigomwa mu gisibo, ari nako bakwiye kugira ibyo bigomwa mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agaragaza akamaro ko kubabarira ndetse avuga ko iyo Leta itabishyira imbere u Rwanda rutari kuba rumeze uko ruri.

Ati “Igihugu dufite uyu munsi, amahoro dufite, umutekano iyo bitaza gushingira ku kiguzi cyatanzwe cyo kubabarira bamwe mu bahekuye iki gihugu, ntabwo twari kuba tubifite. Igihugu cyarababariye gishyira imbere ubumwe bw’abagituye.”

Isengesho ryo gukiza abarwayi no gukira ibikomere ryategurwa na Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Iyi ni nshuro ya gatatu iri sengesho ribaye. Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis, Ntabyera Charles aherutse kuvuga ko hari umusaruro rimaze gutanga kuko hari ababashije gusaba imbabazi, abandi bakazitanga ndetse hari n’abakize ibikomere n’indwara zananiranye.
Amafoto yuko isengesho ryagenze

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

THEO - 17/04/2018 saa 09:28

Imana ishimwe ko ibitangaza bitandukanye no gukiranuka naho ubundi uyu muntu ukora biriya bitangaza yayobya benshi,kuko mu byakozwe n'intumwa 4:12."Nta rindi zina twahawe gukirizwamo keretse izina rya YESU."Ariko we yarabivangaga agahamagara na MARIYA kuko atazi YESU NYAWE.Biteye agahinda.
Kanda hano umusubize

THEO - 17/04/2018 saa 09:20

Imana ishimwe ko ibitangaza bitandukanye no gukiranuka naho ubundi uyu muntu ukora biriya bitangaza yayobya benshi,kuko mu byakozwe n'intumwa 4:12."Nta rindi zina twahawe gukirizwamo keretse izina rya YESU."Ariko we yarabivangaga agahamagara na MARIYA kuko atazi YESU NYAWE.Biteye agahinda.
Kanda hano umusubize

piyo - 16/04/2018 saa 17:35

pole sana. ibihe bya nyuma ni ibi. ngo umuntu akora ibitangaza? yabanje akivura? yivure amaso ajye areba atambaye lunettes. Kuki bababeshya mukemera koko?
Kanda hano umusubize

Gasasira - 16/04/2018 saa 14:03

Ariko rero,tujye dushishoza kuli pastors na padiri bavuga ko bakora ibitangaza.Bible ivuga ko abigishwa ba Yesu bakizaga indwara zose,abantu bamugaye,ndetse bakazura n'abapfuye.Kandi koko barabikoraga.Ariko ab'iki gihe,bavuga ko bakiza indwara zitagaragara:sida,umugongo,inzoka,rubagimpande,etc...Nta muntu numwe wamugaye,kajoliti,uwahumye,etc...bakiza.Kandi Kigali buzuyemo,ndetse bamwe bajya gusengera mu nsengero zabo.Hagize uwo bakiza wamugaye,umujyi wose wabimenya.Urugero,igihe Petero azura Tabita,umujyi wa Yopa wose warabimenye,kuko bali bamuzi neza.Pastors na padiri,nibarekeraho kuvuga ko bakiza indwara "zitagaragara" inyuma.Bakize natwe twamugaye kandi turi benshi cyane.Naho ubundi ntabwo tuzabemera.Kandi n'ubundi byemerwa n'abayoboke babo gusa.
Kanda hano umusubize

- 16/04/2018 saa 10:11

hhhhhhhh Abantu gusobanukirwa byaranze,shitana kenshi niwe uri gukoresha ibitangaza abantu muri iyi minsi.Bibili yaimbwira ko azashobora no kumanura umuriro mu ijuru
Kanda hano umusubize

Remy - 16/04/2018 saa 15:07

wowe ufite akabazo ahubwo ukwiye gusengerwa .Padiri Ubaldi ntago avuga ko ariwe ukiza avuga ko hakiza Yezu .Niwe uba uri kumukoreramo kandi ugomba kwemera ko Imana ikoresha abantu mu gukiza abandi .ese kuki mwumva ko bidashoboka nyamara mwarangiza mukavuga ngo hari imyuka mibi ngo shitani arakora ?!!!!!nuko shitani arusha Imana imbaraga se ?
Kanda hano umusubize

matayo - 16/04/2018 saa 18:31

None c wabonye he shitani igirira neza umuntu, kwemera ni ukwa we no guhakana ni ibyawe .
Kanda hano umusubize

Irasubiza eugen - 16/04/2018 saa 10:04

UWO MUPASITERI IMANA IMUHE UMUGISHA KUKO ISEGESHO ATANZE RIFASHA BESHI NTUKO RERO NTANJYE NDASABA ABAKOSE JONESINDE YAKOREWE ABATUTSI BATARASABA IMBABAZI NTABO AZISABE USABYE IMBABAZI ARAZIHABWA MURAKOZE NDI UGANDA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X