Monaco cosmetics

Amafoto adasanzwe yaranze igitaramo cya Charly na Nina na Makanyaga i Paris

Abahanzikazi bakomeje gukundwa cyane Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abul nyuma yo kujya kumugabane w’uburayi, bakoze igitaramo cy’amateka mu bufaransa banahahurira numwe mu ba star bakomeye mu njyana ya Raggae.

Abahanzikazi bakomeje gukundwa cyane Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abul nyuma yo kujya kumugabane w’uburayi,bakoze igitaramo cy’amateka mu bufaransa banahahurira numwe mu ba star bakomeye mu njyana ya Raggae.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi ni bwo Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abdul bari bafite igitaramo mu mujyi wa Paris, aha ubusanzwe haba abanyarwanda benshi ntibigeze batenguha aba bahanzikazi cyane ko nabo bitabiriye igitaramo cyabo ku bwinshi maze bizihirwa n’umuziki w’aba bahanzi nyarwanda.

Mu gitaramo cya mbere aba bahanzikazi ndetse na Makanyaga Abdul bakigera i Burayi bagikoreye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho basusurukije abakunzi ba muzika bari bitabiriye ku bwinshi, icyakora nyuma y’iki gitaramo Charly na Nina ndetse na Abdul Makanya bagombaga guhita berekeza mu Bufaransa aho bakoreye igitaramo cya mbere mu mujyi wa Lille , nyuma bahita bakomereza i Paris ho mu Bufaransa.

Ubwo basohokaga muri Hotel bari bacumbitsemo batashye aba bakobwa batunguwe no kubona Alpha Blondy wari uje muri iyi Hotel. Bahise bibwirana baraganira ndetse banafata agafoto k’urwibutso. Nina yabwiye Imirasire.com ko bishimiye guhurira n’uyu muhanzi mu gihugu cy’u Bufaransa ati”

Twari dutashye tuvuye muri Hotel twarimo mu gihe turi kurangizanya na ba nyiri Hotel tubona umusaza twubaha mu muziki twishimye duhita tumwibwira tuganiraho gato ariko kuko wabonaga agiye kuruhuka nyine turamureka gusa ni iby’agaciro guhura n’umuhanzi nk’uyu.”

Nyuma y’ibi bitaramo aba bahanzi bazasusurutsa n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda. Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena 2018 bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

JPEG - 74.6 kb
Bahuye na Alpha Blondy

Nsabimana EmmanuelAbahanzikazi bakomeje gukundwa cyane Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abul nyuma yo kujya kumugabane w’uburayi,bakoze igitaramo cy’amateka mu bufaransa banahahurira numwe mu ba star bakomeye mu njyana ya Raggae.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi ni bwo Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abdul bari bafite igitaramo mu mujyi wa Paris, aha ubusanzwe haba abanyarwanda benshi ntibigeze batenguha aba bahanzikazi cyane ko nabo bitabiriye igitaramo cyabo ku bwinshi maze bizihirwa n’umuziki w’aba bahanzi nyarwanda.

Mu gitaramo cya mbere aba bahanzikazi ndetse na Makanyaga Abdul bakigera i Burayi bagikoreye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho basusurukije abakunzi ba muzika bari bitabiriye ku bwinshi, icyakora nyuma y’iki gitaramo Charly na Nina ndetse na Abdul Makanya bagombaga guhita berekeza mu Bufaransa aho bakoreye igitaramo cya mbere mu mujyi wa Lille , nyuma bahita bakomereza i Paris ho mu Bufaransa.

Ubwo basohokaga muri Hotel bari bacumbitsemo batashye aba bakobwa batunguwe no kubona Alpha Blondy wari uje muri iyi Hotel. Bahise bibwirana baraganira ndetse banafata agafoto k’urwibutso. Nina yabwiye Imirasire.com ko bishimiye guhurira n’uyu muhanzi mu gihugu cy’u Bufaransa ati”

Twari dutashye tuvuye muri Hotel twarimo mu gihe turi kurangizanya na ba nyiri Hotel tubona umusaza twubaha mu muziki twishimye duhita tumwibwira tuganiraho gato ariko kuko wabonaga agiye kuruhuka nyine turamureka gusa ni iby’agaciro guhura n’umuhanzi nk’uyu.”

Nyuma y’ibi bitaramo aba bahanzi bazasusurutsa n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda. Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena 2018 bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

JPEG - 74.6 kb
Bahuye na Alpha Blondy

Nsabimana Emmanuel
Abahanzikazi bakomeje gukundwa cyane Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abul nyuma yo kujya kumugabane w’uburayi,bakoze igitaramo cy’amateka mu bufaransa banahahurira numwe mu ba star bakomeye mu njyana ya Raggae.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi ni bwo Charly na Nina ndetse na Makanyaga Abdul bari bafite igitaramo mu mujyi wa Paris, aha ubusanzwe haba abanyarwanda benshi ntibigeze batenguha aba bahanzikazi cyane ko nabo bitabiriye igitaramo cyabo ku bwinshi maze bizihirwa n’umuziki w’aba bahanzi nyarwanda.

Mu gitaramo cya mbere aba bahanzikazi ndetse na Makanyaga Abdul bakigera i Burayi bagikoreye mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho basusurukije abakunzi ba muzika bari bitabiriye ku bwinshi, icyakora nyuma y’iki gitaramo Charly na Nina ndetse na Abdul Makanya bagombaga guhita berekeza mu Bufaransa aho bakoreye igitaramo cya mbere mu mujyi wa Lille , nyuma bahita bakomereza i Paris ho mu Bufaransa.

Ubwo basohokaga muri Hotel bari bacumbitsemo batashye aba bakobwa batunguwe no kubona Alpha Blondy wari uje muri iyi Hotel. Bahise bibwirana baraganira ndetse banafata agafoto k’urwibutso. Nina yabwiye Imirasire.com ko bishimiye guhurira n’uyu muhanzi mu gihugu cy’u Bufaransa ati”

Twari dutashye tuvuye muri Hotel twarimo mu gihe turi kurangizanya na ba nyiri Hotel tubona umusaza twubaha mu muziki twishimye duhita tumwibwira tuganiraho gato ariko kuko wabonaga agiye kuruhuka nyine turamureka gusa ni iby’agaciro guhura n’umuhanzi nk’uyu.”

Nyuma y’ibi bitaramo aba bahanzi bazasusurutsa n’abatuye i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi ari naho Makanyaga azagarukira bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda. Charly na Nina ku itariki ya 2 Kamena 2018 bazaririmbira i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bajye mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bazarusoreza mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

JPEG - 74.6 kb
Bahuye na Alpha Blondy

Nsabimana Emmanuel

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tcmu - 15/05/2018 saa 06:38

Rwose mube abanyamakuru b'umwuga.Iyo wandika usubira mubyo wavuze ntubona Ko arugutesha igihe abazasoma inkuruwanditse?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X