Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

CNLG yabeshyuje ibinyoma byabeshywe n’umunyamideli Kate Bashabe

Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG] yamaganye umunyamideli witwa Bashabe Catherine[wiyita Kate] umaze iminsi akora ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha abacitse ku icumu batishoboye.

Bashabe Catherine amaze hafi ibyumweru bibiri atangije ubukangurambaga yise Kabash Cares bugamije gukusanya amafaranga avuga ko azifashisha mu bikorwa azakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Uyu mukobwa uzwi cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yamamazaga igikorwa cye akavuga ko agifatanyije na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside[CNLG]. Yakanguriraga abamukurikira n’Abanyarwanda muri rusange kugura imipira acuruza mu iduka rye bityo amafaranga azavamo yose akayakoresha afasha abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Mata 2018, Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside yasohoye itangazo ryamagana Kate Bashabe ndetse ishimangira ko nta masezerano cyangwa imikorere yihariye yagiranye n’uyu mukobwa.

Iri tangazo riragira riti “CNLG irabeshyuza amakuru aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagiranye ubufatanye na Kabash Cares ihagarariwe n’umunyamideli Kate Bashabe bugamije gukusanya inkunga (fundraising) igenewe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, binyuze mu kugurisha imipira cyangwa ikindi gikorwa icyo ari cyo cyose cy’ubucuruzi.”
CNLG yashimangiye ko abafite umutima wo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe twibuka ku nshuro ya 24, bakwiye gukomeza umurego mu kongera guha icyizere abavandimwe basizwe iheruheru n’icuraburindi ryo muri Mata 1994.

JPEG - 66.8 kb
Iyi niyo mipira ye ashishikariza abantu kugura

Bashabe Catherine mu gukora ubukangurambaga bwe, yavugaga ko kugira ngo abone amafaranga yo gufasha bisaba ko abanyarwanda bagura imipira mu iduka rye bityo akabasha gusana inzu z’abarokotse ndetse akabaha igishoro cy’ubucuruzi. Ibi byose yavugaga ko ari kubikora abifashijwemo na CNLG.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nsengimana simon - 11/04/2018 saa 17:05

mbaje kwihanganisha abacu bizirakarengane birababaje birababaje ndimuto ariko nkurikirana amakuru yajonosinde sanga abantu bakera barinyamastwa ndibuka badutwikiramuzu bagatema qaqa mumutwe birababaje mukomere nibizazubira
Kanda hano umusubize

Gruec - 11/04/2018 saa 06:38

UMUVUGO UVUGA AKARIHO Umutego w'umushibuka Uteze mu nkumi "BASHABE GATARLINA" Waje nk'inkuba itagira amazi, Inkundura n'ibinyamakuru, ngo byandike izina rye Ahari icyubahiro Ku gicaniro cy'amahoro y'abatashye, Ubu hagizwe umuhora W'ibicuruzwa n'ibyomanzi. Yikomanga ngo mwugurure, Mumwime urwakwe Abure aho akwirwa Hamwe n'isazi zimwinuba. Ni umutumba utagira ituze Utazi agaciro ko mu nda y'isi Iyo yisize agasilimuka Yibwira ko azatura nk'isi. TWIBUKE ABACU TUNIYUBAKA.
Kanda hano umusubize

ed - 17/04/2018 saa 01:35

arko nkubu ninde uba wemeye ko comment nkiyi yuzuye urwango isohoka koko? niba yarakoze ikosa ryo kubeshyera CNLG cg koko akaba ashaka kwamamaza izina rye ntabundi buryo byari kuvugwamo bituzuyemo amagambo mabi nkayo?
Kanda hano umusubize

tonton - 10/04/2018 saa 07:38

Mubyukuri niba yarashatse gufasha abacitse ku cumu ntakibi yakoze ariko niba ntakibi kiri inyuma mwabanyamakuru mwe mwaba muri abantu babi kandi babi cyane,CNLG namwe tureke ko mwaba mwakoresherejwe izina wenda mutabizi ntabwo byari ngombwa gusebya umuntu gutya kandi wenda yarafite umutima wo gufasha.kate nawe wakosheje ariko ibyiza washakaga gukora wakoresheje izina ryabandi batabizi kandi sinkeka ko ari amafaranga washakaga ahubwo wishakiraga kuzamura izina rya company yawe no kwifatanya nabanyarwanda muri bino bihe turimwo.mwa banyamakuru mwe namwe ntimuri beza kuko mwanditse inkuru mwavuganye nuruhande rumwe gusa kandi mugira abo mwanga nabo mukunda tumaze kubamenya ubu iyo ahamagaramwo nka babiri akabaha imipira mwari no kubi promotinga ariko iyo ni ruswa indirect ariko ntacyo murimwo mwisibira amayira
Kanda hano umusubize

DIDI - 12/04/2018 saa 04:23

Ese wowe urabona CNLG yaba imwihakanye? ikigaragara nuko uwo mukobwa ashaka kwifashisha ibihe turimo kwibuka abacu ngo amenyakinishe izina rye ikindi niba warebye neza ubutumwa buri kuriyo mipira ntibujyanye n'insanganyamatsiko yo kwibuka. It's a simple business yishakira .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X