Monaco cosmetics

Amateka akomeye y’itsinda rya MAKOMA

Group Makoma ni itsinda rikomeye cyane rikomoka mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko rikaba ryarashingiye imizi cyane mu gihugu cy’Ubuholandi mu mwaka w’1993 kandi rigizwe n’abavandimwe mu myaka yashize rikaba ryari rikunzwe cyane nubwo ubu risa naho ryacogoye.

Group Makoma ni itsinda rikomeye cyane rikomoka mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ariko rikaba ryarashingiye imizi cyane mu gihugu cy’Ubuholandi mu mwaka w’1993 kandi rigizwe n’abavandimwe mu myaka yashize rikaba ryari rikunzwe cyane nubwo ubu risa naho ryacogoye.

Rigitangira itsinda Makoma ryari rigizwe n’amavandimwe 6 bihuje, rikaba ryari rigizwe n’abahungu 3 ndetse n’abakobwa 3 nyuma baje kurambagiza undi utarakomokaga mu muryango wabo witwaga Patrick Badine.

Abo bari; Nathali Makoma wanabaye umuhanga cyane mu kuririmba akaba ari nawe watangije igitekerezo cyo kurema iritsinda kuko ryatangiye rititwa Makoma, Hakaba hari na Annie Makoma, Pengani Makoma, Tutala Makoma, Duma Makoma na Martin Makoma ndetse na wawundi utaravaga mu muryango wa Makoma.

Mu kuririmba kwabo bakoreshaga indirimbo ahanini zihimbaza Imana ariko bagakoresha ururimi rw’Iringara n’icyongereza gusa nyuma baje no kuririrmba indirimbo ziganjemo igifaransa ndetse n’ikidage.

Iri tsinda ryaje kwamamara karahava haba ku mu gabane w’i Burayi, ku mugabane wa Afurika ndetse n’ahandi mu bindi bice byo ku isi, kuko baje kwitabira bimwe mu bitaramo bikomeye ndetse batwara n’ibihembo byinshi.

Muri 2004 Natali Makoma yaje kuva muri iri tsinda ajya gukora umuziki ku giti cye, uyu mukobwa akaba yaratangiye muziki afite imyaka 7 ndetse anatangirira mu rusengero aho benshi mu bahanzi bahera.

Group Makoma yakoraga ite?

Itsinda Makoma ryatangijwe nyirizina n’uwitwa Tutala Makoma mu mwaka 1993 nuko rizagutangira kuririmba mu ruhame mu mwaka 1995 ,mbere bari bararyise Nouveau Testament, nyuma barihindura Makoma icyo gihe iri tsinda ryari rikiri muri Congo, indirimbo zari mururimi rw’Iringara n’Icyongereza zitangira gukundwa hirya no hino kw’isi.

Uyu muryango wa Makoma waje kwimuka uva muri Congo kubera ibibazo bya Politike byari muri kiriya gihugu, nuko berekeza mu Buholandi naho ntibahatinda bahita baboneza iyo mu Budage bahageze biranga bagaruka mu Buholande mu mwaka w’1996.

Bakigaruka mu Buholandi niho baje gukomeza umuziki wabo maze baramamara karahava banahitamo gukomeza kwitwa izina ry’umuryango wabo Makoma, maze bakajya basabana nk’umuryango koko.

Nubwo iri tsinda ryaririmbaga imitima ya benshi igafashwa Album yabo ya mbere bayishyize hanze mu mwaka wa 2000 mu gihe bari baratangiye mu mwaka 1993 hashize imyaka 7 baririmba, bakaba barayise Nzambe na Bomoyi mu cyongereza akaba ari Jesus for Life.

Nathali Makoma akimara kuva muri iri tsinda abandi bakomeje guhangana nuko bakomeza kuririmba nubwo bari babuze inkingi ya mwamba.

Itsinda Makoma riracyariho kandi rirakora rikaba ryasigayemo abavandimwe ba Nathali Makoma aribo: Annie Makoma, Duma Makoma, Tutala Makoma, Martin Makoma, Pengani Makoma ndetse na Patrick Badine.
SRC:Celebs

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X