Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Wema Sepetu agereranywa n’ijuru rya diamond Plutnumz

Diamond Platnumz uherutse gutandukana na Zari yatangiye gushimagiza Miss Wema Sepetu bahoze bakundana, yavuze ko iyo bari kumwe aba yiyumva nk’uwicaye mu ijuru.

Urukundo rwa Diamond Platnumz na Miss Wema Sepetu rwanditse amateka muri Tanzania, bombi bavuzwe mu buryo bukomeye bagikundana ndetse no gutandukana kwabo byateje impaka. Umukobwa yasigaye avuga ko ‘Diamond atabasha gutera inda’ undi na we agashinja Sepetu ko ari ingumba’.

Mu mpera za 2014 Diamond Platnumz yahise ayishumbusha Zari ukomoka muri Uganda, bakundanye mu gihe kigera ku myaka itatu. Urukundo rwabo rwashyizweho akadomo ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana[Saint Valentin]. Zari yavuze ko yasize Diamond ku bwo kunanirwa kwihanganira ibibazo no gucibwa inyuma.

Mu byateye Zari Hassan kuzinukwa harimo abagore bari bamaze iminsi bakururana na Diamond muri bo Wema Sepetu na we ashyirwa mu majwi ndetse yari aherutse kugaragara asomana n’uyu muhanzi.

Ubu, Diamond yatangiye gushimangira byeruye ko urukundo yagiranye na Wema Sepetu ari amateka ndetse yahamirije Citizen Radio ubwo yari mu kiganiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe ko “kubana na Wema Sepetu ari nko kuba mu ijuru”.

Yahishuye ko hari igihe yigeze gutandukana na Wema Sepetu hanyuma abimenyesha manager we witwa Babu Tale anamusobanurira ko yumva atakibasha kwihanganira kubabazwa n’uyu mukobwa w’imyaka 29. Babu Tale yabwiye Diamond gufata umwanzuro ndakuka agatandukana na Wema Sepetu.

Yagize ati “Naramubwiye ngo ‘reka sinkubeshye, iyo ndi kumwe na Wema mba niyumva nk’uri mu ijuru, ndakwinginze nyumva’”.

Diamond Platinumz yongeyeho ko akimara gutandukana na Wema Sepetu byababaje mu buryo bukomeye manager we Babu Tale kubera uburyo yari azi urukundo rwabo n’ukuntu bakundanaga bizira uburyarya.

Yagize ati “Hari igihe natandukanye na Wema ariko Babu Tale ntabwo yabyemeraga. Njye na Wema twari abantu bari kumwe cyane, twari twaravanze byose. Ni ibintu byangoye cyane kumva ko ngiye kubaho ntari kumwe na we. Mpamya ko wari umugambi w’Imana kuba twaratandukanye.”

Wema Sepetu na Diamond basa n’abatangiye kubura umubano. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, uyu mukinnyi wa filime yanditse kuri Instagram ashimagiza mu buryo bukomeye Diamond, yahereye ku ndirimbo ‘African Beauty’ yashyize hanze maze ashimangira ko ari umuhanzi w’igitangaza, undi na we yaje abwira Sepetu ko bagomba gufatanya maze bagafata Isi yose mu muziki.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X