Monaco cosmetics

Jason Derulo agiye kugaragara muri Coke Studio nk’umushyitsi mukuru

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Amerika Jason Derulo agiye kugaragara muri Coke Studio kuri iyi nshuro , nyuma ya mugenzi we Trey Songs wagaragayeyo umwaka ushize.


Uyu musore ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka Talk dirty na Swalla kuri ubu ikunzwe cyane,yatoranyijwe nk’icyamamare kigiye kwishimana n’abandi bahanzi batoranyijwe bitabiriye gahunda ya Coke Studio.

Icyagendeweho atoranywa ngo ni uko muri iyi minsi akunzwe haba ku mugabane wa Amerika ndetse no muri Afurika bityo rero ubuyobozi bwa Coke Studio bukaba bwaramuhisemo hagendewe ku mubare munini w’abandi bahanzi bamwifuje.

Abafana bakurikirana ibikorwa bye n’ibyagahunda ya Coke Studio bakaba bavuga ko ari cyo gihe ngo babone umuhanzi wabo batari baherutse kubona noneho by’umwihariko ngo bakaba bazamusaba ko yakora igitaramo akabaririmbira indirimbo yitwa Swalla yakoranye na bagenzi be barimo Nick Minaj.

Uretse kuza no muri Kenya ,mu 2012 Jason yaje mu Rwanda no muri Afurika muri rusange ku nshuro ye ya mbere aho yari aje kuririmba mu gitaramo cyo gusoza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star II.

Tubibutse ko mu cyumweru gishize umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melody nawe akubutse muri iyi studio,aho yari yatoranyijwenk’umuhanzi uhagarariye u Rwanda,akaba yarabashije gukorana indirimbo n’umuraperi ukomeye “Khaligraph Jones”.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X