Monaco cosmetics

Abandi bakinnyi 2 ba Rayon Sports bavunitse

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports na Ndayisenga Cassim umunyezamu wayo biyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bavunitse gusa Bimenyimana Bonfils Caleb yagarutse yiteguye gukina na Bugesera FC.

Usengimana Faustin myugariro wa Rayon Sports na Ndayisenga Cassim umunyezamu wayo biyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bavunitse gusa Bimenyimana Bonfils Caleb yagarutse yiteguye gukina na Bugesera FC.

Kuri uyu wa 6 nibwo Rayon Sports ifite umukino na Bugesera FC kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, iyi kipe yakoreye imyitozo ya nyuma ku Kicukiro uyu munsi kuwa gatanu.

Aba bakinnyi bariyongera kuri Kwizera Pierrot, Yannick Mukunzi na Nahimana Shassir nabo bavunitse gusa ngo bose mu cyumweru gitaha bazaba bagarutse mu kibuga.

Umutoza Minnaert ariko abona nta kibazo gikomeye afite n’ubwo adafite ikipe yuzuye.

Ati: ”Nibyo ntidufite ikipe yuzuye ariko abasigaye ni beza dufite ikipe nziza, Caleb yagarutse nibyo ntameze neza ijana ku ijana ariko dushobora kuzamukinisha nk’iminota 30 akazadufasha bitewe n’uko umukino uzaba uri kugenda bwacu”.

Abakinnyi 18 Rayon Sports yifashisha:

1.Ndayishimiye Eric Bakame
2.Bikorimana Gerard
3.Manzi Thierry
4.Twagirayezu Innocent
5.Mutsinzi Ange
6.Mugabo Gabriel
7.Nyandwi Saddam
8.Nzayisenga jean d’Amour Mayor
9.Eric Rutanga
10.Eric Irambona
11.Mugisha Francois Master
12.Ismaila Diarra
13.Muhire Kevin
14.Bimenyimana Bonfils Caleb
15.Mwiseneza Djama

Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Otto Hugo - 28/04/2018 saa 07:51

ko ntabona chabas wacu na mbondi bagiyehe.minart nagerageze yunge ubumwe nabo bakorana naho ubundi yaba arimo kuduhemukira.murakoze kutugezaho amakuru nkaya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X