Monaco cosmetics

Alikiba ari mu bahanzi bazataramira abanyarwanda mu birori byateguwe na EAP

Mu ntangiro z’umwaka Kompanyi ya EAP itegura igitaramo gikomeye maze igatumira ibihanganjye muri muzika bagataramira abakunzi babo.Kuri iyi nshuro Alikiba na Shebah Karungi nibo bazaba bari ku isonga mu batumiwe.


Tariki 1 Mutarama 2018 ni bwo hazaba igitaramo cyo gutangira umwaka mushya cya East African Party, kizaba kibaye ku nshuro ya 10.

Ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda, aho kuri iyi nshuro hatumiwe umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya na Sheebah Karungi wo muri Uganda, bakazafatanya n’abanyarwanda barimo itsinda rya Tough Gang ryari rimaze imyaka myinshi ridahurira ku rubyiniro, Buravan, Rider Man na Bruce Melod.

Ali Kiba uhora ahanganye na Diamond Platnumz afite abakunzi batari bake mu Rwanda ariko ntibajya bamubona. Yaherukaga mu Rwanda muri 2016 ubwo yari yazanye n’abandi bahanzi bari bari kumwe muri Coke Studio ku munsi mpuzamahanga w’Amahoro.

Sheebah nawe yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri 2017 mu gitaramo yahuriyemo n’umunyanigeria Run Town.

JPEG - 49.6 kb
Sheebah Karungi nawe azaba ahari

Igitaramo cya East African Party cyo gutangira umwaka wa 2017 cyari cyatumiwemo, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mugisha Benjamin uzwi The Ben.

Igitaramo uyu musore yakoze cyabaye kimwe mu bitaramo byitabiriwe cyane ndetse abafana bashimangira ko umuziki we hari urwgo wagezeho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/12/2017 saa 16:30

NDIPHUZA KUMENYA UMUKOBWA WAMBERE MWIZA MUBURUNDI N,AHO AVUKA
Kanda hano umusubize

sifa - 10/12/2017 saa 02:48

Sorry ntago ari abanyanda ahubwo ni abanyarwanda
Kanda hano umusubize

sifa - 10/12/2017 saa 02:47

Sorry ntago ari abanyanda ahubwo ni abanyarwanda
Kanda hano umusubize

kelly - 9/12/2017 saa 09:38

plz try to edit the title! thx
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X