Monaco cosmetics

Impamvu Diamond atitabiriye ishyingurwa rya Ssemwanga akabiharira Zari yamenyekanye

Umuhanzi Diamond Platnumz ntiyigeze agaragara mu ishyingurwa ry’umuherwe Ivan Ssemwanga uherutse kugwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo kandi yari yatangaje ko azitabira uwo muhango.


Uyu muhanzi ubwo uwahoze ari umugabo w’umugore we Zari yitabaga Imana mu Cyumweru gishize, yatangaje ko azifatanya n’umuryango we mu kumushyingura,ariko icyatangaje benshi ni uko atigeze ahakandagiza ikirenge.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu w’icyumweru gishize,yari yatangaje ko byanze bikunze azajya mu gihugu cya Uganda mu gushyigikira Zari ndetse ku munsi w’ejo ubwo uyu muherwe yarimo ashyingurwa hari hakomeje kuvugwa ko Diamond ari buhagere nyamara birangira amaso aheze mu kirere.

Mu byatumye atitabira uyu muhango rero, umujyanama wa Diamond yasobanuye ko we n’itsinda rye bagiye kurira indege berekeza muri Uganda,maze babwirwa ko nyakwigendera yamaze gushyingurwa maze babura amahitamo.

Nkuko byashimangiwe n’uyu mujyanama we mu by’umuziki(Sharaff Sallam) yemeje ko yari yamaze kwitegura ndetse n’indege iri hafi ariko bihura no kuba Ivan yashyinguwe niko gufata inzira akagaruka mu rugo.

Ni mu gihe Umugore we Zari yakomeje kuba hafi uwahoze ari umugabo kuva ari no mu bitaro aho yaguye, kugeza no ku munsi w’ejo ubwo umuhango wo gushyingura wabaga, cyokora amakuru akomeje gucaracara hirya no hino ngo ni uko ibyo byose abikora agamije kuba yakwigarurira imitungo ye.

Ku rundi ruhande abo mu muryango wa Ssemwanga ntibavuga rumwe n’uyu mubyeyi w’abana batanu barimo batatu yabyaranye n’uyu muherwe, aho bavuga ko nta mitungo akwiye guhabwa kuko yari atakiri umugore w’umuhungu wabo yewe harimo no gushidikanya ko abo bana babyaranye atari abe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mugabo Jean Paul - 5/06/2017 saa 14:38

Ubwo nawe CV ye arayikoze.
Kanda hano umusubize

umilisa - 3/06/2017 saa 14:17

igitekerezo nabaha nuko baha zari umugabane wabana niba arabumugabo
Kanda hano umusubize

niyigirimpuhwe Afrodis - 1/06/2017 saa 08:11

zari numuryangowebakomezekwihangana.diamond naw,abayarakomej,akagend,akifatanyanumuryangowa zari akaberekakoyahageze nyakwigender,akomezekugir,iruhukoridashira.
Kanda hano umusubize

Ndayikengurutse - 1/06/2017 saa 06:46

Es Ivans Arinze Apfa Atari Bwarongore Und Mugore?
Kanda hano umusubize

john - 1/06/2017 saa 03:16

Nibamureke agende wenyine koyari yaramutayese akajya gushaka abandi bagabo ariko bazamenye agaciro kabo bana 3
Kanda hano umusubize

ntabareshya Olivier - 31/05/2017 saa 09:35

none babiri yababyaranye nadaamond?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X