Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

UGANDA-The Ben ari kwamamazwa nk’umuhanzi w’Imena

Mu minsi ishize nibwo The Ben yagarutse muri Afurika aho byavugwaga ko aje muri gahunda z’akazi aha akaba yaranyuze Kenya ubundi akerekeza muri Uganda aho yagombaga kurangizanya nabashakaga kumutumira mu gitaramo gikomeye cya Blankets & Wines iki kikaba ari igitaramo uyu musore yatumiwemo kizabera mu mujyi wa Kampala.

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo ubusanzwe ni kimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu mujyi wa Kampala, iki kikaba kimwe mu byitabirwa n’abafana benshi ba muzika muri Uganda, iki uyu muhanzi akazagikorera ahantu hanini hakunze kubera ibitaramo bihuza imbaga y’abantu benshi, iki kikazabera Lugogo Cricket Oval aha hakaba hajya umubare munini w’abantu ari nayo mpamvu hashyizwe iki gitaramo n’ubusanzwe gikunze kwitabirwa n’abatari bake.

JPEG - 115.7 kb
Igitaramo gikomeye The Ben yatumiwemo nk’umuhanzi w’imena muri Uganda

Iki gitaramo The Ben yatumiwemo kizagaragaramo kandi abandi bahanzi nka;Heavy K uyu usibye kuba umuhanzi ninumu Producer ukomeye mu gihugu cya Afurika y’Epfo usibye uyu ariko hari na Fik Fameica uyu akaba umuraperi wo mu gihugu cya Uganda. Iki gitaramo kizaba tariki 6 Gicurasi 2018 ahazaba hatumiwe aba Djs banyuranye bazaba bayobowe n’umusore w’umunyarwanda Vj Spinny uyu nawe umaze kubaka izina rikomeye muri Uganda cyane akaba azwi mu bitaramo akunze kuhakora by’abambaye ama ‘Ecouteurs’ bizwi nka Silent Disco.

JPEG - 80.2 kb
Iki ni igitaramo The Ben azakorera mu kabyiniro ka Guvnor Club akabyiniro kari mu tugezweho i Kampala

Si iki gitaramo gusa The Ben azakorera Kampala kuko na mbere yahoo tariki 20 Mata 2018 uyu muhanzi w’icyamamare hano mu Rwanda ndetse no mu karere azaba ataramira mu kabyiniro ka Guvnor aka kakaba kamwe mu tubyiniro tugezweho muri Uganda, kwinjira muri iki gitaramo azaba acurangirwa nanone na Vj Spinny bikazaba ari amashilingi ya Uganda ibihumbi 25.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X