Monaco cosmetics

Juliana Kanyomozi haribazwa impamvu abayeho mu buzima bwa wenyine

Umuhanzikazi w’igihanganjye mu gihugu cya Uganda Juliana Kanyomozi abandi bita umwamikazi wa Toro nyuma yo kubura umwana we w’imfura mu mwaka wa 2014 kugeza ubu abayeho mu buzima bwa wenyine dore ko atakigaragara nka mbere yishimanye n’inshuti ze nkuko byari bisanzwe ikindi haribazwa impamvu adashaka umugabo.

JPEG - 40.5 kb
Juliana n’umwana weKeron Raphael Kabugo atarapfa

Keron Raphael Kabugo, umwana umwe Juliana yari afite, muri Nyakanga 2014 nibwo yitabye Imana kuva ubwo Juliana yakomeje kugaragra yigunze nyuma gato n’umugabo babyaranye uwo mwana aba yishakiye undi mugore birasakuza mu itangazamakuru abantu batangira gukina ku mubyimba Juliana kugeza aho nawe atangaje ko nta wundi mukunzi akeneye ko yishimiye ubuzimo arimo bwo kuba wenyine.

Kugeza ubu Juliana Kanyomozi ni umuseribateri nyuma y’aho atandukaniye n’uwahoze ari umugabo we Amon umuhungu rukumbi bakundanye mu buzima bakaza no kubyarana.

Ubu noneho imiryango n’inshuti batangiye guhura bagakora inama bibaza impamvu Juliana adashaka umugabo bakibaza niba azakomeza kuba mu buzima bwa wenyine bakabura uwabaha igisubizo.

Ku ruhande rwa Juliana akaba aherutse kumvikana mu itangazamakuru asubiza iki kibazo , yagize ati: “ Nta mwanya mfite wo gutakaza kandi nta n’itariki nzi y’igihe nzasubirira mu rukundo ndetse kugeza ubu nta n’umugabo mbona unshimishije kugeza ubu ku isi yose, njye nishimiye ubuzima mbayemo bwa njyenyine kandi burampagije.

JPEG - 24.8 kb
Juliana yari kumwe na Amon babyaranye

Juliana Kanyomozi m’ umuhanzikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime ni ikindi kandi ni mubyara w’umwami Oyo wayoboyeho ubwami bwa Toro.

Juliana mu ndirimbo "Karibatanya"

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Uwimana Veronique - 16/03/2017 saa 12:22

jye nkunda Juliana cyane nabuze nubushobozi mba Naramutabaye rero jye ndamushyigikiye rwose mumureke kuko we niko abyumva Ahubwo uzamumbonera azamubwire ko mukunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X