Monaco cosmetics

Akon ayoboye urutonde rw’abahanzi icyenda bakize muri Africa,Mukarere ntanumwe uza mubambere-(Urutonde)

Nkuko Forbes Africa ibitangaza buri mwaka hakorwa urutonge rw’abahanzi bafite agatubutse kurusha abandi bakomoka muri Afrika. Reba uburyo bakurikiranye nibyo barushanya.

1.Akon – Uyu muhanzi ukomoka muri Senegal ariko akaba yibera muri Amerika, amaze kugurisha imizingo (Albums) zirenga 35 ku isi hose, akaba amaze gutwara ibihembo bitabarika harimo na bitanu 5 yahawe na Grammy Awards. Uyu yaciye agahigo ko kugira hafi indirimbo 45 ze zaje mu ndirimbo 100 zikunzwe kuri Billboard. Akon akaba afite urukuta rwe rwa Facebook rukurikirwa n’abantu hafi miliyoni 51.

2.Black coffee – Amazina ye bwite ni Nkosinathi Maphumulo, uyu akaba akomoka muri Afrika y’Epfo, usibye kuba yarazamuye umuziki wo muri Afrika y’Epfo, ngo yanatumye umenyekana ku ruhando mpuzamahanga. Mu gihe Kwa Zulu-Natal (KZN) yatangiye gukorerwamo, aho umuyobozi Nelson Mandela yatangiraga kurwanira uburenganzira no kwishyira ukizana by’abirabura, mbere yuko asubira KZN kwiga umuziki. Kuba umuyobozi w’iyi nzu, nabyo byongerera imbaraga uyu muhanzi.

3.Hugh Masekela – Hugh avuka muri Afrika y’Epfo, i Johannesburg, uyu akaba afatwa nk’uwahawe umurage Nyafurika. Akaba azi gucuranga ibikoresho bitandukanye bya muzika nk’imyirongi, inanga,nibindi bynshi, akaba amaze gusohora imizingo (Albums) igera kuri 43. Yakoranye n’ibyamamare nka Marvin Gaye, Dizzy Gillspie, The Byrds, Miriam Makeba nabandi, yagize ati” Umziki nkora, nywukora nshingiye ku muco nyawo w’abanyafurika. Nushake ntuwite umusiki, niwo watumye menyekana ku isi hose”.

3.DON JAZZY – Kimwe n’abandi bahanzi bo muri Nigeriya, Don Jazzy, witwa Michael Collins Ajereh, nawe akaba yaratangiye umuziki ari mu rusengero ari umwana muto cyane mbere yuko yerekeza mu Bwongereza ngo ashyiremo imbaraga nyinshi, bigatuma aba icyamamare.

4.Tinashe – Tinashe Kachingwe w’imyaka 24, ni Umunyazimbabwe uba muri Amerika, gusa yatangiye kuririrmba ari muto cyane. Ise umubyara ukomoka muri Zimbabwe witwa Michael,na nyina Aimie wo muri Denmark, bakunze kumufasha. Uyu mwari wabaye umunyamideri ku myaka ye Itatu 3 gusa, yagaragaye bwa mbere muri 2000 ubwo yakinaga muri filime yiswe Cora Unshamed, ijwi rye ryanyuze benshi kuva ubwo atangira kuba icyamamare ku isi hose.

5.Jidenna – Umunyanigeriya uba muri Amerika Jidenna ubundi witwa Mobisson Theodore, yatangiye kwiyumvamo umuziki ku myaka 10 gusa, arko agatinya kubibwira se washakaga ko azaba umwubatsi w’akataraboneka. Byasaga nkaho ibyo kuba umunyamuziki bitashimishaga namba ise umubyara.

6.Wizkid – Uyu ni muhanzi wo muri Nigeriya udashidikanywaho, afatwa nk’ukomeye muri Afrika mu muziki. Akaba yaratwaye igihembo cya Grammy Award, ndetse icyamamare Alicia Keyz n’umugabo we Swizz Beatz, bakaba baragaraye kurubuga rwa Instagram babyina indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa Ojuelegba na Caro. Aha uyu muhanzi wo muri Amerika Alicia Keys, kuri ayo mashusho bifashe yagize ati”Iyi ndirimbo iranshimisha cyane”

7.Davido – Guhera mu myaka itanu ihise muri Nigeriya, uyu muhanzi yarigaragaje mu muziki. Akaba yarazamutse vuba kuko yamenyekanye muri 2011 yagize ati”Abantu nka P-Square ndetse na D’Banj, batumye numva ko byose bishoboka”. Yavuze ko intsinzi ye muri muzika atakekaga ko yaba kuburyo nanubu aba yumva afite imbaraga zo gukora cyane.

8.Sarkodie – Michael Owusu Addo Sarkodie, ni umuhanzi ukomoka muri Ghana, uyu muhanzi ufite amateka ahamabaye hariya muri Ghana, yaciye agahigo ko gusohora Umuzingo (Album) wa mbere indirimbo yitwa ‘Baby’ ikarebwa n’abantu babarirwa muri miliyoni nyinshi. Sarkodie yatangiye ari umuraperi wo hasi cyane, gusa aza kugobokwa n’umujyanama we mu by’umuziki, witwa Duncan Williams,akaba yaramufashije ku gato n’akanini. Indirimbo ye ‘Mowu’ yo kuri albumu ya kane 4 yise Mary, yagurishijwe inshuro 4,000 ku munsi wambere ubwo yamurikwaga mu mujyi wa Accra muri Ghana.

Sarkodie niwe Munyeghana wa mbere watwaye BET award. Muri 2015 Sarkodie yagizwe ‘Uvuga rikijyana wa 19 muri Ghana’, muri 2013 na 2015 televisziyo Forbes yashyize Sarkodie ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’abahanzi bakize muri Afrika. Muri 2014, yafunguye inzu itunganya umuziki yitwa SarkCess, yemerera abahanzi Nyafrika bose kuba bayikoreramo. Uyu muhanzi atangaza ko ari gutegura ibindi bikorwa byinshi muri uyu mwaka.

9.Oliver Mtuku – Oliver (Tuku) Mtukudzi ukomoka muri Zimbabwe, afite imizingo (Albums) 65 akaba Arusha ibyamamare nka Michael Jackson ndetse na Whitney Houston. Byagaragaye ko mu myaka 41 indirimbo ze zigikunzwe cyane ku isi hose, yagize ati”Nta cyemezo cyo gukora umuziki nafashe, oya. Byari bindimo. Mama yarambwiye ati’Uri umuririmbyi mwiza gusa ntuzigera urusha uburyo warize ukimara kuvuka. Warize neza cyane ubwo wavukaga’”

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gataza - 13/02/2018 saa 13:45

UBUKIRE ni bwiza.Twese twifuza kubaho neza.Ariko ntibitubuza gusiga ubutunzi bwacu.Tumara igihe gito cyane ku isi.Niyo mpamvu Umwami SOLOMON yavuze ngo "byose ni ubusa".Ikibabaje kurushaho,nuko gukira bituma abakire hafi ya bose bakora ibyaha binyuranye.Cyane cyane amanyanga no gusambana.YESU yatugiriye inama yo "gushaka cyane imana" mu gihe tugihumeka,kugirango imana izatuzure ku munsi w'imperuka,iduhe ubuzima bw'iteka muli paradizo.Ariko ababikora ni bake cyane.N'abiyita abakozi b'imana,usanga hafi ya bose baba bishakira ifaranga,mu gihe YESU yadusabye gukorera imana ku buntu (Matayo 10:8).Ntacyo bimaze gukira,ntushake imana ngo uyikorere nkuko Yesu yadusabye muli Yohana 14:12.Urapfa,ukabisiga,ukabora kandi ntuzazuke.Nubwo abanyamadini bakubeshya ko iyo upfuye uba witabye imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.Baba bagirango bagushe abantu neza,babahe amafaranga.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X