Monaco cosmetics

Afrika Y’epfo: ” Winnie Mandela N’icyitegererezo Kubandi"Musenyeri Desmond Tutu

Abanyafrika y’epfo bibutse, ku wa kabiri, Winnie Mandela yitabye Imana ku wa mbere afite imyaka 81. Uyu mudamu Winnie Mandera benshi bemeza ko yagize uruhare runini mu kurwanya Apartheid.

JPEG - 28.4 kb
Musenyeri Desmond Tutu na Winnie Mandela.

Winnie Mandela yabaye umugore wa Nelson Mandela yashizemo umwuka kuwa mbere mu bitaro byo mu mugi Johannesburg.

Prezida wa Afrika y’epfo, Cyril Ramaphosa yatangaje ko Winnie Mandela yari icyitegererezo ku banyafrika y’epfo mu rugamba rwo guharanira ubwigenge. taliki 11 nibwo hazaba misa yo kumusabira mu gihe umuhango wo kumushyingura uzaba taliki 14 z’uku kwezi.

Musenyeri Desmond Tutu yatsindiye igihembo kitiriwe Nobel, yafashe ikiruhuko cyo mu zabukuru, yatangaje ko Winnie Mandela ari icyitegererezo ku bandi mu rugamba rwo kurwanya Apartheid.

Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Shima - 5/04/2018 saa 09:39

Mbanje kwihanganisha Family ya Winnie.Iyo umuntu apfuye,bamuvuga ibyiza gusa.Ndetse n'abanyamadini bakavuga ko yitabye imana,niyo yaba yari umwicanyi. Nta narimwe bamuvuga ibibi yakoze.Uyu Winnie akiriho,ubwe yiyemereye ko yicishije umuntu,ndetse abisabira imbabazi.Ikindi kandi,benshi bigeze kumushinja kuryamana n'abasore,igihe Mandela yali muli gereza.Tujye dushima abantu bapfuye kubera ibyiza bakoze,ibindi tubirekere imana.Niyo ituzi neza.Nta muntu n'umwe uzi niba azarokoka ku munsi w'imperuka,akaba mu isi nshya izaba paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13,cyangwa akajya mu ijuru.Icyo tugomba gukora,ni ugushaka imana tukiriho.Tukirinda gukora ibyo imana itubuza.Ntiduhere mu byisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa ntibashake imana, ibafata nk'abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bene abo bose,ntabwo bazaba muli paradizo kandi ntabwo bazazuka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X