Monaco cosmetics

Abahanzi bo muri Tanzania basuye imva ya Kanumba Steven (Amafoto)

Inshuti n’umuryango w’umuhanzi Kanumba Steven, basuye imva ye aho ashyinguwe mu irimbi rya Kinondoni mu Mujyi wa Dar es Salaam kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018.

Kanumba Steven yapfuye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 6 rishyira kuwa 7 Mata 2012, ahagana saa munani z’ijoro. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018 abakunzi be n’umuryango we bagiye ku mva baramwunamira bibuka imyaka itandatu ishize apfuye.

Umuhango wo kunamira Kanumba Steven wakunzwe n’abatari bake muri sinema, wabereye ku mva ye aho ashyinguwe mu irimbi rya Kinondoni; hari abahanzi biganjemo abakizamuka mu muziki, abakina filime, abari inshuti ze, Pasiteri witwa Miyamba wasenganaga na Kanumba, abo mu muryango we, n’abandi benshi.

Mu irimbi, bahavugiye amasengesho yayobowe na Pasiteri Miyamba banakora isuku ku mva ye. Mu gihe kigera ku isaha n’igice bamaze ku mva ya Kanumba, bagarutse ku mateka ye n’ubuzima yaciyemo akiri ku Isi. Nyina, Flora Mutegoa yashimangiye ko “Kanumba ari ntagereranywa”.

Yongeyeho ati “Ndashaka gushimira abahanzi bose ku bwo kuba mwemeye gusiga imirimo yanyu mukaza kwifatanya nanjye, ndashaka gushimira itangazamakuru ryose ryaje kwifatanya natwe. Ndashimira Imana kandi nyisaba ko yakomeza kuduha imbaraga, duhemukira Imana kuko dufite imbaraga z’abantu[…] Ruhukira mu mahoro mwana wanjye Kanumba, naragukunze ariko Imana yagukunze cyane.”


Inshuti n’umuryango wa Kanumba bamwunamiye bibuka imyaka itanu ishize apfuye
Kanumba Steven yari umuhanga mu byo gukina no gutunganya filime; yapfuye ubwo yari kumwe n’uwari umukunzi we Elizabeth Michael wanahise ajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rw’iki cyamamare ashinjwa kuba ari we wamwishe.

Yafungiwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo gusa kuwa 13 Ugushyingo 2017 Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye imyaka ibiri y’igifungo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X