Monaco cosmetics

Amafoto utabonye y’ishyingurwa ry’umunyamideli Masogange

Umunyamideli ukomeye muri Tanzania, Agness Gerald Waya [Masogange] uheruka kwitaba Imana azize uburwayi bw’umusonga, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa 22 Mata 2018.

Masogange wari uzwi cyane mu bakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo zakunzwe, yapfuye mu buryo bw’iyobera mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018. Yaguye mu Bitaro bya Mama Ngoma biri i Mwenge, mu Karere ka Kinondoni i Dar es Salaam.

Umuhango wo gusezera Masogange wabereye kuri Leaders Club mu Mujyi wa Dar es Salaam, witabiriwe n’abaturage bahatuye n’ibyamamare birimo abahanzi nka Ali Kiba na Diamond Platnumz ndetse n’abakinnyi ba filime bazwi muri Tanzania barimo Mrisho Mpoto, Jackline Wolper, Chege, Rammy Ghalis, Timbulo, Tunda, Kajala, Aunt Ezekiel n’abandi.

Umusaraba wari uherekeje umurambo wa Masogange wari utwawe n’umukinnyi wa filime muri Tanzania, Irene Uwoya “Oprah” wari inshuti magara ya nyakwigendera.

Masogange wavutse ku wa 8 Nzeri 1989, wakundaga kwiyita “Didi”, yashimwe uko yazamuye ibendera rya Tanzania ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu bikorwa bitandukanye. Yari umunyamideli uzwi cyane muri Afurika y’Uburasirazuba. Ni umwe mu bakobwa bakoreshaga imbuga nkoranyambaga akabifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi. Yanabiherewe ibihembo bikomeye nka Best Tanzanian Video Vixen mu 2009, 2011 na 2012.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa Tanzania, Dr John Joseph Magufuli, bwasomewe muri uyu muhango, yihanganishije umuryango wa Masogange.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Urubyiruko mu Ishyaka riri ku butegetsi rya CCM (Chama Cha Mapinduzi), Kheri Denice James, yagize ati “Perezida Dr John Pombe Magufuli arabizi, ari mu rugendo rw’akazi mu Mujyi wa Dodoma, ariko yansabye ngo nihanganishe umuryango wa nyakwigendera wabuze umwana wawo. Urubyiruko nirwo ruzaragwa iki gihugu, kandi nirwo rugomba kukigeza aho rwifuza. Yababajwe (Perezida Magufuli) no kuba igihugu gikomeje gutakaza umubare w’ingabo zigomba kugeza Tanzania kure.”

Masogange arashyingurwa ku ivuko mu gace ka Utengule mu Mujyi wa Mbeya, kuri uyu wa Mbere.

Uyu munyamideli yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri Urukiko rwa Kisutu rwemeje ko agomba gufungwa imyaka ibiri nyuma y’uko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Yari mu itsinda rimwe na Diamond, Wema Sepetu, T.I.D, Idris Sultan, Vanessa Mdee, Nay Wa Mitego, Ray C n’abandi.

Muri Gashyantare umwaka wa 2017, Masogange yafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge. Mu 2013 nabwo yafatiwe ku kibuga cy’indege cya O.R. Tambo International Airport muri Kempton Park, Gauteng, muri Afurika y’Epfo, we na mugenzi we Melissa Edward bafatanywe ikiyobyabwenge cya Methamphetamine (Meth) cyabariwe agaciro ka miliyoni 34 z’amashilingi ya Kenya.

JPEG - 116 kb
Umurambo wa Agnes Gerald ‘Masogange’ mu modoka ubwo wakurwaga mu Bitaro Bikuru bya Muhimbili

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X